Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

Umunyarwandakazi, Rosine Antetere, yakoze umushinga wo guteza imbere Umuco Nyarwanda no kumenyekanisha bimwe mu biwuranga bifatika mu Bubiligi, ahandi hatandukanye ku Mugabane w’u Burayi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu Bubiligi, Antetere ufite imyaka 32 y’amavuko yasobanuye byinshi kuri uyu mushinga yise ‘Rosine Déco’ agaragazaga ko yabikoze kugira ngo Abanyarwanda baba mu Bubiligi bajye bakora ibirori bijyanywe n’umuco gakondo n’ubwo baba batari mu Rwanda.

 

Uyu mushinga we wibanda ahanini mu gusigasira Umuco Nyarwanda mu bikorwa bitandukanye by’iminsi mikuru, n’izindi gahunda z’ubusabane nk’ubukwe, ibitaramo n’ibindi.

 

Antetere yagize igitekerezo cyo gutangiza uyu mushinga mu mwaka wa 2012 kuko yabonaga Umuryango Nyarwanda uba mu Bubiligi ugira ikibazo cyo gutegura bijyanye n’izi gahunda mu buryo bwa Kinyarwanda.

Ubusanzwe Antetere afite impamyabushobozi mu bijyanye n’ubumenyi
bw’ubuzima rusange (Master en Science de la Santé Publique) yavanye muri kaminuza yigenga ya ULB Bruxelles (Université Libre de Bruxelles).

Uyu mushinga awufatanya n’abandi barimo abavandimwe be, ubu bakaba bamaze kuba ikipe y’abantu batanu.

Ati “Mu ntangiriro twatangaga serivisi zo gukodesha imitako ya Kinyarwanda ariko ubu tumaze gutera imbere tugeze aho twegera abakiriya tukabereka ko dushoboye, kandi twabakorera ibijyanye no gutaka aho bakorera ibitaramo cyangwa ibindi bihuza abantu benshi baba bashaka kwinezeza bicaye cyangwa bari ahantu hasa neza kandi harangwa u Rwanda biciye mu mitako ya ‘Rosine Déco’. »

 

Antetere yakomeje agira ati “Nahisemo uyu mushinga mbere na mbere kuko ndi Umunyarwanda; utazi aho ava ntamenya aho ajya. Ibi rero bituma nkomeza kugirana ipfundo n’inkomoko yanjye nk’Umunyarwanda. Ikindi nkuko nabivuze ni ugushaka uko namenyekanisha umuco wacu, no gufasha benshi mu Banyarwanda baba mu Burayi kwiyibutsa iby’iwabo, cyane cyane abato ngo bibabere imbarutso yo kunyoterwa n’aho bakomoka.

 

Avuga ko intumbero ye ari uguhuza Abanyarwanda baba mu Burayi n’umuco Nyarwanda ku buryo bazanyurwa binyuze muri uyu mushinga « Rosine Déco ».

 

Antetere yongeraho ati “Nshimishwa cyane kandi nkabikunda, kumenyekanisha umuco w’iwacu i Rwanda biciye mu bihangano n’ibikoresho Nyarwanda bitandukanye nk’ibisabo, ibyansi, inkongoro, ibiseke, inkangara, ibirago, inyegamo, insika, ishinge, intebe za Kinyarwanda n’imyambaro ya Kinyarwanda irimo imishanana nk’ingoli, inigi, amacumu, ingabo… »

 

Servisi zitangwa n’uyu mushinga bivugwa ko ziba zinoze cyane urimo kwaguka uva mu Bubiligi gusa ahubwo wanafasha ababa mu Bufaransa, u Buholandi, u Budage n’ahandi mu Burayi.

Ku bindi bisobanuro ku bijyanye na « Rosine Déco » mwabisanga ku rubuga www.rosinedeco.be;E-mail: contact@rosinedeco.be;
Facebook: “Rosine Décoration Rwandaise.

 

 

 

karirima@igihe.com

Posté par rwandaises.com