• Connectez-vous
La Voix De La Diaspora Rwandaise
  • Accueil
    • Français
    • Kinyarwanda
  • Rwandanews
  • Communiqués
    • Officiels
    • Évènementiels
    • Nécrologie
      • Avis de décès
      • Hommage
  • Culture
    • Art
    • Histoire
    • Livres
  • Nous contacter

Sélectionner une page

Igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi na Uganda nticyahungabanyije ubukungu

26 Sep , 2018 | Kinyarwanda |

Igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi na Uganda nticyahungabanyije ubukungu

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ku  bijyanye n’uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze, Guverineri wa Banki Nkuru John Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza ku buryo ikizere cy’uko buzazamuka kuri 7,2% kigihari. Yavuze ko igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Burndi ndetse na Uganda ntacyo byakoze ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda.

John Rwangombwa Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu aganira n’abanyamakuru

Umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda nk’urwego rufite inshingano yo gusigasira ubukungu bw’igihugu yavuze ko gutakaza agaciro ku isoko ku ifaranga ry’u Rwanda byari kuri 2,5% mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka, naho mu kwezi kwa Kanama ifaranga ryataye agaciro kuri 2,1%.

Ibyo ngo bigaragaza ko ubukungu bw’igihugu bumeze neza kuko intego u Rwanda rwihaye ku bijyanye n’ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga ku isoko ari ukutarenza 5% ku mwaka.

Ifaranga ry’u Rwanda ngo nta kibazo ryagize ku isoko ry’ivunjisha kuko imibare yo mu Ukuboza 2017 kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2018, ifaranga ryataye agaciro kuri 2,5% ugereranyije n’uko ryavunjwaga mu madolari ya America, kandi ngo mu mwaka wose ntibizarenga 4%.

Uko gukora neza ku ifaranga ry’u Rwanda ngo ni uko ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 17,9%, ariko nibitumizwayo bizamukaho 7,4%, ngo byose iyo bihujwe usanga nta kibazo byateye ku isoko ry’ivunjisha ku ruhande rw’ifaranga ry’u Rwanda.

John Rwangombwa ati “Nta mibare turabona itangwa n’ikigo k’ibarurishamibare y’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka ariko twe nka BNR dufite imibare dukurikirana y’uko ubukungu bugenda (Composite Index of Economic Indicators), dusanga muri aya mezi abiri y’igihembwe cya gatatu icyo gipimo cyarazamutse kuri 14,6% ugereranyije na 13,1% byari byazamutseho mu mezi abiri y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize.”

Yavuze ko ibi bibaha ikizere ko no mu gehembwe cya gatatu ubukungu buzazamuka neza, bityo ngo ntibatinya kwemeza ko mu mpera z’uyu y’umwaka igipimo cyari cyatanzwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ko ubukungu buzazamuka kuri 7,2% kizagerwaho.

Iyo ngo niyo mpamvu Akanama gashinzwe politiki y’ifaranga kemeje ko igipimo cy’inyungu Banki y’u Rwanda ica banki z’Ubucuruzi kiguma kuri 5,5%.

Umuyobozi mukuru wa BNR, umwungirije Dr Nsanzabaganwa na Chief Economist wa BNR Dr Kigabo Rusuhuzwa Thomas baganira n'abanyamakuru uyu munsi

Umuyobozi mukuru wa BNR, umwungirije Dr Nsanzabaganwa na Chief Economist wa BNR Dr Kigabo Rusuhuzwa Thomas baganira n’abanyamakuru uyu munsi

Igitotsi mu mubano mu karere ntacyo cyatwaye ubukungu

Kubera umubano mubi hagati y’ibihugu byombi, mu Kanama 2016 Leta y’u Burundi yategetse ko nta bicuruzwa bigomba kongera kuva i Burundi bikinjira mu Rwanda.

Ikinyamakuru The Economist kivuga ko u Burundi bwoherezaga mu Rwanda 5,6% y’ibicuruzwa byose bwohereza mu mahanga. Inzego zibishinzwe zahise zitangira no gukumira ku mipaka yose umurundi wejeje n’inyanya ashaka kuzambutsa ku isoko ryo mu Rwanda.

U Rwanda nta bwiriza rwashyizeho ribuza kohereza ibintu ku isoko ry’u Burundi ariko birumvikana ko nta kaze byari bihawe, kubyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byose ibyajyaga i Burundi byari 2,9%.

The Economist mu 2016 yavugaga ko ingaruka zizaba mbi ku Burundi kurusha ku Rwanda aho zizaba nto cyane.

Mu mezi ashize n’ubu, umubano w’u Rwanda na Uganda nawo wajemo igitotsi aho hari abanyarwanda bakora ibikorwa byabo bagaragaje ko bahohoterwa muri Uganda.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda abajijwe niba ubukungu bw’u Rwanda butaragizweho ingaruka ku bw’umubano n’ibi bihugu bituranyi wahungabanye yavuze ko batareba ibya politiki cyane, ariko ngo u Burundi bugifunga imipaka hari ibiribwa bimwe nka pome zazamuye igiciro igihe gito, ariko ngo kugeza ubu nta cyo byahungabanyije ku bukungu.

Ku kibazo cya Uganda aho hari Abanyarwanda bakorera yo bavugaga ko bahohoterwa ndetse bikaba byatuma bamwe bikandagira mu kujyayo, Rwangombwa yavuze ko imibare y’ubukungu izamuka.

Ati “Hari abantu bake cyane yenda bacuruzaga ibintu byaturukaga mu Burundi  mu gihe batarahindura ngo bafate ibindi yenda bishobora kubagiraho ingaruka ariko muri rusange nta na gito, kuva muri 2015 ibintu byasubiye mu murongo nta kibazo na gito bitera ku bukungu bwacu.

Kuri Uganda, byavugwaga ko bafata Abanyarwanda bamwe bajyayo ariko ku rwego rw’ubukungu, ntacyo turabona. Ubuhahirane bwacu na bo mu mibare ntacyo tubona {cyagabanutse} ahubwo iyo urebye imibare ikomeza kuzamuka. Twizera ko nk’uko Abayobozi bacu badahwema kubishakira igisubizo, n’ubindi bazabibonera igisubizo bitaragira icyo bihungabanya ku bukungu bw’ibihugu byombi.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ko ubukungu bw’u Rwanda mu bihembwe bibiri by’uyu mwaka kugeza mu kwa gatandatu bwari bwazamutseho 8,7%.

U Rwanda ruracyizeye ko ubukungu buzakura kuri 7,2% muri 2018,
Banki Nkuru yagumije inyungu ica amabanki y’ubucuruzi kuri 5,5%.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

https://umuseke.rw/igitotsi-mu-mubano-wu-rwanda-burundi-na-uganda-nticyahungabanyije-ubukungu.html

Posté le 26/09/2018 par rwandaises.com

 

Partager:

Taux:

Rwanda : la lettre de Victoire Ingabire Umuhoza à Paul KagamePrécédent
Classement de la Banque Mondiale des pays africains les plus endettés en 20Suivant

Articles Similaires

Uko u Bufaransa bwimakaje umuco wo gutanga ubwenegihugu ku barimo n’abakoze Jenoside

Uko u Bufaransa bwimakaje umuco wo gutanga ubwenegihugu ku barimo n’abakoze Jenoside

24 août 2020

Kabagema Christophe wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yitabye Imana

Kabagema Christophe wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa yitabye Imana

23 août 2019

Hatangajwe itariki y’amatora ya Perezida yahujwe n’ay’Abadepite

Hatangajwe itariki y’amatora ya Perezida yahujwe n’ay’Abadepite

12 décembre 2023

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa kugeza hagati kubera urupfu rwa Nkurunziza

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa kugeza hagati kubera urupfu rwa Nkurunziza

14 juin 2020

Laisser une réponse Annuler la réponse

Vous devez vous connecter pour publier un commentaire.

Archives

septembre 2018
L M M J V S D
 12
3456789
10111213141516
17181920212223
24252627282930
« Juil   Oct »

Conçu par Elegant Themes | Propulsé par WordPress

  • Connectez-vous