Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu mu karere k’Amajyaruguru y’u Bubiligi, mu mujyi wa Anvers, bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n’Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Musare Faustin, Perezida wa Ibuka-Belgique, Eric Rutayisire n’abandi bari bahagarariye amashyirahamwe atandukanye arengera abacitse ku icumurya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ahitwa Blauwtorenplein rugana kuri Bolivarplaats hari Ingoro nkuru y’Ubucamanza ya Anvers, havugirwa n’ijambo rijyanye no kwibuka impamvu y’urwo rugendo rwibutsa byinshi byakorewe ubwoko bw’Abatutsi ubwo babaga bajyanywe kwicwa muri jenoside.

 

Bakoze n’umugoroba wo kwibuka, bawukorera ahitwa Kontich, havugirwa ubuhamya, n’ubutumwa butandukanye.

Perezida w’isshyirahamwe rya Diaspora muri Anvers, Bonaventure Rutagira, yashimiye cyane abitabiriye iki gikorwa kibera mu Majyaruguru y’u Bubiligi, yibutsa ko ari igikorwa kigomba guhoraho kandi kigakorwa kugira ngo bivanwemo imbaraga zo kujya imbere.

Yagize ati “ Ntabwo byoroshye gusibanganya inkovu ariko twishyize hamwe twavura ibikomere buhoro buhoro.”

Musare Faustin wari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda yagaragaje ko ibikorwa byo kwibuka Jenoside ari ingenzi.

Yagize ati “Ibi dukora tugomba kubikomeza ari nako turwanya ipfobya n’ihakana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko tunashyira hamwe ngo dushake uburyo bwose u Bubiligi bwashyiraho itegeko rihana aba bafpobya bakanahakana iyi jenoside bari ku butaka bwabwo.”

Musare akomeza yibaza impamvu u Bubiligi buhashya abigomeka bandi mu bindi bitandukanye by’ubugizi bwa nabi ariko abapfobya n’abahakana Jenoside ntibakurikiranwe ku mugaragaro.

Perezida wa Ibuka-Belgique, Eric Rutayisire, yagarutse ku mpamvu m habaho kwibika, ati “Ni uguha agaciro abacu bishwe, ni ukwiyubaka natwe ubwacu, kuko utibuka abe barazima bikamugiraho ingaruka zitoroshye n’abazamukomokaho bose, kwibuka kandi ni ukubwira isi yose ko yadutereranye kiriya gihe, ariko twe tutifuza ko byazongera kubaho iwacu n’ahandi ku isi.”

Uwo mugoroba wo kwibuka wanaranzwe n’indirimbo zitandukanye z’abahanzi nka Muyango na Kayiganwa ( Big Maman) n’imivugo y’urubyiruko rutandukanye, herekanwa na filme ndangamateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka

 

 

 

karirma@igihe.com

Yanditswe kuya 21-04-2015 Karirima A. Ngarambe
Posté par rwandaises.com