Ikigo cy’Igihugu gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2017, cyakiriye indege ya kane ya Boeing 737-800NG, iba iya 12 iki kigo gikomeje kwagura ingendo hirya no hino ku Isi kigize.

Iyi ndege yaturutse Seattle muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Gatanu, tariki 26 Gicurasi 2017, inyura i Athènes mu Bugereki aho yahagurutse kuri iki Cyumweru mu gitondo, ikagera i Kigali ahagana saa cyenda z’igicamunsi.

Mu Ukuboza 2015, RwandAir yasinye amasezerano n’Ikigo cy’Abanyamerika, Aircraft Lease Corporation, yo gukodesha by’igihe kirekire indege ebyiri zigezweho zo mu bwoko bwa Boeing 737-800 Next Generation.

Iya mbere yahawe izina rya Kalisimbi yageze mu Rwanda mu Ugushyingo umwaka ushize, iya kabiri ikaba ariyo yahasesekaye uyu munsi.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RwandAir, Col Chance Ndagano, yavuze ko iyi ndege nshya yiyongereye ku zisanzwe ishimangira ubushake iki kigo gifite mu guhuza u Rwanda n’amahanga.

Asobanura ku miterere y’iyi ndege nshya, Col Ndagano yagize ati “Igizwe n’ibice bibiri, kimwe gifite imyanya 16 yiyubashye, ikindi kikagira 138 ihendutse. Irimo internet ifasha umugenzi uri mu kirere gukomeza kuvugana n’abantu batandukanye, irimo ibintu by’imyidagaduro, kugenda mwumva aho mugeze, mu kirere ubona aho muri, n’ibindi”

Yavuze ko RwandAir ihagaze neza kuko imaze kugera mu byerekezo 22, aho nyuma y’ingendo zigana Harare muri Zimbabwe na Mumbai mu Buhinde, muri uyu mwaka yafunguye n’urugendo rwa mbere mu Burayi rugana ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Gatwick mu Bwongereza.

Yakomeje agira ati “Iyi ndege nshya izatuma dukomeza kwagura ibikorwa byacu ku isoko rya Afurika y’Iburengerazuba, harimo i Bamako muri Mali na Conakry muri Guinea. Tuzakomeza guharanira kuguma ku isonga dutanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu, mu bucuruzi, ubukerarugendo n’imibereho y’abaturage binyuze mu guhuza abaturage bacu n’ibindi bihugu.”

Col Ndagano yanashimangiye ko iyi ndege nshya izanatuma RwandAir ikomeza kuzamura inyungu ikura mu bikorwa byayo, cyane ko uko yongera ubushobozi bugomba kuzamukana n’inyungu bubyara.

RwandAir iteganya ko muri uyu mwaka uzarangira itangije urugendo rugana Guangzhou mu Bushinwa, ndetse mu 2018 RwandAir ikazambuka inyanja ya Pasifika igana i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Indege ya kane ya Boeing 737-800NG ya RwandAir yageze i Kigali

 

 

 

Iyi ndege nshya izitabazwa mu kwagura ingendo muri Afurika y’Iburengerazuba, harimo i Bamako muri Mali na Conakry muri Guinea

 

 

 

 

 

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RwandAir, Col Chance Ndagano (Hagati) n’abapilote ba Boeing 737-800NG

 

 

 

Imiterere y’imbere ya Boeing 737-800NG

 

 

 

 

 

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RwandAir, Col Chance Ndagano

 

 

 

Amafotoo: Luqman Mahoro

http://igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/indege-ya-kane-ya-boeing-737-800ng-ya-rwandair-yageze-mu-rwanda
Posté le 28 mai 2017 par rwandaises.com