Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kuri Twitter byatangaje ko Abakuru b’ibihugu na Guverinoma batoye ku bwiganze ko Louise Mushikiwabo ari we ugiye kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF) ku isi.
Mushikiwabo yari ahanganye na Mme Michaëlle Jean wari usoje manda ye ya mbere y’imyaka ine (4) nkUmunyamabanga Mukuru w’uyu muryango mu gihe cy’imyaka ine.
Uyu Michaëlle Jean yasaga n’uwaterewe ikizere bitewe n’uko yashinjwaga gusesagura umutungo w’umuryango wa OIF, ndetse akaba atari ashyigikiwe cyane kuko yaba ari Canada n’Intara ya Québec byari byiyunze ku bindi bihugu bya Africa n’Ubufaransa bishyigikiye umukandida wa Africa.
Mme Louise Mushikiwabo yari amaze hafi imyaka 10 ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.
Umunyamakuru Nshimiyimana Sam Gody uri Erevan ahari kubera iyi nama yatangarije Umuseke ko amatora yabaye mu muhezo, ko ariko Mushikiwabo yemejwe ku bwiganze bwa bose mu bari mu nama.
Louise Mushikiwabo yavutse taliki 22, Gicurasi, 1961. Yarangije amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1988 akomereza ikindi kiciro muri Kaminuza ya Dalaware muri US aminuza mubyo gusemura indimi.
Yakoze muri Banki ya Africa y’iterambere muri Tunisia aza no gukora mu ishami ryayo ry’itumanaho.
Muri 2006 yanditse igitabo yise ‘Rwanda Means the Universe’ afatanyije na Jack Krammer umunyamakuru w’Umunyamerika akaba yarahoze mu ngabo za USA. Iki gitabo cyavugaga ku mateka ye n’ay’iterambere ry’u Rwanda kugeza ubu.
Muri byinshi yakoze harimo kuba Minisitiri w’Itangazamakuru mu Rwanda asimbuye Prof Laurent Nkusi nyuma aza kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri 2009 asimbuye Mme Rosemary Museminari.
Kuri manda y’imyaka ine, Mushikiwabo asimbuye Mme Michaëlle Jean ukomoka muri Haiti, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Mme Jean yatangiye kuyobora OIF guhera muri 2014 akaba yaratorewe mu Nama rusange ya OIF ya 16 yabereye i Dakar muri Senegal.
UMUSEKE.RW
Posté le 13/10/2018 par rwandaises.com