Andrew Mitchell wahoze ari Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza Ushinzwe ubutwererane, akaza no kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, asanga ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi Karake rishingiye ku mpamvu za Politiki, atari impamvu z’Ubutabera.

Mitchell avuga ko gufatwa kwa Lt.Gen Karenzi ari ugukoresha nabi uburyo bwo gufata abakurikiranyweho ibyaha ku mugabane w’u Burayi (misuse of European Arrest Warrant system).

Yagize ati “(European Arrest Warrant) irimo gukoreshwa ku mpamvu za Politiki, ntago ari ku mpamvu z’ubutabera. Ababiri inyuma ni abashyigikiye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, kandi birimo gukorerwa abayihagaritse.”

Mitchell akomeza avuga ko ahamanya n’ibyavuzwe n’abanyamerika, bavuze ko ibyo birego nta bushakashatsi byakozweho ko ahubwo biri mu nyungu za politiki, kandi ko nta bimenyetso bigaragaza uburyo byakozwemo.

Lt.Gen. Karenzi Karake ukuriye urwego rw’Ubutasi mu (Rwanda National Intelligence and Security Services) yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, agezwa imbere y’urukiko ku cyumweru tariki ya 21 Kamena, ari na bwo hanzuwe ko uwo akomeza gufungwa kugeza kuwa Kane tariki 25 Kamena 2015.

Tariki 6 Gashyantare 2008, abantu 40 barimo n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bashyiriweho impapuro zibata muri yombi n’umucamanza Fernando Andreu Merelles muri Espagne, urwo rupapuro rukaba ari na rwo rwagendeweho hafatwa Lt.Gen. Karenzi Karake w’imyaka 54.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/andrew-mitchell-avuga-ko-ifatwa

Posté par rwandaises.com