Bernard Makuza wari usanzwe ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena niwe watorewe gusimbura Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene ku mwanya wa Perezida wa Sena, umwanya uyu yeguyeho tariki ya 17 Nzeri 2014.

Mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2014, habura iminsi 2 ngo igihe ntarengwa giteganywa n’itegeko kigere, nibwo Benanard Makuza yemejwe nka Perezida wa Sena.

Dr Ntawukuriryayo yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 17 Nzeri 2014 mu Nteko rusange idasanzwe y’Umutwe wa Sena, aho yemeje ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Gusa abasenateri bagera kuri 15 bamushinje ibyaha birimo kwigwizaho imitungo yifashishije umwanya we nk’aho yakiriye abashyitsi batarenze batatu agatanga fagitire ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, gushyira mu nzu ye ibikoresho bifite agaciro gahambaye kandi byose bikishyurwa na leta, gukorera mu bwiru imwe mu mirimo ashinzwe, n’ibindi.

Ubwo yeguraga kuri iyi mirimo, yahise atangaza ko azaguma kuba umusenateri usanzwe.

Senateri Bernard Makuza…

 

Bernard Makuza watorewe kuyobora Umutwe wa Sena

Bernard Makuza yavutse tariki ya 30 Nzeri 1961 ni umunyapolitiki uzwi mu Rwanda cyane cyane kubera umwanya wa Minisitiri w’Intebe yamazeho imyaka irenga 10; kuva tariki ya 8 Werurwe 2000 kugeza kuya 7 Ukwakira 2011.

Mbere yo guhabwa uwo mwanya yamazeho igihe kirekire, yabanje kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi ndetse n’u Budage.

Yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe na Dr Habumuremyi Pierre Damien tariki ya 6 Ukwakira 2011, ahita yerekeza muri Sena, aho yari Visi Perezida w’uwo mutwe Mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Dr Ntawukuriryayo usimbuwe kuri uyu mwanya ni muntu ki?

 

Dr Ntawukuriryayo weguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Sena

Jean Damascene Ntawukuriryayo yavutse tariki ya 8 Kanama 1961; kuva 1997 kugeza 1999, yari Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari. Mu 1999 yaje kugirwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri makuru n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi. Hanyuma muri 2002 yabaye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Tariki ya 20 Nzeri 2004 nibwo yagizwe Minisitiri w’Ubuzima. Muri 2008 Ntawukuriryayo yabaye Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Mu mwaka wa 2010 yiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika atsindirwa ku manota 5%, ubwo Perezida Kagame yatsindaga amatora ku majwi ari hejuru ya 90%.

Ntawukuriryayo ukomoka muri PSD yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kaniri cya kaminuza muri Farumasi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse n’impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) mu ikoranabuhanga rya Farumasi yakuye kuri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi.

Dr Ntawukuriryayo yari Perezida wa Sena kuva mu Kwakira 2011.

Yanditswe kuya 14-10-2014 na Erick Shaba

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bernard-makuza-niwe-wagizwe

Posté par rwndaises.com