Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yavuze ko mu mwiherero abadipolomate b’u Rwanda mu mahanga basoje, baganiriyemo uburyo barushaho guteza imbere dipolomasi y’igihugu ariko no kubazwa ibyo bashinzwe hagendeye ku mpanuro za Perezida Paul Kagame.

Muri uyu mwiherero w’iminsi ibiri, Dr Sezibera yabwiye abanyamakuru ko aya ari amahirwe kuba ba ambasaderi b’u Rwanda bari bitabiriye umwiherero w’abayobozi bakuru, bagiye no mu wundi ubahuza ubwabo.

Yavuze ko ikigaragara ari uko uyu munsi amahirwe y’u Rwanda mu mahanga agenda yiyongera n’ibibazo rufite bikaba birimo bigabanuka, nubwo hakirimo bicye ariko nabyo bizaganirwa muri uyu mwiherero.

Ati “Uyu mwiherero ugamije gusuzuma ibikorwa bya za ambasade na dipolomasi y’u Rwanda muri rusange, guteza imbere ububanyi bw’amahanga n’u Rwanda, ugamije kandi gusuzuma uko twashyira mu bikorwa imirongo migari y’u Rwanda ndetse n’ibyemezo byafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu.”

Bimwe mu biganiro aba badipolomate bazibandaho birimo kureba uko bafatanya guteza imbere urubyiruko ruri mu mahanga kugira ngo rushobore kujya rukurikira ibibera mu gihugu cyabo, uko bateza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu aba badipolomate barimo, kuganira ku ishoramari, gushakisha ikoranabuhanga rigezweho n’ibindi.

Dr Sezibera yakomeje agira ati “Turaza kandi kureba uburyo twashyira hamwe nk’abashinzwe guteza imbere dipolomasi y’u Rwanda n’uburyo twakora neza, kubazwa ibyo dushinzwe dukurikije impanuro Perezida Kagame yatanze mu mwiherero w’abayobozi b’igihugu cyacu.”

Muri uyu mwiherero kandi aba bayobozi bazaganira n’abahagarariye abikorera, baganire ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwitegura kwakira inama y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Abadipolomate b’u Rwanda mu mwiherero baganira uko dipolomasi y’u Rwanda mu mahanga yarushaho kunozwa

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yahaye ikiganiro abadipolomate bari mu mwiherero

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera na Amb. Nduhungirehe Olivier bitabiriye uyu mwiherero

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde ni umwe mu bari muri uyu mwiherero

Abadipolomate b’u Rwanda bitabiriye umwiherero w’iminsi ibiri

<

Dr Sezibera yabwiye abanyamakuru ko abadipolomate b’u Rwanda bazaganira uko barushaho kunoza isura y’u Rwanda mu mahanga

Abanyamakuru batandukanye babaza ibibazo mu kiganiro na Minisitiri Dr Sezibera Richard

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, mu kiganiro n’abanyamakuru

Par IGIHE

Posté par rwandaises.com

Amafoto: Rwanda Gov