Ahagana saa saba nibwo abayobozi benshi bageze ku biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura aho bahagurukiye, buri umwe akabanza kwireba ku rutonde agahabwa nimero y’igikapu cye kuko byagiye ukwabyo, akabona n’imodoka agomba kwicaramo.
Muri uyu mwiherero ugiye kuba ku nshuro ya 15 guhera kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2018, abayobozi barenga 300 bahagarariye inzego zitandukanye za Leta, ibigo biyishamikiyeho ndetse n’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi bazaba baganira ku ngingo esheshatu zitandukanye.
Harimo kureba aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye cyiyemeje; inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse; uruhare rw’iterambere ry’inganda n’imijyi no kunoza ubukungu; uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi; guteza imbere serivisi z’ubuzima no kureba umwanya u Rwanda rukwiye kubamo muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye IGIHE ko uyu mwiherero uziye igihe kuko uzasuzumirwamo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iheruka gutangira.
Uyu niwo mwiherero wa mbere ugiye kuba kuva hashyirwaho guverinoma nshya, nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama 2017, maze Perezida Kagame agatsindira indi manda y’imyaka irindwi.
Dr Ndagijimana yagize ati “Turebye uko imyiherero yagiye iba kuva mu myaka 14 ishize, hari intambwe igenda iterwa mu guhsyira mu bikorwa imyanzuro. Iyafashwe umwaka ushize na yo yashyizwe mu bikorwa ku rwego rushimishije ariko raporo yabyo izaganirwaho muri uyu mwiherero tugiyemo.”
“Uyu mwiherero mu by’ukuri uzasuzuma aho tugeze mu iterambere mu byiciro bitandukanye byaba ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere… ariko noneho hanafatwe ingamba zo gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka irindwi y’iterambere ryihuse nk’uko mubizi yatangiye.”
Perezida Paul Kagame azayobora Umwiherero maze Minisitiri w’Intebe Édouard Ngirente we azageza ku bitabiriye Umwiherero uko imyanzuro y’Umwiherero wa 2017 yashyizwe mu bikorwa.
Umwiherero ni umuco wahozeho kuva kera mu Rwanda, kuko abayobozi bafataga umwanya bakajya ahantu ha bonyine bakungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije abaturage babo. Uwo mwiherero bawuvagamo bamaze kubonera umuti ibyo bibazo.
Mu ri iki gihe, umwiherero wa mbere w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye muri Mutarama 2004 ubera muri Akagera Game Lodge mu Karere ka Kayonza. Wakomeje kubera muri Akagera Game Logde iri muri Pariki y’Igihugu y’Akagera kugeza mu 2009, 2010 na 2011 ubwo waberaga muri Lake Kivu Serena Hotel.
Mu 2012 wabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera, maze guhera ku wa 10 mu 2013, abayobozi batangira guhurira mu Ishuri rya Gisirikare rya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.

Izi bus nini nizo zari zitwaye abayobozi bakomeye

Imodoka zitwaye abayobozi bakuru zerekeza i Gabiro

Imodoka zifashe umuhanda zerekeza i Gabiro

Imodoka zatwaye abayobozi, mbere yo guhaguruka

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Mathias Harebamungu

Ba ambasaderi bahoberanye na Jeannine Kambanda, Umunyamabanga mu Nteko Ishinga Amategeko

Ba ambasaderi b’u Rwanda mu mahanga bahagereye rimwe, bo baje mu modoka nini icyarimwe

Bosenibamwe Aimee, Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Igororamuco

Eng Collete Ruhamya uyobora REMA

Gasamagera Wellars na Dr Anitha Asiimwe uyobora porogaramu ya ECD

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV

Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa, Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika

Minisitiri Busingye yabanje kubaza imodoka agendamo

Minisitiri w’Imari, Amb Gatete Claver na Ambasaderi w’u Rwanda i New York, Valentine Rugwabiza, ku ruhande hari Col Anaclet Kalibata uyobora Urwego rw’Abinjira n’abasohoka

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana bamushyirira nimero ku gikapu

MInisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura yireba ku ilisiti y’abagomba kwitabira umwiherero

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka agera aho areba amazina ye, mbere yo kujya mu modoka

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba agera kuri Primature

Minisitiri w’Umuryango Nyirasafari Esperance

Musenyeri John Rucyahana

Perezida w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard

Perezida w’Urukiko Rukuru, Kaliwabo Charles

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ( Minecofin), ushinzwe igenamigambi, Dr.Uzziel Ndagijimana

Richard Tusabe uyobora Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro

Senateri Tito Rutaremara bamutwaje ibikapu

Stephen Rwamurangwa uyobora Akarere ka Gasabo aramukanya na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Bizimana Jean Damascène

Umunyamabanga Uhoraho muri Minaffet, Nikobisanzwe Claude

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana yireba ku rutonde rw’aberekeza i Gabiro

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya, ubwo yageraga ku biro bya Minisitiri w’Intebe, aho abayobozi bahagurukiye

Visi Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Mukama Abbas ntiyatinye imvura nubwo yari nyinshi

Visi Perezida wa Sena, Gakuba J. D’Arc bari kumuha nimero y’igikapu, mu gihe Rtd Lt Gen Karenzi Karake agitegereje

Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Juvenal Marizamunda

DCG Jeanne Chantal Ujeneza, Komiseri mukuru wungirije wa RCS

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Musafiri Papias

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ibarurishamibare, Yussuf Murangwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba

Umuyobozi wa WDA, Gasana Jerome

Umuyobozi wa RwandAir, Col Chance Ndagano

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Phill Cotton

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine

Senateri Rugema Mike
http://igihe.com/amakuru/article/abayobozi-bakuru-b-igihugu-bitabiriye-umwiherero-w-iminsi-ine-i-gabiro-amafoto
Posté le 26/02/2018 par rwandaises.com