Kicukiro – Mariya Nyirabahinzi atuye mu murenge Gahanga Akagali ka Nunga mu mudugudu wa Kigarama. Ubu ntakibasha kugenda ariko aricara mukaganira. Ku maso koko arashaje cyane avuga ko yaciye akenge abazungu bataraduka mu Rwanda (mbere ya 1900) ko abazungu badutse (bavuzwe cyane mu Rwanda) ari inkumi igiye kurongorwa.
Ni mwene Mutambuka wa Fofori, nyina ngo yitwaga Ntamakiriro. Yabwiye Umuseke ko yavukiye ahitwaga Murama wa Murehe abatirizwa i Remera ya Kigali ari umugore mukuru, umwaka yabatirijwemo ntawibuka kuko ngo atasomye.
Umuzungu yibuka mu bukumi bwe niwo ngo bitaga ‘ruhenesha’ wakubitaga abanyarwanda abambuye ubusa, aha hakaba ariho haturutse ririya zina.
Avuga ko yabyaye imbyaro umunani bane bagapfa, ubu akaba asigaranye abandi bane, barimo umwe uri mu bato be ari we babana ubu ufite imyaka 82. Uyu mukobwa we yitwa Nyirabashumba Verena, na we ariko ngo igihe banditse ko yavutse ni icyo bagenekereje kuko we imyaka ye azi nibura ari 88. Nawe yarabyaye ariko aza gupfusha.
Mariya Nyirabahinzi nta ndangamuntu agira, kuko bazitanga n’ubundi yari ashaje cyane atava mu nzu, abe ntibirirwe bamujyana kwifotoza kuko ngo bumvaga nta n’iyo azakenera. Iyo yari afite ya mbere yo ngo kera yayitaye kwa muganga i Kanombe yagiye kwivuza.
Biragoye guhamya neza imyaka ye y’ubukure, abe bavuga ko afite 126, inkuru ze uzijyanishije n’ibihe byariho nibwo ugereranya imyaka ye ugasanga ishobora kuyingayinga iyo.
Ibindi biranga ibihe bituma imyaka ye ipimwa ko ari myinshi ni inzara n’abami.
Inzara za Ruyaga (1897-1903) n’iya Kimwaramwara ( 1906-1909) avuga ko atazibonye ariko yabyirutse yumva bazivuga nk’iziherutse vuba.
Inzara ya Rumanurimbaba (1916 – 1918) Nyirabahinzi yabaye ari mukuru arayibuka, ngo yari umugore ubyaye rimwe, yibuka ko icyo gihe byari bikomeye cyane kuko abantu inzara yabicaga bagasahura abandi, ngo ni inzara yatewe n’inzige ikica abantu benshi.
Nyirabahinzi Mariya avuga ko izindi nzara zakurikiye iyi za; Gakwege na Rwakayihura zose zabayeho ari mukuru azi n’ubwenge. Yibuka ko abaturage akenshi basuhukiraga mu Rukiga gushakayo amasaka n’ibishyimbo.
Umwami Yuhi V Musinga acibwa akoherezwa ishyanga mu Ugushyingo 1931, Nyirabahinzi arabyibuka cyane, yari atuye yaranashatse ahitwa ku Muhero wa Katarara hafi y’Akanyaru (ubu ni muri Ntyazo mu karere ka Nyanza).
Ati “Byravuzwe cyane natwe turabyumva ariko ntitwabitindaho kuko byari iby’abakomeye, twe twari rubanda rwa giseseka.”
Icyo gihe Nyirabahinzi yari umugore w’ijigija yari abyaye kane abana be harimo abamaze gukura.
Tumubajije kuri Mutara Rudahigwa ati “reka uwo we ni uw’ejo bundi kuko yima bwo twagiye kureba ibirori bamurika inyambo.”
Mu bwana n’ubukumi bwe baryaga umutsima w’amasaka n’amata, naho imyumbati yaje areba iturutse mu Gisaka.
Ati: “ Najyanaga na Data guhingira abanyagisaka bakaduha imyumbati tukayizana kuko icyo gihe nta mafaranga yariho mu bantu benshi.”
Imyumbati ngo yamenyekanye cyane mu Rwanda ku ngoma ya Yuhi Musinga, icyo gihe avuga ko yari mukuru azi ubwenge.
Abyiruka umunyu wari utaragera mu baturage cyane, ngo ibiryo babiminjiragamo amazi bakamuye mu rukangaga babaga babanje gukabira, bigatuma ibiryo birushaho kugira icyanga.
Gukabira, bwari uburyo bafatanga ibikangaga bakabishyira mu mazi byatoha bakabikamura amazi avuyemo ‘akaza arimo icyunyunyu’. Bikaryoshya ibishyimbo. Naho umunyu waduka Nyirabahinzi avuga ko wari uhenze cyane kuko banawuhingiraga.
Ku gihe cye bambaraga inkanda n’impu nawe akaba yarambaye imyambaro nk’iyo kuva ku runyonga rw’abana kugeza ku nkanda y’ababyeyi. Ubu arambara ikanzu bamudodeye mu gitenge, akavuga ko iby’ubu ari byiza kandi byoroshye.
Kuramba kwe kuva kuki?
Birazwi ko inzoga n’itabi ari bibi ku buzima bw’umuntu, Nyirabahinzi we n’ubu rimwe na rimwe asoma akayoga iyo akabonye, inkono y’itabi nayo ngo hashize imyaka itatu ayiretse nayo ayivanyweho n’abuzukuru be babana.
Tumubajije ibanga ryo kuramba kwe ati “Imana niyo igeza abantu ku myaka bafite. Ubu ntiruranshyikira umunsi rwaje muzumva nagiye.”
Muri iki gihe bwo ngo amata n’amafaranga y’ingoboka ahabwa nibyo bimufasha kuramuka kuko abona iby’ibanze.
Ati: “ Nzashaka umugabo maze gushajisha neza Nyogokuruza”
Naomi Yankurije ni umwe mu buzukuruza 13 ba Nyirabahinzi. Yabwiye Umuseke ko uriya mukecuru yabyaye abana umunani, akagira abukuru benshi bapfuye, abuzukuruza benshi ngo nawe atazi neza umubare, ubuvivi ikenda (9) n’ubuvivure bune (4).
Avuga ko abenshi mu buzukuru n’abuzukuruza b’uyu mukecuru batuye hanze ya Kigali ariko ngo n’abahatuye ntibakimwitaho.
Ati: “ Njye mukecuru yarandeze nkiri muto kuko data na mama bapfuye nkiri muto. Yajyaga gusaba mu isoko kugira ngo turye. Aho anananiwe nanjye nari nkuze narize kwandika, kubara no gusoma mpitamo kudashaka umugabo kugira ngo mbanze mwiteho mushajishe neza kuko nawe yanyitayeho nkiri muto.”
Yankurije w’imyaka 24 asaba abakiri bato bafite ababyeyi babo bageze mu zabukuru kumva ko umukecuru cyangwa umusaza ari nk’igiti kirekire kiri mu ishyamba gisumba ibindi kandi cyabitanze guterwa.
Yankurije yasabye abana kwibuka ineza bagiriwe n’ababyeyi babo bityo bakabitaho mu gihe intege zabo zagabanutse.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.R
Posté le 10/10/2018 par rwandaises.cm