Umunyarwanda Samuel Baker wakoreraga impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), mu birebana n’ubukungu mu Bwongereza, ariko akaba yari mu biruhuko mu Bufaransa, yarohamye mu bwogero (piscine), yitaba Imana.

Baker yari Impuguke mu by’ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda, ahava muri Nzeri yerekeza mu Bwongereza aho yatangiye kwiga muri City, University of London mu Ukwakira 2018.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’uwitwa Twahirwa aho abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko umuryango wa Baker umaze kumenyeshwa ko yitabye Imana arohamye.

Iyi nkuru yababaje abarimo Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, aho nawe yifashishije Twitter ahamya ko igihugu kibuze umuntu w’umuhanga.

Ati “ Birababaje cyane. Samuel yari umwe mu basore b’abahanga, bakora cyane kandi bafite ibitekerezo byubaka nigeze guhura nabo. Ni igihombo gikomeye ku gihugu. Ku muryango wa Samuel turabasengera kandi twifatanyije namwe.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na iDebate yabereye umuyobozi ushinzwe gahunda mu 2013 ndetse akaba n’umwe mu bashinze iki kigo gitegura ibiganiro mpaka bigamije kwigisha, rivuga ko Baker wari ufite imyaka 25 gusa iteka yarose kugira uruhare mu mpinduka z’igihugu cye.

Ibi ngo ni nabyo byatumye areka akazi k’ubusesenguzi yari afite muri banki ya J.P.Morgan yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, maze muri Kanama 2017 agatangira gukora muri BNR nk’ impuguke mu bukungu mu Ishami rishinzwe politiki y’ifaranga n’ubushakashatsi, nyuma y’aho akaza kwimukira mu biro bya Guverineri.

Urubuga rwe rwa LinkedIn rugaragaza ko uretse amasomo, yanakoraga mu kigo IHS Markit cyo mu Bwongereza.

Samuel Baker yanditse inyandiko nyinshi zirimo izavugaga ku mpamvu Afurika ikeneye pasiporo imwe, uburyo ikoranabuhanga ryahindura byinshi mu bukungu bwa Afurika n’ibindi. Apfuye amaze gusohora inyandiko ivuga ku mabanki y’ibihugu n’ifaranga ryo mu ikoranabuhanga.

Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza yacyize muri Stractclyde Business School muri Scotland, anahatangiriza ihuriro rya mbere ryahurije hamwe abanyeshuri biga ku mbogamizi n’impinduka mu bucuruzi ryiswe Glasgow Business Summit.

Benshi bashenguwe n’urupfu rwa Samuel Baker

 

Umunyarwanda Samuel Baker yitabye Imana nyuma yo kurohama muri ‘piscine’

 

Abarimo Guverineri wa BNR, John Rwangombwa bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Baker

 

Bose bahuriza ku kuba ejo he hari kuzaba heza cyane

 

iDebate yabereye umuyobozi ndetse akaba n’umwe mu bayishinze yavuze ko yari umusore ufite icyerecyezo cyo kugeza igihugu cye kure

 

Mu bagize icyo bamuvugaho harimo n’abo biganye mu ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali

 

Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza nawe ari mu bagize icyo bavuga ku rupfu rwa Baker

 

Abari bamuzi bahamije ko hari byinshi bamwigiyeho
Yanditswe na Mukaneza M.Ange

angel@igihe.rwhttps:

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-umunyarwanda-samuel-baker-yarohamye-muri-piscine-yitaba-imana?fbclid=IwAR1QBiS4P5Ife3jTWutooU2JKbl1yF4xZCW6XYyHtHynKPjTEW_7lspTWcI

Posté le 29/12/2018 par rwandaises.com