Charlotte Mukankusi ushinzwe ibijyanye na dipolomasi mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, wari uherutse muri Uganda mu biganiro na Perezida Museveni; yahawe Pasiporo y’iki gihugu azajya yifashisha mu ngendo mu gihe uyu mutwe ukomeje ibikorwa byawo byo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Mukankusi yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, nyuma akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.

Ubusanzwe uyu mugore yajyaga ahabwa pasiporo y’abadipolomate na Guverinoma y’u Rwanda ubwo yari akiri mu mirimo yayo gusa iyo yari afite ntiyigeze yongerwa kuko yari yamaze gufata uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akayoboka umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Amakuru yo guhabwa Pasiporo nk’umuturage wa Uganda yagiye hanze nyuma y’aho biherutse gutangazwa ko yagiranye ibiganiro imbonankubone na Perezida Yoweli Kaguta Museveni amugaragariza imigambi y’uyu mutwe yo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yari asanganywe Pasiporo igaragaza ko ari Umunyarwanda wavutse ku wa 10 Kanama 1970 i Mbarara muri Uganda. Urwandiko rw’inzira yari yarahawe nk’umudipolomate rwari rufite nomero PD 000223 mu gihe urwo yari yarahwe rwa serivisi rwari PS009269 naho urundi rumugaragaza nk’umuturage usanzwe rwo rwari rufite nomero PC061537.

Indangamuntu ye nyarwanda yari ifite nomero 1197070004061075.
Nyuma y’uko Pasiporo nyarwanda yari afite itongerewe agaciro kubera ibikorwa yarimo by’umutwe w’iterabwoba, Uganda yahisemo kumufasha kugira ngo ikureho imbogamizi yagiraga zijyanye n’ibyangombwa by’inzira.

Kuva ku wa 11 Gashyantare 2019, uyu mugore yahawe ibindi byangombwa bishya by’inzira aho abarwa nk’umuturage wa Uganda ufite pasiporo nomero A00019997.

Urebye igihe ibi byangombwa by’inzira byatangiwe n’igihe uyu mugore aherukira muri Uganda, biragaragara ko ari byo yifashishije mu rugendo yahuriyemo na Perezida Museveni.

Mukankusi wari umudipolomate w’u Rwanda nk’uko bigaragazwa na Pasiporo iri iburyo, yahawe Pasiporo imugaragaza nk’umuturage wa Uganda (ibumoso)

Mu Cyumweru cyo ku wa Mbere Werurwe kugera ku wa 06 Werurwe nibwo yari i Kampala, abonana ubugira kabiri na Perezida Museveni. Impamvu y’uyu mubonano yari ugushimangira imikoranire ku mpamvu ihuriweho n’impande zombi.

Uyu mugore yagaragarije Museveni ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifiyanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano riri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.

Iryo sano rishingiye ku bufasha uyu mutwe uhabwa n’iki gihugu mu bijyanye no gushaka abayoboke mu bice bitandukanye muri Uganda bakajya mu myitozo i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira ko ‘turikumwe’.

Bivugwa ko uyu mugore ubwo yagezaga raporo ye kuri Perezida Museveni yari yifitiye icyizere ndetse uwo yabwiraga yanyuzwe by’umwihariko ku bijyanye n’imiterere ya RNC, imigambi, umutwe uri muri Kivu y’Amajyepfo; ibintu byatumye ngo Museveni yishima akemera gukomeza gutanga ubufasha.

Museveni ngo yamuteye akanyabugabo, amusaba gukomeza ibikorwa byo gushaka abandi bajya muri uyu mutwe ndetse ko ari na ngombwa gushaka uko bacamo ibice Ingabo z’u Rwanda.

Amakuru avuga ko Museveni yagaragaje ko ubushake bwe bwo gucamo ibice Ingabo z’u Rwanda atari ubwa kera kuko aribwo bwagejeje ku gutuma abarimo Maj. Alphonse Furuma, Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa bahunga u Rwanda.

Yijeje ko ubufasha bwisumbuyeho buzatangwa mu gihe uyu mutwe uzatangira ibikorwa uri guteganya kuri Guverinoma y’u Rwanda, igisirikare, ibikorwa remezo bya gisirikare; ibintu byongereye RNC icyizere.

Usibye urugendo rw’uyu mugore muri Uganda, mu mpera z’umwaka ushize, Museveni yagiye agirana ibindi biganiro n’abayobozi ba RNC barimo uwitwa Frank Ntwari mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, unitwa Komiseri ushinzwe impunzi n’uburenganzira bwa muntu muri RNC.

Mu minsi ishize kandi LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa yari yatumijwe n’abayobozi bakuru ba Uganda hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aba bayobozi ba FDLR baje koherezwa mu Rwanda na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yavuze ko ‘barimo gutanga amakuru meza akenewe’.

Gufasha imitwe y’iterabwoba ni kimwe mu bibazo bitatu u Rwanda rwagaragaje ko gikomeje gusubiza inyuma umubano warwo na Uganda ndetse inshuro nyinshi rwasabye iki gihugu ibisobanuro ariko ntibyatangwa.

Mukankusi aherutse muri Uganda mu biganiro na Museveni
Yanditswe na IGIHE Kuya 18 Werurwe 2019

Posté le 18/03/2019 par rwandaises.com