U Rwanda rwatangiye ibiganiro n’ibindi bihugu ku kibazo cy’Umucamanza w’Urukiko rushinzwe gusoza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (MICT), Theodor Meron, urekura ba ruharwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside batarangije ibihano.
Hashize imyaka ibiri Meron afashe icyemezo cyo kurekura Nahimana Ferdinand na Padiri Rukundo Emmanuel, abanyarwanda babiri bahamwe n’icyaha cya Jenoside, bari bafungiye muri Mali.
Uyu mucamanza w’Umunyamerika, yagize abere abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen. Ndindiriyimana Augustin na Major Nzuwonemeye François Xavier.
Yagabanyirije ibihano ba ruharwa muri Jenoside nka Colonel Théoneste Bagosora, wakatiwe burundu n’urukiko rwa mbere, ariko mu bujurire bwari buyobowe na Meron agahabwa imyaka 35.
Yagabanyirije igihano kandi Colonel Nsengiyumva Anatole na Capt. Ildephonse Nizeyimana. Ubu Colonel Nsengiyumva na we yarafunguwe kubera igihano gito yahawe kandi yari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Hari impungenge kandi ko Umucamanza Meron, yarekura Col. Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze, baherutse gusaba ko barekurwa kuko barangije 2/3 by’ibihano bahawe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda ruri mu biganiro n’ibindi bihugu bigamije kwamagana umucamanza Theodor, w’imyaka 88 wifuza kongererwa manda.
Yagize ati “Twebwe rero ntabwo tuvugana n’u Burusiya gusa ni ibihugu byose kugira ngo icyo kibazo bagihagurukire kuko kurekura abo bantu ni igitutsi ku barokotse, ni no kutubahiriza ubutabera. Tuzakomeza tuvugane n’ibyo bihugu byose kugira ngo ibi bintu umucamanza Theodor Meron, arimo akora ntibizakomeza.”
Akomeza avuga ko ikibazo u Rwanda rufite ari uko uyu mucamanza arekura ba ruharwa bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bakayishyira mu bikorwa ndetse abenshi bakaba batemera ko yabayeho.
Mu biganiro biherutse guhuza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Lavrov, havuzwemo ikibazo kijyanye n’umucamanaza Theodor Meron.
Magingo aya, u Burusiya nibwo buyoboye Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibimbye (United Nations Security Council), ndetse ni kimwe mu bihugu bitanu bifite ubunyamuryango buhoraho hamwe n’u Bushinwa, u Bufaransa, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuba u Burusiya buyoboye aka kanama mu kwezi Meron azasozamo manda, bishobora gufasha u Rwanda ko atakongererwa manda nk’uko abyifuza.
Yanditswe na