Tariki ya 10/02/2017 i Bruxelles habereye

Conference ihuje abantu baturutse hirya no hino yateguwe n’umuryango RESIR aribyo bivuga
  » Le Réseau Scientifique International pour la Recherche et l’Information sur le Rwanda et sur l’Afrique des Grand Lacs ». Mukubitegura yafatanije na association  IBUKA Mémoire-Justice Asbl  hamwe na  DRB Rugali ariyo DIASPORA RWANDAISE MU BUBIRIGI, abo bose bakaba barabitewemo inkunga  n’ Ambassade y’u Rwanda i Bruxelles ndetse conference ikaba yarabereye mucyumba cy’inama cy’Ambassade.
Ingingo yari yateguwe kuganirwaho ni ihohoterwa n’ifatwa kungufu ry’abari n’abategarugori muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994 mu Rwanda  “Traumatisme et féminité: Expériences vécues par les femmes victimes de viol lors du génocide des Tutsi au Rwanda”.
Ibiganiro byayobowe na Perezida wa Ibuka mu Bubirigi Nyakubahwa Mazina Deo afatanije na Dr  Mukumbiri Jean naho Dr Patrick Rwagatare wahawe Diplome ya Doctorat (umwaka ushize) ku bushakashatsi yakoze kuri iyo ngingo  ( uri hagati ku ifoto) niwe watanze ibiganiro.
Ibiganiro byagenze neza ndetse abantu benshi babaza ibibazo ndetse n’abandi batanga ibitekerezo.
Kubindeba , jye navuze kukibazo cy’uko abari n’abategarugori muri ibi bihe batinyuka bakavuga ibyababayeho bafatwa kungufu muri genocide yakorewe abatutsi  bagomba gufatwa nk’intwari kuko benshi barabitinya ndetse n’umuco nyarwanda utuma ibintu nkibyo benshi babiceceka.
Nasobanuye ko kuri ubu abadamu bavuga badahabwa agaciro gakomeye cyane kandi baba bavuze ibintu bikomeye cyane. Nasabye ko abavuga ku mugaragaro ibyababayeho  bafatwa nk’intwari kugirango bitinyure bose bavuge.
Ningombwa kandi kurushaho kubaha ijambo muri societe nyarwanda kuko ari n’ubutumwa bukomeye kuri  izo nterahamwe zabagiriye nabi kuko ari ukuzereka ko abo zagiriye nabi bariho kandi bakomeye ndetse  bakaba bazirusha ubutwari.
Nasobanuye ko kugirango ibyo byose bigerweho hagomba creativite muri societe nyarwanda kugirango abo bari n’abategarugori bafashwe kungufu bagaragazwe nk’intwari. Kuri ubu,  ibikorwa kuri icyo kibazo ntibihagije.
Abari aho muri conference  bashimye cyane icyo gitekerezo cyanjye ndetse abo muri Ibuka  twaje kongera kuganira  duhana gahunda yuko twazahura tukabiganiraho kuburyo buhagije.
Bitangarijwe i Bruxelles, tariki ya 12/02/2017
Rutayisire Boniface
Tel : (32) 466 45 77 04  (Tel,Watsup,viber)
BELGIQUE
Ayo mafoto yafashwe na Jessica Rutayisire hanyuma atangazwa na Bwana Karirima Aimable bo mu kinyamakuru IGIHE.COM.
Posté le 12/02/2017 par rwandaises.com