Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yandikiye mugenzi we w’u Rwanda yemera ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC ndetse na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Mu minsi mike ishize nibwo mu binyamakuru hirya no hino hakwiriye amakuru avuga ko mu ntangiriro za Werurwe, Museveni yahuye na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

Bivugwa ko uyu mugore yamugaragarije ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifiyanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano iri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.

Iyo sano ishingiye ku bufasha uyu mutwe uhabwa n’iki gihugu mu bijyanye no gushaka abayoboke mu bice bitandukanye by’iki gihugu bakajya mu myitozo i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira ko ‘turikumwe’.

Museveni yemereye Kagame ko yahuye na Mukankusi

Mu ibaruwa ndende IGIHE ifitiye kopi yatangajwe kuri uyu wa Kabiri na The New Vision, Museveni yandikiye Perezida Kagame amwemerera ko yahuye n’abantu bari mu mutwe utavuga rumwe n’u Rwanda ariko ko umubonano wabo wabaye bitunguranye.

Atangira agira ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, kera kabaye, bitunguranye nagiranye inama n’abanyarwanda bemera ko bari mu mutwe wambwiyeho, RNC.”

Yakomeje agira ati “Uyu mugore uzwi nka Mukankusi, ntekereza ko umuzi, ntabwo twari twarigeze duhura mbere.”

Museveni yabwiye Kagame ko kugira ngo ahure na Mukankusi byagizwemo uruhare n’umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko wakunze kuzajya amubwira ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y’ingenzi ashaka kumuha.

Ngo uwo muntu wo muri NRM yabwiye Museveni ko uwo mugore ashaka kujya kumureba ari kumwe na Eugène Gasana, wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2012 kugeza mu 2016.

Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma i Ntare, ndetse wakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.

Muri iyi baruwa avuga ko Mukankusi yamubwiye ko yashakaga kujya kumureba kugira ngo amubwire ibintu bibi byabereye mu Rwanda birimo n’urupfu rw’umugabo we.

Ati “Yambwiye ko yagiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yawe ndetse ko yashakaga ko tumufasha.”

Museveni yavuze ko yahakaniye uyu mugore ubufasha kuko ngo ibibera mu Rwanda ari ibibazo by’imbere mu gihugu birureba rwo ubwarwo, ko kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu ari bibi.

Gasana we ngo yamubwiye ko adakorana na RNC ahubwo ko yagiye muri Uganda kugira ngo afashe umugore witwa Wolfson wari warirukanwe muri Uganda kugira ngo agaruke akomeze ibikorwa bye by’ubugiraneza.

Ngo Gasana yamubwiye ko hari umuryango w’Abayahudi akorana nawo ndetse ngo ushobora kuba ari nawo ufasha Wolfson mu bikorwa bye.

Perezida Museveni yakomeje avuga ko yanagiranye ibiganiro na Rujugiro ugaragara nk’uwinangiye ku kuba yahagarika ibikorwa bye by’ubucuruzi bw’itabi muri Uganda.

Ngo yamubwiye ibijyanye no gufasha Kayumba Nyamwasa mu buryo bw’amafaranga, undi ashimangira ko nubwo yafunga ubucuruzi bwe muri Uganda afite ibindi bikorwa mu bihugu bigera ku munani ku buryo yabona amafaranga yo kuboherereza.

Yakomeje avuga ko Rujugiro yamuhakaniye kuba hari amafaranga aha Kayumba Nyamwasa cyangwa se ko yaba ari mu bikorwa bya Politiki.

Ati “Niba akiri ikibazo ku Rwanda, uburyo bwa nyabwo ni ukwifashisha inkiko za Uganda rukagaragaza umwanzuro ku birego by’iterabwoba hanyuma imitungo ye igafatirwa. »

Biheruka gutangazwa ko Charlotte Mukankusi yahawe Pasiporo y’iki gihugu azajya yifashisha mu ngendo mu gihe uyu mutwe ukomeje ibikorwa byawo byo gushaka guhungabanya u Rwanda.

Yinjiye mu bijyanye na dipolomasi mu 2004 ubwo yari yungirije Kayumba Nyamwasa wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, akomezanya nawe mu mutwe wa RNC.

Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye we yahagaritswe mu nshingano mu 2016 ashinjwa imyitwarire mibi, yamburwa inshingano za ambasaderi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, yakomatanyaga.

Yanditswe na IGIHE Kuya 19 Werurwe 2019

Posté le 19/03/2019 par rwandaises.com