Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bavandimwe, Nshuti z’u Rwanda
Amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye kuri uyu wa 03 Kanama 2017 yagenze neza mu bufaransa no mu butaliyani nkuko twari twabigize umuhigo. Ubwitabire ndetse no gutora mu mutuzo byabaye nta makemwa. Ibyavuye mu matora nabyo ntawe byatunguye kuko abanyarwanda bitoreye Nyakubahwa Paul Kagame wagejeje ku banyarwanda amahoro, umutekano, Iterambere, ubumwe bw’abanyarwanda, mu magambo make wahinduye ubuzima bw’abanyarwanda.
Ndagira ngo mbonereho gushimira mwebwe abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu bufaransa, mu butaliyani, muri Espagne, muri Portugal, no muri Monaco umurava, ubwitange no gukunda igihugu byabaranze muri iki gikorwa. Mwabereye urugero abanyamahanga bakurikiranye aya matora.
Ndashimira by’umwihariko abadufashije mu kazi nyirizina k’itora ari abakorerabushake. Umwanya wanyu mwigomwe mugakora amasaha menshi ndetse mugakora n’amajoro turabizirikana, n’umusanzu n’umuganda dukwiye guha igihugu cyacu.
Nizeye ntashidikanya ko mu myaka irindwi iri imbere twatoreye Umukuru w’igihugu tuzakomeza ishyaka, ubutwari n’umurava byaturanze mu guharanira ineza y’igihugu, iterambere tugizemo uruhare ndetse no kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda mu mahanga dutuyemo.
Sinarangiza ntabasabye gukomeza kwishyira hamwe bigamije kubaka inzego zibahagarariye aho mutuye mu bice bitandukanye. Ibi nibyo bizatuma gusenyera umugozi umwe byoroha ndetse imikoranire n’itumanaho bikihuta.
Mugire Amahoro
Paris, kuwa 11/08/2017
Jacques KABALE
Ambassaderi
12 rue Jadin
75017 Paris
Tél: + 33 (1) 71 19 91 91
Fax: + 33 (1) 71 19 91 95
Web : www.ambarwanda-paris.fr