Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we Macky Sall wa Senegal batoranyijwe na komite ya The Africa Road Builders, ngo bazahabwe igihembo cya Super Prix Grand Bâtisseur cyitiriwe Babacar Ndiaye, kubera uko bahinduye ubuzima bw’abaturage bayobora.
Ndiaye wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) mu gihe cy’imyaka 10 hagati ya 1985 na 1995, yashyizeho iki gihembo nko gutera ishyaka abakiri bato ngo bashyire imbaraga cyane mu bikorwa remezo by’imihanda n’ubwikorezi muri rusange nkuko byamuranze muri manda ye.
Nyuma y’igihe kinini Komite ya The Africa Road Builders iyobowe na Adama Wade, yatoranyije Perezida Kagame na Macky Sall ishingiye kuri raporo z’ibitangazamakuru n’iz’impuguke ku bibazo birebana n’imihanda, ubwikorezi n’iterambere rirambye. Izi raporo ziyongeraho ikusanyabitekerezo ryakozwe n’abanyamakuru b’inararibonye ku bijyanye n’iterambere mu myaka itanu ishize.
Iki gihembo ngarukamwaka gifatwa nko kugaragaza ababaye indashyikirwa mu bijyanye no kubaka ibikorwa remezo by’imihanda no guteza imbere ubwikorezi muri Afurika.
By’umwihariko Perezida Kagame yatoranyijwe kubera iterambere ry’imihanda yo mu Mujyi wa Kigali, aho uretse imiterere myiza yayo yiyongeramo n’isuku idasanzwe byatumye n’Umuryango w’Abibumbye wemeza ko uyu mujyi ariwo wa mbere usukuye muri Afurika.
Perezida Macky Sall we yatoranyijwe kubera imishinga irimo uwa gari ya moshi izahuza umujyi wa Dakar na Diamnido, kubaka Umujyi wa Diamniado mu buryo bugezweho ndetse n’ukuntu acunga neza umutungo w’igihugu nkuko abategura ibi bihembo babyanditse.
Ibi bihembo bizatangirwa mu nama ngarukamwaka ya 52 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) izaba kuwa 22 kugeza kuwa 26 Gicurasi 2017 mu Buhinde mu nyubako ‘Mahatma Gandhi Conference Centre’ iherereye i Ahmedabad muri leta ya Gujarat.
Iyi komite yashimiye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame na Macky Sall n’icyerekezo cyiza cy’iterambere bafitiye abaturage b’ibihugu byabo na Afurika muri rusange.
Igihembo cya Super Prix Grand Bâtisseur gihabwa Umukuru w’Igihugu cyangwa uwa Guverinoma ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu na Afurika muri rusange, by’umwihariko mu bikorwa remezo by’ubwikorezi, gusigasira ubumwe n’umudendezo by’abaturage be, gukunda no gushyigikira urubyiruko. Umwaka ushize cyahawe Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara.