Gahongayire Espérance n’umugabo we Bernard Patureau batuye mu Bufaransa mu karere ka Loiret , ahitwa Chalette sur Loing, aho bashinze umuryango w’ishami rya Ibuka bise « Cellule Locale du Ibuka » rigiye kugira imyaka icumi ribayeho.

Iri shami rya Ibuka-France muri Chalette sur Loing, ryihaye intego yo gukora ibikorwa byose birebana n’inshingano za Ibuka zirimo kwibuka, ubutabera, kurwanya abafobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gutera ingabo mu bitugu abacitse ku icumu.

Mu kiganiro na IGIHE, Gahongayire Espérance yatangaje ko aka gashami kashinzwe mu 2007, gusa ngo abanyamuryango bakagize benshi bari baratangiye ibikorwa nk’ibyo mu mwaka wa 2004.

Akomeza avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akabura abe bo mu muryango n’inshuti, yicaye n’umugabo we bibaza icyo bakora ari nabwo nyuma y’urugendo yagiriye mu Rwanda muri 2004 batangiye iki gikorwa.

Kuva iri shami ryatangira ryayobowe na Gahongayire Espérance, nyuma atorewe kuba mu buyobozi bw’umujyi wa komini batuyemo, riyoborwa na Bernard Patureau

Mu ntego nyamukuru biyemeje muri iri Ishami rya Ibuka-France i Chalette, ni ukugerageza gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Rwanda.

Ati « Kuva twatangira, twohereje ibikoresho byo kurema ingingo no gufasha abari babikeneye nk’imbago, amagare y’abafite ubumuga n’ibindi, mu bitaro bya AVEGA i Rwamagana. Twohereza kandi ibikinisho, ibitabo, DVDs, n’ibindi bintu bikenerwa mu mashuri y’ibanze (crèche) muri AVEGA Kigali. »

« Imishani zo kudoda n’ibindi bikoresho byari bigamije gutangira uruganda rwo kudoda i Mbazi bigenewe imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, twubakiye kandi inzu umupfakazi utari wishoboye, tugurira ihene abapfakazi bagera kuri 50 i Huye, n’ibindi. »

Avuga kandi ko bafashije urubyiruko gukomeza amasomo yarwo barusubiza mu bafashwa n’ikigega cya FARG, ku buryo abenshi ngo babonye n’impamyabumenyi.

Gahongayire avuga ko ibikorwa bakora byatumye abantu benshi mu Bufaransa bagira amatsiko yo kumenya u Rwanda, ku buryo bamwe mu banyeshuri babasaba ko bajya bimenyereza umwuga w’ibyo biga mu Rwanda.

Atanga urugero rw’umuforomokazi waje mu Rwanda kwimenyereza umwuga (stage) mu bitaro by’i Rwamagana. Avuga ko ibi bibashimisha kuko iyo agarutse mu gihugu cye azanira amakuru meza bene wabo bakarushaho gusobanukirwa n’u Rwanda rw’iki gihe.

Mu 2012 Espérance Gahongayire yajyanye abantu barindwi bagize umuryango wa Ibuka na Club Urumuri, basura u Rwanda. Avuga ko muri Nyakanga uyu mwaka yazanye n’abandi bafatanyije, ndetse ngo hatangiye no kwiyandikisha ku bandi bazasura u Rwanda mu myaka itaha.

Ati « Ibi bitwereka ko iyo abantu bigiriyeyo (mu Rwanda) bakirebera, bituma bumva neza ibyatubayeho, bakanumva neza kurushaho aho u Rwanda ruvuye n’aho rwashoboye kugera mu myaka 22 gusa. »

Gahongayire akomeza avuga ko ubwo buryo bwo kwerekena amateka u Rwanda rwabayemo mu bihe bishize, bwatumye Komini ya Chalette sur Loing ibubakira Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwatashywe tariki 17 Gicurasi 2014.

Ngirinshuti Alain, Perezida wungirije wa Ibuka-France, akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka-Europe, yabwiye IGIHE ko ibikorwa bya Gahongayire Esperance na Bernard Patureau bigoye kubivuga mu nteruro imwe.

Ati « Bakora ibintu by’intangarugero, kubera umuhate n’ubushake byabo niyo mpamvu hagiyeho urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere batuyemo ka Chalette sur Loing, kandi tubashimira cyane ibikorwa biyemeje gukora bafasha abacitse ku icumu ndetse bakavuganira uburenganzira bujyana n’amateka yacu muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane mu Bufaransa. »

 

Gahongayire n’umugabo we bakora ibikorwa byo kugoboka abacitse ku icumu batishoboye mu Rwanda

 

 

 

Bamurika ibikorwa basuye ubwo bari mu Rwanda muri Nyakanga na Kanama uyu mwaka

 

 

Ibikorwa byabo byatumye akarere batuyemo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Aha n’igihe bari bamuritse mu karere ka Chalette, urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Esperance (wambaye ibendera iburyo), ari kumwe na Perezida wa Ibuka France Kabanda Marcel na Amb. Jacques Kabale uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa

 

Esperance aganira n’umuhanzi Gaël Faye

 

 

 

Umwe mubo bafasha yarangije Kaminuza

 

Ubwo bari mu Rwanda basuye bamwe mu bo bafasha

 

karirima@igihe.com

Posté le 29/11/2016 par rwandaises.com