Rutahizamu ukomoka muri Mali ukinira Rayon Sports, Moussa Camara, yagarutse mu Rwanda nyuma y’iminsi 13 yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu i Dubai, aho yarari gukora igeragezwa muri Dibba Al Fujairah FC.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Camara yasesekaye ku butaka bw’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2017, agahita abuzwa kwitabira gahunda z’ikipe mbere yuko akanama gashinzwe imyitwarire kicara kagasuzuma niba nta bihano azafatirwa.

Akimara gufata rutemikirere yerekeza i Dubai, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko yagiye rwihishwa kandi agifitanye amasezerano n’iyi kipe ifite inkomoko i Nyanza.

Camara ni umwe muri ba rutahizamu Rayon Sports igenderaho kuko amaze gutsinda ibitego umunani muri shampiyona. Ubwo iyi kipe yakurwagamo na Rivers United yo muri Nigeria muri Total CAF Confederation Cup, yashyizwe mu majwi ko yaba yaragize uruhare mu kuyitsindisha bitewe n’uburyo bwinshi yagiye abura imbere y’izamu.

Ikibazo cy’abakinnyi ba Rayon Sports bacika badasabye uruhushya si ubwa mbere kigaragaye uyu mwaka kuko mu ntangiriro zawo, Kwizera Pierrot nawe yagiye i Dubai mu igeragezwa gusa biza kurangira agarutse arababarirwa.

Amakuru avuga ko nubwo Camara agifite amasezerano muri Rayon Sports hari ibiganiro by’ibanze byabayeho hagati ya Rayon Sports na Al Fujairah FC.

 

Moussa Camara yagarutse mu Rwanda ahagarikwa by’agateganyo mu gihe kitazwi
http://igihe.com/imikino/football/article/moussa-camara-yakubutse-i-dubai-rayon-sports-imwakiriza-ibihano
Posté le 20/05/2017 par rwandaises.com