Niba hari abafite impungenge z’uko PAUL KAGAME yazanga ubusabe bw’abamusaba gukomeza kutuyobora muri 2017 jye mbona atazabyanga kuko akunda abanyarwanda cyane . Azemera ubusabe bwacu maze dukomeze mu iterambere dore ko n’iryo dufite uyu munsi ari we turikesha. Nkuko yabidusabye, reka tumwereke impamvu zituma tumushaka kandi zifite ishingiro, reka tumwibutse ibyo tumukesha kandi byari binakomeye bityo azabona ko ibyo tumusaba byoroshye cyane.

Bamwe bamwibutse bayobowe na we inzira yo gutaha nka Musa muri Bibiliya. Bamwibutse haba mu buryo yayoboye urugamba rwarwanywe n’abana b’imigirigiri barwanisha imbunda nto, batagira ibibatunga n’imiti ibavura bagatsinda ingabo zibihemberwa zirwanisha imizinga kandi zishyigikiwe n’abarwanyi kabuhariwe b’Abafaransa.

Bamwibutse bagera mu gihugu cyasahuwe amasanduku yacyo y’ifaranga kugeza ku gihugu gitangwaho urugero mu muvuduko w’ubukungu. Bamwibutse mu ntsinzi nyinshi u Rwanda rwagwije rukagira ijambo akarubera umugabo amahanga ahururira kugisha inama. Muri uko kwibuka ibyo bigwi bose bakitsa ijwi bibaza niba haboneka vuba aha undi nkawe.

Abandi bamwibutse bagaruka mu gihugu bari barahunze gihora bakagiheba bakireba bazi ko kitazongera guhumeka ituze. Abandi bamwibutse afata ibyemezo biremereye nko kuvana mu mazu y’amabohozanyo abo bahungukanye ngo asubizwe bene yo. Ibyemezo bikomeye nko kuvanaho ibyahombyaga Leta nk’amazu ya Leta, amamodoka ya Leta, telefoni za Leta n’ibindi byakomaga ku nyungu z’abakomeye ukibaza uwabivanaho aho yava. Abenshi bongeye kwibuka kandi ahaguruka akajya gusaranganya ibikingi byari byarikebewe n’ibikomerezwa ndetse bimwe ntibitinye kumenesha rubanda. Aba bose bakibaza niba Umuyobozi nk’uyu udasanzwe u Rwanda rwamwohereza muri pansiyo akiri umusore.

Le 25 juin 2015 Par Gatera Alpha

Posté par rwandaises.com