Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gusoma no gusobanukirwa Amateka y’u Rwanda, Ntaganzwa Israël yavuguruye « Inganji Karinga » igitabo cy’Amateka cyanditswe na Musenyeri Alexis Kagame.

Icyo gitabo kivuguruye, Ntaganzwa utuye mu Mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakimuritse mu Bubiligi kuwa 25 Kanama 2015 ari na bwo yaganiriye na IGIHE agira byinshi atangaza.

Ntaganzwa yagize ati: “Iki gitabo mu by’ukuri ni umwimerere wa Musenyeri Alexis Kagame. Nagize amahirwe rero yo kukibona mu nzu y’isomero aho ntuye muri Amerika, nsanga na kopi bari bafite ishaje cyane, mbasaba ko nacyandukura kikabasha gusubira gusomwa n’abanyarwanda b’ingeri zose, cyane ko kitari kikiboneka ahantu na hamwe, kuko nari naragishatse narakibuze, kandi gikubiyemo amateka y’u Rwanda uko yanditswe kandi yakozweho ubushakashatsi na Musenyeri Alexis Kagame.”

 

Ntaganzwa Israël wavuguruye « Inganji Karinga »

Yakomeje agira ati “Byaranyoroheye rero kuko nta tegeko ryambuzaga kucyandukura bundi bushya n’ubwo bitari byoroshye, ibi nabikoze kugirango aya mateka azakomeze abeho agirire abadukomokaho akamaro ku bumenyi, kuko utamenya aho ava ntamenya aho ajya.”

Ibiri muri iki gitabo binyuranye kure n’ibyo abakoroni batwigishije, kuko bo bashakaga kugoreka amateka y’u rwanda, ibi na byo byampaye imbaraga zo kwandukurana umwimerere iki gitabo cyanditswe n’umuhanga Kagame Alexis, kandi acyandika mu kinyarwanda.

Israel Ntaganzwa, avuga ko yagerageje gusesengura iki gitabo, akanongeramo ijambo ry’ibanze ku mapaji 23, mu buryo bwo gufasha buri wese uzagisoma, andi mapaji yose asigaye ni umwimerere wa Musenyeri Alexis Kagame nta n’inyuguti n’imwe ivuyemo.

 

Wakurikira ikiganiro IGIHE yagiranye na Israel Ntaganzwa mu Bubiligi, ukarushaho gusobanukirwa:

Yanditswe kuya 26-08-2015na Karirima A.Ngarambe

Posté par rwandaises.com