Ni ku mugoroba uyu w’akabwibwi, twokesheje inyama ku kabari ariko ntiziratugeraho. Hirya yacu mu yindi Bingalo hicaye abantu ntabasha neza kubona amasura yabo kubera urumuri ruke. Uretse kubona ko harimo abagore batatu n’ abagabo babiri. Umuto muri abo bagore arasa nk’udakurikira ibiganiro abandi barimo. Amaze umwanya yunamye amaso yayahanze kuri telefoni ari nayo yashinzeho intoki ku buryo imishito n’igitoki gisize bamuteretse imbere atigeze akoraho.
Ageze aho ariko asa nk’uwikanze akoma ku wo begerenaye asa nk’umwereka ibintu kuri ya telefoni numva mu ijwi risa nk’iryongorera aramubwiye ngo « Ibi wowe wari wabibonye ra ? » Uwo hirya nawe ngo « shyiramo twumve ».
Kubera ko nari kure sinabashije gukurikira neza ; ariko nabashije kumva amajwi y’abagore basakuza numva ngize amatsiko. Nihagurukije nk’ugiye kwihagarika nagayo ijisho mbona barareba kuri Youtube amashusho y’abagore bashwana n’abapolisi. Ngeze imbere mpita ncana telefoni yanjye nsanga ya nkuru yari iy’induru zavugiye kwa Rwigara ubwo bamwe mu bagize umuryango we batabwaga muri yombi hifashishijwe ingufu za polisi.
Ikiganiro hirya yanjye cyarakomeje havugirwa byinshi ntari busubiremo kuko ntazinduwe no kuzimura kimwe n’uko ntari najyanywe no kumviriza. Gusa icyo abo batatu bahurizagaho wabona batangajwe ndetse bagaya ifatwa rya Diane Rwigara ndetse amarangamutima yabo yeguwe n’amagambo y’amaganya, incyuro n’ibitutsi Adeline Rwigara nyina wa Diane yabwiye abapolisi. Umwe ndetse yarimyoje aravuga ngo « Barabafunga ye! Ariko se ko nduzi igikomye cyose ari ugufungwa gereza ntizizababana nto? »
Bwarakeye nsoma byinshi byandikwaga ku mbuga nkoranyambaga, numva byinshi ku maradiyo bituma ntekereza gufata uyu mwanya ngo ngire icyo nanjye mbivugaho. Nizere ko IGIHE.com noneho bazareka inyandiko yanjye igatambuka kandi igatambuka uko yakabaye.
Kuki ifatwa ry’abazungura ba Rwigara ryavugishije bamwe byinshi?
Impamvu ya mbere ni uko bagize umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara. Rwigara ari mu bacuruzi bari bazwi cyane mu Rwanda. Yamaze imyaka myinshi yihariye ubucuruzi bw’itabi ryitwaga SM akaba n’umusore mwiza kandi uzi kurimba no kugenda mu modoka zigezweho nka Nissan Sunny na Hilux yari ikigera mu Rwanda bayita ishema ry’abasore. Rwigara wari warahawe akazina k’akabyiniriro ka ‘Rwigas’ yabaye n’umwe mu bacuruzi bavugaga rikijyana we na ba Mironko, Majyambere, Kajeguhakwa na ba Kabuga kubera kwisanga kuri Habyarimana n’ibyegera bye.
Mu 1990, Rwigara kimwe na buri mututsi wari ufite uko abayeho icyo gihe yaje kuba ku isonga ry’abashyirwa mu majwi mu kuba ibyitso by’Inkotanyi zari zimaze gutera. Kubera ko yari igikomerezwa babanza kumutinya bamutangiza amagambo. Bamwe ngo inzu yubaka mu Kiyovu ( iriya umuryango we utuyemo) ni yo Kigeli azabamo, abandi ngo yatanze agatubutse mu Nkotanyi mu gihe abandi bahamyaga ko imbunda nini mu zarashe Kigali mu ijoro ry’uwa 4 rishyira uwa 5 Ukwakira 1990 yari ishinze ku gisenge cy’inzu ye hakurikijwe amakuru ya Etat Major!
Si bwo uwari umutoni w’ingoma afunzwe mu byitso? Nawe ntiyari umwana aba abaciye mu rihumye kandi koko aho agereye hanze inkunga ye mu gushyigikira urugamba ntiyari itubye. Aho atahukiye Rwigara yabaye muri bake mu bacuruzi bahoze mu Rwanda bakomezanyije umuvuduko nk’abatarakomwe mu nkokora n’isenyuka ry’ubukungu. Byaranamuhiriye Tabarwanda iracumbagira nyuma irasenyuka n’abayiguze ibapfira mu biganza maze mu gucuruza itabi arisanzura ahavana ibya Mirenge.
Rwigara wigaragazaga cyane mu modoka nziza no mu masiganwa y’amagare yakoreshaga buri mwaka ku bwa Habyarimana yaje gusimburwa na Rwigara usa nk’uwitinya n’uwikandagira ku mpamvu zitigeze zimenyekana. Nyuma ya 1994 Rwigara ntiyigeze ajya gutura mu nzu nziza (villa) ifite ubusitani. Oya! Yabayeho nk’umuhinde mu bikari hari hafi ya Rond point mbere y’uko yimukira muri iriya nzu yabayemo nayo bayimwubakira hejuru. Rwigara yagendaga mu modoka zikuze ntiyigeze agura imodoka nshya nk’izi tubona abakire ba Kigali bagendamo. Reda da! Ntawigeze amubona Serena cyangwa Hotel des Mille Collines kereka hari ibyo yahatumiwemo. Yasaga nk’ufite icyo yikanga kuko icyamukomaga cyose yahungaga agakurikizaho gutabariza mu itangazamakuru.
Muri 1998 yigeze gutangaza ko ahunze ndetse mu itangazo yasohoye ageze ahitwa Namur mu Bubiligi ahamagarira buri wese ubyifuza kumwegera bakarwanya Leta yari iriho mu Rwanda. Nyuma y’amezi make abigiriwemo inama n’inshuti aba asubiye mu Rwanda asaba imbabazi zo guhubuka ateza ubwega aranazihabwa. Ha mbere aha, polisi yigeze kumushaka ikibanza cye cyaguyeho umuntu, arihisha na bwo bisaba ko hagira abamugira inama ngo yishyikirize ubutabera bumubaze ibyo bwamushakiraga. Icyo gihe yihishe uriya mwana we Diane ni we wavuganaga n’itangazamakuru.
Aya mateka n’ubuzima burimo amayobera by’uyu mugabo byanatumye umunsi yitaba Imana aguye Gacuriro ka Nyarutarama hari bamwe uhereye ku muryango we bahamije ko yishwe. Byumvikana ko igikorwa cyo gusenya inyubako ye na cyo aho kibereye hatabuze kuba abagira bati ntubona ko urwishe ya nka rukiyirimo…
Buriya se koko Diane, abavandimwe be na Nyina bari gufungwa?
Iki kibazo abakibaza si bake kandi ku mpamvu zigiye zitandukanye. Bamwe barimo uwitwa cyangwa uwiyise Miheto wabigaragaje ku rubuga rwe rwa facebook (yanikirijwe n’abandi bagaragaje ko bamushyigikiye). Miheto uwo na bagenzi be wabonaga bibona muri Rwigara n’ibyo yanyuzemo nk’umututsi bafunganywe mu byitso, akarokoka jenoside, agatera inkunga urugamba rwatumye bongera kugira ijabo n’ijambo maze bakumva nyuma y’urupfu rwe ibyo asize n’abo asize bari bakwiye ubudahangarwa.
Abandi nabo bagasa n’abagira bati iyo umuntu apfuye, kumusenyera, gukurikirana abo asize ku mpamvu izo ari zo zose hatabayeho gutegereza ngo kwirabura no kwera birangire biba ari ubushinyaguzi no gucuhura bihabanye n’umuco wa Kinyarwanda. Birumvikana ko hari n’ababihuza no gushaka kuba perezida k’umukobwa we bakanzura ko ari ukumuryoza ugutinyuka kwe. Hari n’aberura bakibaza niba kiriya ari cyo gihembo gikwiye umuntu w’icyamamare nk’uriya wanateye inkunga itubutse urugamba.
Hari kandi ababisamiye hejuru biganjemo abari hanze bakabihuza n’ifungwa ry’abayoboke ba FDU Inkingi basanzwe bahagarariye ishyaka ritemewe mu Rwanda , bagakoma akamu bati turashize bya bintu bihishe ikintu. Hari abandi bavuga bati nyamuneka tabara dore babaye benshi: Kayumba, Rujugiro, Rusagara na Byabagamba, Kizito Mihigo none no kwa Rwigara bagiye mo n’iyonka. Koko?
Aba bose ntawe waveba ngo uvuge ko ibyo avuga birimo ubwenge buke kuko buri wese afite uburyo yisobanurira ibintu. Igihangayikishije n’isura bamwe babiha n’imyanzuro babifataho. Ari na byo bitumye nifuza kugira icyo mbivugaho nk’umuntu utinya aho twavuye kandi ngatinya kurushaho icyahadusubiza.
Ntituzabe ingwate z’amateka
Intambara ikirangira Afandi yari Imana, yaherekezwaga n’abamurinda bari mu modoka ziruta iz’ubukwe bw’ubu. Muri ibyo bihe hari abacuruzi bitwazaga ibyiza bakoze bakumva batazongera kwishyura imisoro, bagafata ibyabo bakongeraho iby’abandi ndetse benshi bagiye binjiza magendu nyinshi muri iyo myaka.
Muri ibyo bihe uwarwanye n’uwarokotse wize yumvaga buri wese yajya muri guverinoma cyangwa mu nteko kandi buri wese yumva ko yabivunikiye kurusha abandi. Bamwe ni gutyo bumvaga gutsinda. Bumvaga gutsinda ari ukugera ku bushobozi bwo guhindura imibereho yabo mbere yo guhindura iy’abandi. Habuze gato ngo intsinzi tuyirwaniremo umucengezi atugwe gitumo turangaye. Kandi n’ahandi ni gutyo impinduramatwara [revolution] nyinshi zagiye zipfuba uhereye ku bihugu duturanye. Impinduka yarwaniwe na benshi yahinduye ubuzima bw’abasirikare bakuru, abacuruzi babashyigikiye maze bose bihutira kwimika ibyo barwanije.
Rwigara, Rujugiro cyangwa ba bacuruzi bari mu gatsinda bari bariyise Group 14 (Fourteen) nta n’umwe ushobora guhindura Leta igikoresho yitwaje ko yigeze kuyishyigikira cyangwa ngo agire ibyo ataryozwa kuri ubu ngo ni uko ayishyigikira cyangwa atanga imisanzu itubutse. Ni yo mpamvu abantu nka ba Majyambere bataza gukorera mu Rwanda kuko bamenyereye aho bigira akari aha kajya he. Hari ibihugu byinshi bya Afurika usanga abacuruzi b’abazungu, abanyalibani cyangwa abahinde bagira uruhare mu kwimika ababiyobora kugira ngo babikame bitonze. Hari n’abandi bacuruzi tuzi batangaga miliyoni mu nkotanyi, ibihumbi magana atanu muri MRND n’ibindi maganabiri muri MDR. Ari nko gukina urusimbi babagarira yose ngo uzatsinda atazabahungabanya. Uwabaze gutyo kuri FPR yayatayemo!
Twahunze turi abatutsi, dutera turi inkotanyi ariko twatsinze turi abanyarwanda. Abanyarwanda bose barangana kandi kungana kwa mbere ni ukureshya imbere y’amategeko. Niba sosiyeti ya Rwigara itarishyuye imisoro, reka babibazwe nk’abandi banyarwanda. Niba bahamagawe kwitaba Polisi nibitabe nk’uko undi wese yitaba nibataza bafatwe mpiri bajyanweyo nk’undi wese.
Uwarwanye urugamba nakosa akurikiranwe nk’uko undi munyarwanada akurikiranwa. Kugeza uyu munsi ngo Kayumba Nyamwasa ntiyumva ukuntu atabaye uwungirije Kagame kandi yaramwimanye ku rugamba… Ubu se koko niba gutsinda kwacu bihindutse kugaba no kugororera; ubwo abahigwaga, abatararwanye cyangwa abaturwanyaga kubera kutumva icyo turwanira bo twabashyira he? Ikibazo rero si ugufunga runaka uyu n’uyu wari iki n’iki mu mateka, ikibazo nyacyo ni ukumenya ngo ese hari impamvu zagatumye afungwa.
Ikibazo ni ukumenya ngo ese azabona ubutabera nyabwo. Naho iby’urugamba buri wese mu barufashije yarwanaga intambara ye kandi ari uwatanze icyibo cy’ibishyimbo, uwatanze inka ze, umukada wigishije benshi bakitabira urugamba, uwohereje umwana, uwahasize ubuzima bwose cyangwa akahamugarira igihembo cyabo ni kimwe ni uko igihugu kibaho kigendera ku mategeko twarwaniye akubahwa kandi twese tukareshya imbere yayo n’abarengana akaturenganura kimwe.
Nyamuneka nimurekere aho babaye benshi
Iyi ‘Nyamuneka’ abayivuga bayihoza mu kanwa ntibajya bayiha agahenge! Bayivuze igihe Bizimungu n’Abayanja be bafungwa bati ‘Nyamuneka’ nimusigeho batazavuga ko munize demokarasi. Bizimungu yarafunzwe kugeza igihe ababariwe ndetse na mugenzi we Ntakirutinka arangiza igihano kandi avamo yarabaye umwana mwiza udasiba misa ya mbere kuri Saint Michel! Iyo hatagira igikorwa, ubu igikomye cyose abayanja baba bafunga imihanda, akazi kagasiba, amasoko ntareme, amavuriro agafungwa, abana ntibige, mu izina rya demokarasi.
Bayivuze igihe Kayumba yagenda amennye uruzitiro. Bati ‘Nyamuneka’ ntimukimene inda ni mumugarure agororerwe ibyo ashaka Kayumba si uwo guhunga yarayoboye ingabo zirimo n’izikimwumva. Mu gihe bakiri muri ayo Kayumba ati nzaruhuka muvuyeho impaka ziba zirashize.
Bongeye kuvuga ngo ‘Nyamuneka’ igihe Ingabire Victoire uyu w’umugororwa atongoza amarangamutima y’abo babyumva kimwe mbere y’amatora ya 2010. Bati ‘Nyamuneka’ mutamufunga abazungu bagasakuza bikatwicira amatora. Baranasakuje ntibyatinda ariko, ndetse bamwe mu bazungu bimuriye ibiro byabo mu rukiko kugeza asomewe. Ingabire ubu asigaranye kubara iminsi isigaje ngo asohoke. Naho ba bazungu bamwe bagiye mu zabukuru abandi bacyuye igihe cyabo basimburwa n’abandi batazi n’amazina ye.
Hambere aha abandi bati ‘Nyamuneka’ kirazira gufunga Kizito umuhanzi muzima. Bati Kiliziya yasakuza kandi imfubyi nkawe byazikomeretsa. Kizito ntiyabatindiye aba ahingutse kuri tereviziyo asobanura ibyo yakoze ndetse anabyiyemerera.
Barongeye bati ‘Nyamuneka’ kirazira gufunga Byabagamba na Rusagara kubera inzego barimo. Bati iyo abajenerari n’abakoloneri bafungiwe rimwe bizana icyuka kibi.
Aba bose ntawe ncira urubanza nta n’uwo nshinyagurira kuko ngo umugabo mbwa aseka imbohe. Gusa nifashishije ingero zabo kugira ngo nerekane ko iyi Leta yagaragaje ko nta kugoragoza kuzabaho mu guharanira ko amategeko yubahirizwa cyane cyane hakumirwa akajagari politiki (political chaos). Perezida Kagame ni we wavuze ngo “Ni biba ngombwa isazi izicishwa inyundo” nta kindi yavugaga kitari uko Uwo ari we wese uzagaragaraho ibikorwa biganisha kuguhungabanya igihugu, aho ari ho hose, icyo bisaba icyo ari cyo cyose, hazakorwa icyo bisaba cyose.
Kubahiriza amategeko no guca akajagari ntibikorerwa gushyigikira Leta iriho bikorwa ku neza yacu twese, abariho n’abazaza. Tujye dukomera abakosa n’abagoma. Tujye tunatinyuka twamagane Leta yacu tunacyahe abayobozi nitubona banyuka amategeko nkana cyangwa bimika icyenewabo n’inyungu zabo. Ariko tujye tunajya ahagaragara tugaye kwigomeka no kugumuka bikozwe n’umunyarwanda. Koko twemere ko umuntu ukuze unabyaye yita Polisi interahamwe nshya, agaco k’abicanyi, ingegera ndetse akigira rwagitinywa ngo amapingu arayamenyereye. Inzego zacu se nizisuzugurwa tureba tugakoma amashyi nidutaka tuzarenganurwa n’izihe?
Igihugu ni igihugu kizahoraho ariko umuntu ni umuhisi muri iyi si. Ntabwo rero ubuzima bw’igihugu bwafatwa bugwate ngo aha ni ukwanga guhutaza runaka cyangwa kwanga guhana abafite uruvugiro.
Musubize amaso inyuma mwibuke abajura bateraga za gatarina mu mazu. Mwibuke ibisambo byategeraga mu duce tumwe nko mu ishyamba rya Gatsata ugana Karuruma cyangwa ahitwa mu myembe ya Kimihurura. Mwibuke ibisambo byashikuzaga amasakoshi ku isoko, ibyamenaga imodoka byiba radiyo. Mwibuke ubujura bw’insiga z’amashanyarazi bwatumaga ibice bimwe bya Kigali bihora mu mwijima. None ngo Polisi ni interahamwe nshya. Oya! Inzego cyane cyane izishinzwe umutekano zigomba kubahwa na buri wese uwo yaba we wese.
Yanditswe na Pacifique Munezero – Akarere ka Gasabo
http://igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/ukubita-imbeba-ntababarira-ihaka
Posté le 11/09/2017 par rwandaises.com