Perezida Paul Kagame ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle, bahuye n’abana b’Abanyarwanda bakina mu makipe atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi bagirana ibiganiro byibanze ku buryo bazakinira Amavubi mu gihe kiri imbere.
Umukuru w’igihugu yahuye n’aba bana kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Ghent mu Bubiligi. Bari baherekejwe n’ababyeyi babo bikaba byari ku butumire bwa Nzamwita Vincent de Gaulle uy0bora Ferwafa.
Aba bana barimo Dylan Mihigo Maes ukina muri Waasland-Beveren y’abatarengeje imyaka 16, akaba yaratoranyijwe we n’abandi batanu kuzajya gukina mu irushanwa mpuzamahanga ry’abatarengeje imyaka 17 rizabera mu Mujyi wa Shanghai mu Bushinwa muri Nyakanga.
Barimo kandi umusore witwa Akayezu Christian w’imyaka 27 y’amavuko ukinira ASC Berchem yo mu Bubiligi.
Nzamwita yatangarije urubuga rwa Ferwafa ko nyuma y’ibiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’abo bana b’Abanyarwanda hafashwe ibyemezo birimo gushyiraho uburyo bwo kubika amakuru y’abana bakina i Burayi ndetse no kubashyira mu makipe y’abato y’u Rwanda.
Yagize ati “Nyuma yo gusoza Rwanda Day twasabye Perezida wacu guhura n’abana b’Abanyarwanda bakina mu makipe y’abato atandukanye ku mugabane w’u Burayi n’imiryango yabo.”
“Mu biganirio bagiranye n’Umukuru w’Igihugu, twemeranyijwe ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gukusanya amakuru ku bana b’Abanyarwanda bakina i Burayi ku buryo bakurikiranirwa hafi ndetse bakanashyirwa mu makipe y’abato y’u Rwanda.”
“Barifuza kuzaza mu Rwanda mu Ukuboza gukina imikino itandukanye ya gishuti n’amakipe y’abato yacu kugira ngo babashe kumenya igihugu cyabo neza kandi icyifuzo cyabo cyahawe umugisha na Perezida wabashishikarije kugira intego zo guteza imbere impano zabo kandi bakagumana igihugu cyabo mu mitima.”
Rugero Kevin ukina mu Bwongereza, umwe muri aba bana bahuye n’umukuru w’igihugu yabwiye IGIHE ko yishimiye cyane kumubona amaso ku maso ariko by’umwihariko yatunguwe n’uburyo ari umuntu ukunda urubyiruko, urwumva kandi ushishikajwe no guteza imbere abaturage bose.