Senator Bill Nelson w’imyaka 76 yahoze mu ngabo za US ndetse yarwanye muri Vietnam

Umusenateri wa Leta ya Florida witwa Bill Nelson agereranye umwuka wa Politiki uri muri Amerika none nk’uwo mu Rwanda mbere ya Jenoside. Uyu mugabo ni uwo mu ishyaka ry’aba democrats uhanganye na mugenzi we w’umu republican ku gutorerwa kuba senateri w’iyi Leta.

Nelson yavuze ku mubano uri hagati y’umugore we na First Lady w’u Rwanda Mme Jeannette Kagame, anavuga ko ubu ivanguramoko ryugarije Politiki ya US ku rwego ruteye ubwoba. Yavuze ko amateka y’u Rwanda yakabaye ‘isomo’ ku banyamerika nk’uko bivugwa na CNN.

Ati “Iyo ahantu huzuye ivanguramoko, amoko abiri adashobora kugira icyo afatanya…ishyari rivamo urwango. Kandi twabonye ibyabaye ku bahutu n’abatutsi mu Rwanda, byavuyemo Jenoside. Miliyoni y’abantu iricwa mu mezi macye. None nimurebe ibiri kuba hano.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe igihe kinini habibwa uivanguramoko n’urwango bikorwa n’abayobozi.

Senateri Nelson yavuze biriya ku cyumweru gishize nyuma y’icyumweru hari uguhangana kurimo urugomo kw’abanyapolitiki. Habonetse ‘pipe bombs’ 14 zohererejwe abademokarate bakomeye ndetse no ku kinyamakuru CNN kiri mu ruhande rw’abadashyigikiye Perezida Trump.

Byavuyemo guta muri yombi umugabo wo muri Florida uzwi cyane kuba umufana ukomeye wa Perezida Donald Trump akekwaho uruhare muri ibi.

Kuwa gatandatu, umunsi umwe mbere y’ibi Nelson yavuze, umugabo yishe abantu 11 mu isinagogi ahitwa Pittsburgh. Uyu mugabo ngo yarangwaga n’urwango ku bayahudi n’inshuti zabo yagaragarizaga ku mbuga nkoranyambaga.

Senateri Nelson n’umugore we Grace, bakunze kuvuga kenshi ku byabaye mu Rwanda, umugore we asanzwe akunze kujya mu Rwanda.

Nelson akoresha kenshi urugero rw’u Rwanda mu kugaragaza ibyaha ku gihugu mu gihe kidafite ubumwe, ari nabyo yakoze ku cyumweru ushingiye ku mwuka mubi wo gushyamirana uri muri Politiki ya Amerika muri iki gihe nk’uko bitangazwa n’umuvugizi we Dan McLaughlin mu kumwamamaza.

UMUSEKE.R

Yashyizweho na CHIEF EDITOR30/10/2018
https://umuseke.rw/senateri-muri-us-abona-politiki-yabo-ubu-nkiyo-mu-rwanda-mbere-ya-1994.html
Posté le 30/10/2018 par rwandaises.com