Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yayoboye inama ku mavugurura mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, aho yari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango, Moussa Faki Mahamat.

Kugira ngo AU ibashe kuba umuryango usubiza ibibazo by’abaturage, hemejwe amavugurura ndetse hashyirwaho inzego zikurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, hamwe n’impuguke zitanga ibitekerezo ku ngingo zirebwaho.

Mu nama ya AU yabereye mu Rwanda mu 2016 hemejwe ko ibihugu bitanga umusanzu wa 0.2% by’umusoro ku bitumizwa mu mahanga hagati y’igihugu kiri mu muryango n’ikitawurimo, hagamijwe gukuraho ko AU yakomeza kugendera ku nkunga mu bikorwa byayo.

Ni gahunda byitezwe ko izafasha Afurika gukusanya imisanzu mu bihugu, izabasha gutera inkunga 100 % ibikorwa by’ubuyobozi bw’umuryango, 75% bya porogaramu z’umuryango na 25% by’ibikorwa by’amahoro.

Kugira ngo AU ibashe kugera ku ntego, yabanje kumva ko hakenewe uburyo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa byayo, nyamara muri icyo gihe, yari ibeshejweho n’imisanzu itangwa n’ibihugu hamwe n’abaterankunga buri mwaka.

Imibare yerekana ko abaterankunga bari bihariye 72% by’ingengo y’imari ya AU, ibintu byari biteye inkeke ko havuka ikibazo igihe umwe mu bafatanyabikorwa yahura n’ingorane mu bukungu, ndetse ugasanga izo gahunda Abanyafurika ntibazigira izabo.

Mu nama aherukamo i Berlin mu Budage yigaga ku mikoranire y’ibihugu bimwe bya Afurika na 20 bikize ku Isi (G20), Perezida Kagame yavuze ko gahunda Afurika yihaye imaze gutanga umusaruro.

Yagize ati “Ukwishyira hamwe kwacu muri Afurika gukomeje gukura kandi ibi bifite akamaro ku buhahirane. Amavugurura amaze iminsi mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika yatumye dushobora kubika agera kuri 12% by’ingengo y’imari itaha y’uyu Muryango, kandi imisanzu y’ibihugu ikomeje kwiyongera.”

Nyuma yo kwemeza amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, ibihugu bigeze ku rwego rwo kuyemeza burundu, ndetse na Afurika y’Epfo yari yarifashe iherutse kwemeza ko izayashyiraho umukono vuba.

Mu mavugurura ari gukorwa muri AU kandi, mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2016, hemejwe ko ikigega cy’amahoro, Peace Fund, kizashyirwamo miliyoni 325$ mu 2017, akagera kuri miliyoni 400$ mu 2020.

Ni igice cya miliyari 1.2 y’amadolari ya Amerika biteganywa ko azajya akusanywa mu bihugu 55 bigize AU buri mwaka, aturutse kuri 0.2% by’umusoro w’ibitumizwa mu mahanga.

 

erezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yayoboye inama ku mavugurura mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU

 

 

Perezida Kagame yayoboye iyi nama ari kumwe na Perezida wa Komisiyo y’uyu muryango, Moussa Faki Mahama
https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-ku-mavugurura-muri-au
Posté le 04/11/2018 par rwandaises.com