Nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko bifuza ko itegeko nshinga rihindurwa kugira ngo babashe kugumana Perezida Paul Kagame bemeza ko yabagejeje kuri byinshi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka nawe kuri uyu wa 17 Werurwe 2015 yagaragaje ko ashingiye kubyagezweho nawe yifuza ko uwabikoze yakomerezaho.
Aba baturage bamaze kugaragaza byinshi byagezweho mu gihe perezida Paul Kagame yari ayoboye batumye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuri guverinoma yari ahagarariye ko bifuza ko itegeko nshinga rihindurwa kugirango bazabone uko bitorera uwabagejeje kuri byinshi.
Nyirasubiranya Dativa, umukecuru ugeze mu zabukuru yagize ati:”Mumbwirire Paul Kagame muti uragahoraho,yatuzaniye amatungo turimo kunywa amata none arimo kuduha n’imbuto yo guhinga. Tuzamutora 100%.”
Uwiragiye utuye mu murenge wa Muko ati:”Nabyaye umwana urwaye ibibari mu muryango batangira kumpa akato ariko kubera ubuyobozi bwiza namujyanye i Kigali aravurwa nta n’igiceri nsabwe. Perezida Kagame wacu bishoboka namuheka ku mugongo. Nzamutora kuko bitanashobotse njyewe nanakwiyahura bikarangira.”
Abanyamakuru babajije Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka niba ntacyihishe inyuma y’ubusabe bw’aba baturage bwo guhindura itegeko nshinga hagamijwe guha perezida andi mahirwe yo gutorerwa indi manda, abitera utwatsi ariko nawe yemeza ko nk’umunyarwanda ashingiye kubyagezweho abishaka.
Yagize ati:”Ko mwari muhari ntimwabonye uko abaturage babyivugira? Ni uburenganzira bw’abaturage guhitamo ibyo bashaka babona bibafitiye akamaro. Murebye nk’uriya mubyeyi wavuze ko yavuriwe umwana afite ishingiro ryo gusaba ko uwabimugejejeho yamugumana.”
Yongeye ati:”Niba ari igitekerezo cyanjye mushaka, nanjye noneho ndabishyigikiye nshingiye kubyagezweho. Ku bwanjye atwemereye agakomeza kutuyobora mbona ntacyo byaba bintwaye.”
Abanyarwanda mu bice byinshi by’igihugu bakomeje kugaragaza ko bifuza ko itegeko nshinga rihindurwa bahereye kubyo bageze mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame bemeza ko agifite ubushobozi n’ububasha bwo gukomeza kubayobora no muri manda itaha.
Ingingo y’101 y’itegeko nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi kandi ko Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Ariko ingingo y’193 mugice cyayo cya mbere yemerera perezida wa repubulika kuba yahindura itegekonshinga abisabwe n’inama y’abaministre cyangwa Inteko Nshingamategeko nyuma bikemezwa n’abaturage cyangwa bakabitera utwatsi binyuze mu matora.
Placide Hagenimana
UMUSEKE.RW
Posté par rwandaises.com