Uyu mwaka mu nkingi umunani zishingirwaho mu bushakashatsi bukorwa n’ikigo kigihugu gishinzwe imiyoborere RGB, buragaragaza ko inkingi ebyiri(2); iyo gukumira no kurwanya ruswa yasubiye inyumaho amanota 2.84%, naho iy’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza igasubira inyuma ho amanota 0.22%. Naho izindi esheshatu zaramutse ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.
Ubwo ni ubushakashatsi (Rwanda Governance Scorecard) bukorwa buri mwaka zerekana impinduka zibaho mu miyoborere hagamijwe kongera imbaraga no kuvugurura inzego z’imiyoborere mu Rwanda.
Inkingi umunani zasuzumwe muri Rwanda Governance Scorecard ni;
Ubuyobozi bushingiye ku mategeko,
Ubwisanzure mu bya politike n’uburenganzira bw’abaturage,
Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza,
Umutekano,
Kuzamura imibereho myiza y’abaturage,
Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo,
Ireme ry’imitangire ya serivisi
Iterambere ry’ubukungu.
Mu 2017, kurwanya ruswa byari bihagaze kuri 86.56%, ubu byaramanutse bigera kuri 83.72% , kutongerera imbaraga gahunda zo gukumira no kurwanya ruswa nibyo bitungwa agatoki.
Politike ihuriweho n’abayobozi n’abayoborwa nayo yavuye ku ijanisha rya 76.79 igera ku rya76.48 abaturage ngo ntibaragira uruhare runini mu bibakorerwa.
Prof.Shyaka Anastase uyobora RGB yasobanuye ko abayobozi bose bakwiye kwita ku nshingano yo gusuzuma ko abaturage bagira ijambo n’uruhare runini mu miyoborere.
Ati “ Hakenewe kongerwa imbaraga no kuzamura uruhare rw’umuturage mu iterambere, kuzamura imibereho myiza y’abaturage ndetse n’umuco wo gukurikirana isohozwa ry’inshingano.”
Ibindi bisuzumwa byo byarazamutse
Inkingi y’Umutekano n’umudendezo rusange yagize amanota 94.97 % bituma ikomeza kuza ku imbere nk’uko yari mu bushakashatsi bwabanje.
Inkingi y’ireme ry’imitangire ya serivisi yazamutseho gato iva kuri 72.93% yariho muri 2016 igera 74.25% ubu. Icyakoze yakomeje kuza ku mwanya wa nyuma.
Mu nkingi umunani zapimwe, enye(4) zagize amanota ahera kuri 80% kuzamura, izindi enye zisigaye zagize amanota ari hagati ya 74 na 78.
Inkingi y’Ubuyobozi bushingiye ku mategeko (Rule of Law) niyo yazamutseho amanota menshi kuko yazamutse ku gipimo cya 4%, aha ngo impinduka zatewe cyane cyane n’izamuka rya 13.04% ku gipimo kijyanye n’amategeko ndetse n’ikirebana no gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubutabera.
Ubu ni ubushakashatsi bwa gatanu bwamuritswe bufasha kwerekana uko imiyoborere y’igihugu ihagaze mu nzego zitandukanye hagamije amavugurura atuma birushaho gutera imbere.
Bujyana n’ubundi bukorwa hagamijwe kwerekana aho abaturage bahagaze mu kugirira icyizere ubuyobozi (Citizen report Card).
Theogene NDAYISHIMIYE
UMUSEKE.RW
Posté le 04/10/2018 par rwandaises.com