Itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda ni iry’impunduka zikomeye zabaye muri za Minisiteri zinyuranye. Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Umuyobozi mukuru wa Police ni bamwe mu basimbuwe mu buryo butari bwitezwe cyane. Minisiteri ya MIDIMAR ntiyaje muri ‘Cabinet’ yatangajwe ahubwo hagiyeho Minisiteri nshya y’ubutabazi ihabwa na Minisitiri mushya.
Prof Shyaka Anastase wari umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere yasimbuye Hon Francis Kaboneka wari umaze imyaka ine (4) ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, uyu yari yaje aturutse mu Nteko Ishinga amategeko aho yari Umudepite.
General Major Albert Murasira wari umuyobozi mukuru wa Banki ya CSS-Zigama yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbura General James Kabarebe wari umaze imyaka irenga 10 ari kuri uyu mwanya.
Dr Richard Sezibera wari umusenateri niwe wasimbuye Mme Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Mme Nyirasafari Esperance wari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yasimbuye Julienne Uwacu kuri Minisiteri y’umuco na Siporo.
Julienne Uwacu yari aherutse gusaba imbabazi ku kibazo cy’ibura ry’indirimbo zubahiriza ibihugu kuri Stade ku mukino mpuzamahanga wahuje u Rwanda na Guinea. Julienne Uwacu nta mwanya yahawe.
Mme Solina Nyirahabimana wigeze kuba Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika niwe wahise asimbura Nyirasafari Esperance.
Mme Hakizumuremyi Soraya yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda asimbura Vincent Munyeshyaka wari umaze umwaka muri uyu mwanya.
Mme Ingabire Paula yagizwe Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo asimbura Jean de Dieu Rurangirwa nawe wari umaze umwaka muri iyi Minisiteri yongeweho Inovasiyo. Ingabire ni umukobwa wa Protais Musoni nawe wabaye Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda.
Mme Germaine Kamayirese wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri MININFRA ubu yagizwe Minisitiri wa Minisiteri nshya ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi.
Perezida wa Republika kandi yahaye imirimo ikurikira aba bantu;
General James Kabarebe; Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano.
Dan Munyuza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu (IGP) asimbuye Commissioner Gasana Emmanuel kuri uyu mwanya.
James Musoni wahoze ari Minisitiri w’ibikorwa remezo na mbere Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu akavanwaho mu minsi ishize
Yagizwe Ambassaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe.
Commissioner General of Police Gasana Emmanuel wari umuyobozi mukuru wa Police yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Mme Mukazayire Nelly wari umuyobozi wungirije mu biro by’Umukuru w’igihugu yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau.
Lieutenant Colonel Gatarayiha Regis wigeze kuba umuyobozi wa RURA yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu asimbura Col (Rtd) Kalibata Anaclet we ubu wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu muri National Intelligence and Security Services (NISS), nawe akaba asimbuye Brig Gen Francis Mutiganda uherutse kuvanwa kuri uyu mwanya.
Ikigo cya Rwanda Social Security Board (RSSB) yahawe umuyobozi mukuru mushya, uow ni TUSHABE Richard wari usanzwe ari Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority, nawe asimburwa na BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal wari usanzwe amwungirije muri RRA.
Hon Uwacu arashima
https://umuseke.rw/kabarebe-kaboneka-gasana-mushikiwabo-uwacu-basimbuwe.html
Posté le 19/10/2018 par rwandaises.com