Umuryango ‘Abacu-Solidarité-Rwanda’ wahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo ziba mu Bubiligi mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 3300 y’abatishoboye.
Iki gikorwa cyabereye mu gace ka Genval muri Komine Rixensart ho mu Bubiligi, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Nzeri guhera saa kumi kugeza mu rukererera rwo kuri iki cyumweru.
Abacu-Solidarité-Rwanda yakusanyije umusanzu wo kwishyurira abatishoboye mu nkunga yavuye mu batumirwa bitabiriye iki gikorwa aho abakuru batanze amayero 25, asaga ibihumbi 22 mu mafaranga y’u Rwanda, naho abato batanga amayero 10, asaga ibihumbi icyenda mu manyarwanda.
Mu byo uyu muryango wiyemeje harimo gukusanya nibura inkunga izafasha abatishoboye bagera ku 3300 muri uyu mwaka. Umubare w’amafaranga yakusanyijwe ntabwo urashyirwa uhagaragara.
Abacu-Solidarité-Rwanda ni Umuryango udaharanira inyungu ugendera ku mategeko y’u Bubiligi ukaba ugizwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri iki gihugu, uyoborwa na Nadia Kabalira afatanyije n’umugabo we Jean François Cahay.
Intego yawo ni ukugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, mu bijyanye n’ubuvuzi, uburezi, umuco no kurwanya ubukene.
Nadia Kabalira, yashimiye abagize uruhare mu gutanga ubufasha ndetse no kugaragaza ko bafite umutima w’urukundo.
Ati “Kuba mwaje biragaragaza ko namwe iki gikorwa ari icyanyu, iyi nkunga ntabwo ari iy’Ishyirahamwe “Abacu-Solidarité-Rwanda” ahubwo n’iyo gufasha bagenzi bacu batishoboye, mbashimiye rero mbikuye ku mutima, igikorwa mwakoze kuko ni cyiza.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yashimye abagize uruhare mu itegurwa ry’iki gikorwa ndetse n’abatanze inkunga yo gufasha abatishoboye.
Ati “ Nkuko mwese mubizi Mitiweli ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda igomba gufasha Abanyarwanda mu buzima bwabo. Ibi bikorwa byose byashyizwe mu ngiro, bisaba amikoro kuko kuva igihugu cyasohoka muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagiyeho gahunda nyinshi zasabye gushyira hamwe ngo zigerweho. Abanyarwanda bamaze kumva ko akimuhana kaza imvura ihise, bikaba ari muri urwo rwego ibikorwa nk’ibi byo gufashanya ari byiza cyane kubishyigikira cyane ngo buri munyarwanda wese abone uko yivuza bitamugoye.”
Yakomeje agira ati “ Ni ibyo kwishimira ko Leta y’u Rwanda yashyizeho inzego zituma ubuvuzi bugera kuri bose, ndetse hariho amashyirahamwe nk’aya afasha kugira ngo mitiweli igere kuri benshi batishoboye mu gihugu. U Bubiligi nk’igihugu gifite Diaspora zirimo Abanyarwanda benshi, nabasaba gukomeza ibi bikorwa.”
Ambasaderi Nduhungirehe yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi izakomeza kubaba hafi mu bikorwa byose bigamije guteza imbere Abanyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibigenerwa abiteganyirije muri RSSB, Hakiba Solange, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Bubiligi yatangarije IGIHE ko yishimiye uburyo Abanyarwanda baba hanze bazirikana abo basize mu gihugu.
Yagize ati “ Birashimishije cyane kubona abanyarwanda batuye hanze batekereza bagenzi babo bakeneye ubufasha bwo kwivuza. Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yavuze igihe twibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, agira ati ‘Abanyarwanda bahisemo kuba umwe, rwose biragaragara ko biyemeje gusangira akabisi n’agahiye no kumenya uko umuturanyi uko yaramutse ndetse n’ubuzima abayeho’. Ibi rero binoza umwuka wa kivandimwe mu banyarwanda bigashimangira ubumwe bafitanye.”
Yakomeje agira ati “Kuba abanyarwanda barahisemo iyi gahunda bifite icyo bivuze, umuntu wese ashobora gutanga impano ikakirwa neza ariko iyo agufashije mu bijyanye n’ubuzima ntushobora kubyibagirwa na rimwe. Ubuzima bwiza ni umusingi w’iterambere twifuza kugeraho.”
Hakiba yijeje abatanze inkunga ko azabafasha kuyigeza kubo yagenewe kandi mu buryo bwihuse.
Iki gikorwa cyasojwe abakitabiriye basabana ndetse basusurutswa n’igitaramo cyagaragayemo abahanzi bo mu Bubiligi n’abanyarwanda barimo Ufiteyezu De Gaulle.
karirima@igihe.com
https://www.facebook.com/aimable.karirima/posts/10210470473055014?from_close_friend=1
Posté le 11/09/2016 par rwandaises.com