Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri Canada, (Rwanda Community Abroad-Canada), bwateguye umwiherero i Toronto tariki ya 14 Ugushyingo 2015, witabiriwe na Alice Cyusa Kabagire, uyobora Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’Isi, RDGN n’abagize ubuyobozi bw’Ishyirahamwe nyarwanda ry’abatuye muri Canada ku rwego rw’ Intara.
Impamvu y’uyu mwiherero, harimo kuvugurura no kwemeza amategeko azabagenga, kurebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo kwegera abayobozi b’iyindi miryango nyarwanda ikorera muri Canada mu rwego rwo kwagura amarembo no kongera imbaraga.
Umutoni Shakila, ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada watangije ku mugaragaro uyu mwiherero,yashimiye cyane abitabiriye icyo gikorwa ko byerekana ubwitange bagagaraza mu bikorwa byubaka igihugu cyabo cy’u Rwanda.
Umutoni yakomeje agira ati « ‘Rwanda Community Abroad’ ifite urahari runini mu iterambere ry’igihugu cyacu kandi kubaka inzego zikomeye akaba ari wo musingi w’ibikorwa birambye. »
Yanibukije abari bateraniye aho ko uwo mwiherero ugamije kunonosora intumbero ihamye ya ‘Rwanda Community Abroad,’ haba muri iyi minsi ndetse no mu bihe bizaza.
Théophile Rwigimba uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Canada, ku rwego rw’ Intara, yashimiye abitabiriye umwiherero n’abatanze ibiganiro binyuranye.
Abayobozi b’iyo miryango bari bitabiriye uwo mwiherero, bakomeje baganira ku birebana n’uburyo bashimangira inzego bayobora, ndetse banarebera hamwe imiterere yazo, banatanga ibitekerezo mu kuvugurura amategeko bazagendaraho mu buryo bw’imikoranire n’andi mashyirahamwe nyarwanda mu turere batuyemo muri Canada.
karirima@igihe.com
Yanditswe kuya 18-11-2015 na Karirima Ngarambe
Posté le 18/11/2015 par rwandaises.com