Urwego rwa Polisi yo mu Mujyi wa Madrid muri Espagne rukorana na Polisi mpuzamahanga, rwoherereje ibihugu 190 bigize Interpol, ubutumwa busaba gutesha agaciro ubusabe rwari rwaratanze bwo gukurikirana Abanyarwanda 40.

Interpol ikoresha ubwo buryo buzwi nka ’diffusions’ isaba ko umuntu runaka afatwa cyangwa akarangwa aho aherereye kimwe n’andi makuru yose ajyanye n’ iperereza.

Itangazo rya Polisi y’ u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2015, rivuga ko Polisi y’i Madrid ikorana na Interpol, Madrid National Central Bureau, yakoze akazi kayo isaba ibindi bihugu kwirengagiza ubwo busabe bwatanze mbere.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Ibi bikurikiye ko Interpol yagaragaje ko buri umwe muri abo Banyarwanda 40 ntacyo akurikiranyweho, ikanatanga inyandiko muri Kamena 2012 isobanura ko abo bantu bavugwa badashakishwa na Interpol.”

Ibi ngo bikaba bisobanura ko abo Banyarwanda 40 ntacyo bakibazwa.

Iki cyemezo gikurikiye umwanzuro uheruka w’ Urukiko rukuru muri Espagne, narwo rwatesheje agaciro ibirego byarebaga abasirikare bakuru b’u Rwanda 40, byari byaratanzwe n’umucamanza wo muri Espagne mu 2008.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/interpol-yakuyeho-ubusabe-bwa-espagne-bwo-gukurikirana-abanyarwanda-40

Posté le 19/11/2015 par rwandaises.com