Sophia Nzayisenga ni umugore w’imyaka 36. Azwi mu Rwanda nk’umwe mu bahanga mu gucuranga inanga gakondo akagira umwihariko wo kuba umugore rukumbi wamamaye muri bake mu bahanga bakiri ku Isi bakirigita inanga.

- Ni we mugore wamamaye mu bahanga bakirigita inanga mu Rwanda
- Ni impano akomora kuri se Kirusu Thomas, wabaye intyoza mu gucuranga inanga
- Amaze kugwiza inanga zirenga 20 ze bwite,
- Abasha gusubiramo inanga iyo ariyo yose mu zo hambere adategwa,
- Yuriye indege bwa mbere abikesha inanga,
- Amaze kuzenguruka imigabane ine y’Isi acuranga inanga
- Amaze imyaka 30 acuranga inanga….

Amaze imyaka 30 acuranga inanga

Nzayisenga, ni mwene Kirusu Thomas na we ufite amateka akomeye mu Rwanda kubera inanga yacuranze mbere yo kuva ku Isi. Kugeza ubu, ni we Munyarwandakazi rukumbi mu bakiri ku Isi wigaragaje nk’umuhanga mu gucuranga inanga.

Uyu muhanzi avuga ko uburyo yakuze akunda gucuranga inanga, yiringiye kuzasiba icyuho cy’aho abahanga nka Kirusu, Sebatunzi, Rujindiri n’abandi bamenyekanye muri iyi ngeri y’ubuvanganzo batakiriho.

Sophie Nzayisenga, umutegarugori umaze kuba ikirangirire mu Rwanda no mu mahanga kubera gucuranga inanga gakondo.

Nzayisenga Sophie w’imyaka 36 y’amavuko, ni we Munyarwandakazi wenyine uzwiho kuba acuranga inanga by’umwuga.

Aririmba bwa mbere yari afite imyaka 6. Indirimbo ye ya mbere yayishyize ahabona mu 1986 ayita Inkera-kurima. Arubatse, ni umubyeyi w’abana babiri, imfura ye y’umuhungu ngo izi gukirigita inanga.

Ni ubumenyi akomora kuri se

Ubumenyi mu gucuranga inanga Sophia Nzayisenga yabukomoye kuri se Kirusu Thomas afata nk’umuhanga akesha byinshi amaze kugeraho. Ngo hari na byinshi yigiye kuri nyirarume Mushabizi Yohani Mariya Viyani [ umusaza w’i Nyanza wamamaye mu nanga yitwa Zaninka].

Nabonaga bacuranga ndetse tugasurwa n’abacuranzi batandukanye barimo na marume Mushabizi. Nabirebaga ndi umwana ndabikunda […] nagize imyaka itandatu nzi gucuranga neza. Papa amaze kubona ko nzi gucuranga yatangiye kumpimbira indirimbo, ananyigisha zimwe mu ndirimbo zari zikomeye.”

 

Nzayisenga Sophia na nyirarume Mushabizi

Nzayisenga yatangiye gucurangira mu ruhame no mu bitaramo bikomeye afite imyaka irindwi y’amavuko. Agejeje imyaka icyenda, yahawe amahirwe yo kwitabira iserukiramuco rya muzika muri Bulgarie i Burayi.

Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, yagiye acurangira mu bihugu bitandukanye byo ku Isi u Bubiligi, u Bufaransa, Misiri, u Budage, u Busuwisi, Ethiopia, Uganda, Kenya, u Buholandi, u Bwongereza, Tanzania n’ahandi.

 

Mu ntangiriro za 2015, Sophia Nzayisenga yakoze urugendo rw’ibitaramo byazengurutse muri Leta 20 zigize USA.

Yuriye indege bwa mbere abikesha inanga

Ku nshuro ya mbere yurira indege yari afite imyaka icyenda y’amavuko ndetse yabigezeho abikesha gucuranga inanga.

Kujya mu ndege bwa mbere ngo yumvaga agiye mu ijuru, mbere yo kuva i Kigali yasize asezeye urungano nk’utazagaruka ku Isi.

Ati “Nashimishijwe cyane no kujya i Burayi ndi umwana, numvaga ko kujya mu ndege ari ikintu gikomeye. Na mbere yo kugenda nasize mbwiye abandi bana ko ngiye mu ijuru […] ntabwo nari nzi ko nshobora kugera ahandi hantu nkajya ku butaka.”

Kuva mu 1989, Sophia Nzayisenga yagiye atsinda amarushanwa akomeye n’ibihembo byagenerwaga abahanzi mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abacuranga mu buryo bwa gakondo.

 

Inanga, ni igicurangisho gakondo cyishimirwa na benshi mu banyamahanga

Mu bihugu Sophia Nzayisenga yagiye acurangiramo n’amaserukiramuco yitabiriye mu mahanga, yashimishijwe bikomeye bikomeye n’uburyo inanga yishimirwa nk’igicurangisho gitanga umuziki w’inyuramatwi.

Yavumbuye undi mugore ukirigita inanga

Mu bibabaza Sophia Nzayisenga ni uko nta bandi bagore bacuranga inanga bazwi mu Rwanda. Asanga byakabaye akarusho hagize abandi banyamuziki biga gucuranga inanga akagira abo azasigira uyu murage mu b’igitsinagore.

Mu minsi yashize ngo Nzayisenga yavumbuye undi mugore utuye ku Mugina i Gitarama na we ucuranga inanga gusa ngo ntibarabonana.

Uyu mugore ngo avuka mu muryango wo kwa Rujindiri [umusaza w’ibigwi mu mateka y’umuziki nyarwanda wacurangaga inanga adategwa].

 

Amaze kugera mu bihugu byinshi agiye gucuranga inanga

 

 

Hano yacurangaga mu birori bya Rwanda Day iherutse kubera i Amsterdam

 

Amaze imyaka 30 acuranga inanga…

Yanditswe kuya 20-11-2015 na Munyengabe Murungi Sabin
 http://www.igihe.com/imyidagaduro/article/video-nzayisenga-sophia-umugore-umaze-imyaka-30-acuranga-inanga
Posté le 22/11/2015 par rwandaises.com