Perezida Paul Kagame yayoboye inama ya 11 ya ITU yiga ku iterambere ry’umurongo mugari
(Broadband)igamije gukwirakwiza uyu murongo mu rwego rwo kongerera ubumenyi abatuye
hirya no hino ku isi.
Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015, mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, Perezida Paul Kagame n’abo
bafatanyije kuyobora inama, bagarutse ku kamaro ntagereranywa k’umurongo mugari (Broadband)
mu guteza imbere uburezi kuri bose.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimangiye uburyo umurongo mugari woroshya ubuzima
mu ngeri zose. Yagize ati: » Broadband yahindutse uburyo bwo kubaho n’ inzira y’ubucuruzi,
igera ku ngeri zose z’ibyo abantu bakenera, kandi bakayungukiramo »
Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (ICTs)
ryashowemo imari bigafasha u Rwanda kwihuta muri gahunda z’iterambere rwiyemeje.
Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko ikoranabuhanga mu isakazabumenyi ryafashije mu kugeza uburezi
ku giciro gito ku batari kubyishoboza mu zindi nzira.
Perezida Kagame yavuze kandi ko ibyiza by’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ritagarukira mu bucuruzi no muri
ba Rwiyemezamirimo, ko ahubwo no mu nzego z’ubutegetsi umuyoboro mugari woroshya ibikorwa byo gukorera
mu mucyo, kuzuza inshingano, no kumenyekanisha ibikorwa.
Inama yashojwe Perezida Kagame ahawe igihembo cya UNESCO, igihembo yahanywe na Carlos Slim, bashimirwa
uruhare rwabo mu iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho rya « Digital ».
Ashimira igihembo ahawe, Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere mu ikranabuhanga rigezweho rikomeje gufasha
benshi cyane kugera ku ntego z’ikinyagihumbi, kandi rigafungura amarembo ku byiza byinshi by’ahazazamu koroshya
ubuzima binyuze mu ikoranabuhanga rijyanye n’igihe.
Iyi nama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi n’Umuco (UNESCO) muri gahunda
yo kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa.
Amafoto: Village Urugwiro
williams@igihe.com
Yanditswe kuya 28-02-2015 na Williams
Posté par rwandaises.com