Kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 27 Nzeli 2015 Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Canada IRYD (International Rwanda Global Youth Convention) ku bufatanye na CARY(Canadian Association for Rwandan Youth), Diaspora-Nyarwanda muri Canada na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu barategura inama mpuzamahanga y’urubyiruko rw’Abanyarwanda izabera mu Mujyi wa Montreal muri Canada.

Rwigimba Théophile uyobora Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’igihugu muri Canada, mu kiganiro na IGIHE yemeje ukuri kw’iki gikorwa cyiswe (International Global Youth Convention).

Ati « Nibyo koko turategura iki gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Duhurize hamwe urubyiruko Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.”

Rwigimba akomeza avuga ko muri iyi nama hatumiwemo abayobozi bakuru b’u Rwanda, ba rwiyemezamirimo, urubyiruko n’inshuti z’u Rwanda mu ngeri zose, aho bazarebera hamwe ibijyanye n’ishomari n’iterambere ry’u Rwanda.

Hateganyijwe ibiganiro kuri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » aho hazaganirwa ku byerekeye ubumwe n’ubwiyunge buranga u Rwanda ubu.

 

Ikiganiro kigufi IGIHE yagiranye na Rwigimba

IGIHE: Igitekerezo cyo gushyiraho iyi nama mpuzamahanga y’urubyiruko cyashyizwe mu bikorwa ryari ?

Rwigimba: Iki gitekerezo cyazanywe n’abasore babiri, Moses Gashirabake na Julius Habineza ubwo baheruka gusura u Rwanda mu Kuboza 2014, mu gihe bahamaze barebye amajyambere u Rwanda rumaze kwigezaho, bagaruka bafite igitekerezo cyo kwishyira hamwe bagahuza urubyiruko kavukire k’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

IGIHE: Abatumirwa banyu bazaturuka mu Rwanda ni bande?

Rwigimba: Turifuza ko mu batumirwa habonekamo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, byadushimisha cyane, akazi kenshi agira kabimwemereye kugira ngo urubyiruko rwo muri Canada rumugaragarize ubushake bafite n’ububasha bafite mu guteza imbere u Rwanda.

IGIHE: Imyiteguro muyigeze he?

Rwigimba: Imyiteguro iragenda neza

IGIHE: Murateganya kwakira abantu bangahe International Global Youth Convention mu mujyi wa Montreal ?

Rwigimba: Turateganya kwakira abantu barenze 1000.

IGIHE: Ibizava muri iki gikorwa bizatanga uwuhe musaruro?

Rwigimba: Ibizavamo tuzasinyana amasezerano mu rwego rw’ imihigo, hagati y’urubyiruko na Diaspora Nyarwanda n’abayobozi b’u Rwanda bazaba bahari.

Muri Gicurasi 2015, Atlanta muri Leta Zunze ubumwe za Amerika habaye igikorwa nk’iki cyahurije hamwe urubyiruko rw’Abanyarwanda ruri mu mahanga aho rwaganiriye na Perezida Kagame ku ruhare rwarwo mu iterambere ry’igihugu.

 

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 19-09-2015  na Karirima Ngarambe
Posté le 21/09/2015 par rwanadaises.com