Kuva ubwo muri Nyakanga 2013 Televiziyo Canal+ yo mu Bufaransa icishijeho ikiganiro cy’urwenya benshi basanze gipfobya jenocide yakorewe abatutsi, abanyarwanda baba mu Bufaransa bibumbiye mu ishyirahamwe (Association Communauté Rwandaise de France) bakoze ibikorwa byinshi bamagana icyo kintu banasaba ko gihanwa hakurikijwe amategeko yo muri icyo gihugu.

Bamaze kubona Ubushinjacyaha ntacyo bukoze ngo bukurikirane ibyo bintu bafashe icyemezo cyo gushyikiriza urukiko ubwabo iyo dosiye ngo ikurikiranwe.

Inzira yabaye ndende ariko ubu imaze kugera ku kintu gishimishije kuko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga, Urukiko Rusesa Imanza rw’u Bufaransa rwafashe icyemezo abanyamategeko bemeza ko ari ingirakamaro cyane mu rwego rwo kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Me Richard Gisagara wunganira CRF (Communauté Rwandaise de France) muri iyo dosiye, yatangaje ickoyo cyemezo cyafashwe kirimo ibintu bibiri by’ingenzi.

Yagize ati “Icya mbere, ni uko muri icyo cyemezo Urukiko rusesa Imanza ari rwo rukiko rukuru mu Bufaransa rwavuguruje umucamanza wo mu Rukiko rwa Paris wari wanze kwakira ikirego cya CRF avuga ko jenoside yakorewe abatutsi itarebwa n’Itegeko rihana mu Bufaransa icyaha cyo gupfobya ibyaha byibasiye inyokomuntu.”

 

Me Richard Gisagara, uburanira CRF

Akomeza avuga ko ibyo bizatuma rero guhera ubu, nta rwitwazo ubushinjacyaha buzongera kugira nibusabwa gukurikirana abapfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Yongeyeho ati “Icya kabiri ni uko, nk’uko byasabwe n’ababuranira CRF, Urukiko rusesa Imanza rwemeje gusaba, Inteko Ishinzwe kubungabunga Itegeko Nshinga rw’u Bufaransa (Conseil Constitutionnel) gusuzuma niba Itegeko rihana ipfobya ry’ibyaha byibasiye inyokomuntu ritagomba guhinduka kugirango ryemerere amashyirahamwe arengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, gushoza urubanza igihe icyo cyaha kibayeho no kuregera indishyi z’akababaro, kabone n’iyo Ubushinjacyaha bwo bwaba bwanze gukurikiraba ababikoze.”

Kugera ubu, Itegeko ryo mu Bufaransa ribyemerera gusa amashyirahamwe arengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abayahudi (la Shoah) hamwe n’izabahanganye n’abadage (les résistants) mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

Inteko Ishinzwe kubungabunga Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa (Conseil Constitutionnel) izafata umwanzuro kuri ibi yasabwe n’urukiko rusesa Imanza mu gihe kitarenze amezi atatu.

Me Richard Gisagara, yadutangarije ko CRC (Communauté Rwandaise de France) aburanira yishimiye iki cyemezo, kuko ari ingirakamaro mu rwego rwo kurwanya ipfobya rya jenoside, ariko ko itazahagarira aho niba iyo Nteko itemeje ko iri tegeko rivugururwa.

Niba itabikoze, azatanga ikirego mu Rukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rurengera uburenganzira bwa muntu (Cour Européenne des Droits de l’Homme/European Court of Human Rights) asaba ko u Bufaransa (nk’igihugu) bwategekwa kuvugurura iryo tegeko cyangwa bugahanwa n’urwo Rukiko.

Karirima@igihe.com

http://www.igihe.com/diaspora/article/intambwe-ikomeye-mu-kurwanya

Posté le10/07/2015 par rwandaises.com