U Rwanda rwafunze ishuri ‘Hope Academy Rwanda’ ryari riherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma ya Turikiya iyobowe na Perezida Recep Tayyip Erdoğan.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi rigashyirwaho umukono na Minisitiri Papias Musafili Malimba, rivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku cyifuzo cyari cyatanzwe na Guverinoma ya Turikiya.
Rigira riti “Hashingiwe ku busabe bwa Guverinoma ya Turikiya yasabye Guverinoma y’u Rwanda ko iryo shuri ryagengwa na Turkish Foundation, hanarebwe n’ibibazo bishobora guturuka kuri uwo mwanzuro; mu gushyira mu bikorwa Itegeko Ngenga nimero 02/2011/OL ryo ku wa 27/07/2011 rigena imiterere y’uburezi by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 14 igena uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda.”
“Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gufunga Hope Academy Rwanda iherereye mu Mudugudu wa Ntora, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo.”
Minisitiri w’Uburezi yasabye ko hakorwa ibishoboka hagahagarikwa ibikorwa byose bya Hope Academy Rwanda bitarenze ku wa 2 Kamena 2017.
Gushaka guhirika ubutegetsi muri Turikiya, imvano y’ifungwa ry’iri shuri
Ku ya 15 Nyakanga 2016 nibwo muri Turikiya hageragejwe umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Recep Tayyip Erdoğan bikozwe n’abasirikare bigometse ku butegetsi bwe bagashaka kwigarurira imijyi minini nk’Umurwa Mukuru Ankara ndetse n’Umujyi ufatwa nk’uw’ubukerarugendo, Istanbul.
Mu gihe iyo coup d’état yageragezwaga, Erdoğan yari mu rugo rwe ndetse inkoramutima ze za hafi zanga kumuva inyuma kugeza umugambi wo guhirika ubutegetsi bwe uburijwemo agahita afata indege akerekeza Istanbul ku kibuga cy’indege cya Atatürk mu buryo bwatunguye benshi.
Uyu mugabo wubashywe cyane muri iki gihugu akigera Istanbul avuye mu Murwa Mukuru i Ankara, abamushyigikiye bigabye mu mihanda ndetse ibihumbi by’abakekwaho uyu mugambi batangira gutabwa muri yombi. Abo barimo abacamanza 2,745 n’abasirikare 2,839 ndetse n’abasivili benshi.
Umwe mu bantu bashyizwe mu majwi ko ari inyuma y’uyu mugambi ni Fethullah Gülen, umuyisilamu ukomeye muri iki gihugu ariko usigaye uba mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Pennsylvania.
Uyu mugabo udacana uwaka na Perezida Erdoğan niwe washinze umuryango witwa ‘Gülen movement’ [muri Turikiya bawita Hizmet],
ufite ibikorwa bikomeye mu mfuruka zose ku isi ndetse ubarizwamo abayisilamu bakomeye b’Aba-Sunni.
Kuva muri Aziya yo hagati kugera mu bindi bice by’Isi, uyu muryango ufite amashuri yigenga ndetse na za Kaminuza mu bihugu birenga 180. Ufite kandi n’amashuri agenzurwa na Leta mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hope Academy Rwanda ryari ishuri rifitanye isano na Gülen movement ndetse amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko ryafunzwe kubera gahunda ya Erdoğan yo kwima amayira Gülen bigahurirana n’umubano mwiza Turikiya ifitanye n’u Rwanda muri iki gihe.
Ni mu gihe Perezida Erdoğan yiyemeje kutazorohera ibikorwa ibyo aribyo byose by’uyu mugabo ufatwa nk’umwanzi we weruye. Muri make, gufungwa kw’ibikorwa bya Gülen kuri Turikiya, ni nk’uko ahantu hose hari amayira y’umwanzi hafungwa kugira ngo atazabona aho amenera.
Hope Academy Rwanda ni ishuri ryari ryarubatswe n’abashoramari bakomoka muri Turikiya, rikaba kimwe mu bikorwa aba bashoramari bari bafite mu Rwanda.
Ryakoraga nk’ishuri ryigenga aho ryari rifite abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye. Mu Rwanda ni ryo rya mbere ryatangaga amasomo hakurikijwe Porogaramu za Cambridge kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye.