Babinyujije mu buhanzi bwabo, Muyango n’Imitari, bifuje kugeza ubutumwa bwihariye ku mukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, bahimba indirimbo bayita « Karame Uwangabiye ».

Mu kiganiro IGIHE twagiranye n’abo bahanzi bagize bati: « ubutumwa bwacu bwose bukubiye muri aya magambo:

Nyemerera mvunyishe
Nyambo itatse iraba,
Nyamibwa yanyuze Jambo
Nkundira ungeze i jabiro,
Cg unkomere yombi
Kuwangabiye,
Uti karame nanone
Azahora akwirahira.

1/ Rugabanya ababisha
Umushumba w’ubugabo
Ndirahira Umukinzi.
Ukingiye u Rwanda
Mpora nsaba iyaduhanze.
Ngo imudukomereze.
Maze karame nanone
Ibe indamutso ya twese.

2/ Twibukiranye twese bavuka Rwanda,
Umugoboka rugamba ntawe atagabiye,
Subiza agatima impembero munyarwanda,
Umfashe tumuhe impundu Impimbarabafozi.

3/ Ninde utibuka imyaka twamaze ishyanga,
Ubutwese tuganje murwatubyaye,
Ka kanama yagiye n’Inyanga mutsindo,
Niko katugaruye kw’izina Umunyarwanda.

4/ Yagabye inka mu gihugu ngo arwanye ubworo,
Ubu Girinka mu Rwanda yongeye kuba indamutso,
Umwana w’umunyarwanda aranywa amata agahaga,
Amavuta akisiga umwera aho wawubonye.

5/Ndangurure ndirimbe
nsingize uwangabiye,
Sinanywana inka ikirego Umukinzi mba muroga,
Iyo tubona amahoro aganje mu Rwanda,
Ibyo byatuma twese tumwirahira.

6/ Iyo ngabire y’Imana yahaye u Rwanda,
Ibihugu by’amahanga byararondogoye,
Bikubarira imyaka sibo baruguhaye,
Abanyarwanda. twese turi inyuma.yawe.

Muyango n’Imitari ni Bahanzi ki?

Imitari ni itorero ry’abakobwa b’abanyarwanda bagera kuri 12 bishyize hamwe, ryatangiye mu 1979 mu Bubiligi.

Muyango na we ni Intore yatojwe na Se umubyara Rwigenza na Sekuru Butera, hagati y’umwaka wa 1976-1978 yaje kwinjira mu itorero « Ibihangange n’Indashyikirwa » ryari riyobowe na Sentore.

Muri 1979-1985 ni bwo yashinze Itorero rye aryita « Amariza n’Imanzi » ari na ko akomeza no kuba umuririmbyi, umuhimbyi n’umutoza.

Mu mpera za 1985 ni bwo yageze i Bruxelle mu Bubiligi aje gufasha Itorero « Imitari ».

1987-1989 yahimbye Itorero « Ishyaka », ni muri uwo mwaka babonye igihembo cyitwa « Lauréat du Prix Découvertes de la Radio France International « muri  » Nzavuga yaje » (Indirimbo).

Kugeza uyu munsi, Muyango n’Imitari baracyakomeje guhimba no kwigisha umuco nyarwanda mu bato.

karirima@igihe.com

https://www.facebook.com/aimable.karirima/posts/10207085661356837?from_close_friend=1

Posté le 09/07/2015 par rwandaises.com