Perezida Kagame yahuye n’itsinda ry’abahanga bamufashije kunoza raporo ku mavugurura akenewe mu mikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ni mu gihe hitegurwa inama y’uyu muryango izabera i Niamey muri Niger, mu kwezi gutaha.

Amafoto agaragaza ko Perezida Kagame yahuriye n’iri tsinda i Kigali, ibiganiro bikaba byanitabiriwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera.

Mu Nteko rusange ya 28 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateraniye Addis Ababa muri Mutarama, nibwo Perezida Kagame yagejeje raporo ku bakuru b’ibihugu 54 bigize AU, ku mavugurura akenewe mu mikorere y’uyu muryango.

Ni inshingano yari yaraherewe mu nama ya 27 ya AU yabereye i Kigali muri Nyakanga 2016, ndetse atoranya inararibonye icyenda zamufashije muri ako kazi.

Itsinda ryafashije Perezida Kagame mu mavugurura ya AU, rigizwe na Dr. Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Acha Leke, Umuhanga mu bukungu wanditse raporo yamamaye izwi nka ‘Lions on the move’ , akaba umufatanyabikorwa Mukuru w’Ikigo McKinsey & Co, Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa.

Hari kandi n’Umunya-Guinée-Bissau, Dr.Carlos Lopes w’imyaka 56 wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika.

Harimo kandi Cristina Duarte, Mariam Mahamat Nour, Vera Songwe, Amina J. Mohammed na Tito Mboweni, Minisitiri w’imari wa Afurika y’Epfo.

Mu nzego zari zikeneye amavugurura, harimo imikorere ya Komisiyo ya AU, uburyo bwo gupima uko inzego zigera ku byo ziyemeje, kwishakamo ubushobozi nk’ibihugu bihuriye mu muryango, uko abayobozi bahagararirwa mu nama za AU n’ibindi.

Mu nama yabereye mu muhezo muri Ethiopia kuwa 29 Mutarama 2017, Perezida Kagame yagaragarije abakuru b’ibihugu bigize AU ko hari ikibazo cyo kuba imiryango ishamikiye kuri AU itagaragara neza uko igabana inshingano n’abanyafurika bakaba batabona akamaro k’uyu muryango.

Byiyongeraho kuba kenshi abakuru b’ibihugu bakorana inama, bagafata imyanzuro bakayumvikanaho ariko ntishyirwe mu bikorwa, ashimangira ko kugira ngo aya mavugurura ashoboke bisaba indi mikorere bityo icyo kibazo kigakemuka mbere y’ibindi.

Yavuze ko kugira ngo imyanzuro ifatirwa mu nama za AU ijye irushaho gushyirwa mu bikorwa, hakwiye kubaho uburyo abayobozi ba AU basimburana ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, utahiwe akazajya atorwa mbere y’umwaka umwe.

Umwe mu myanzuro iri gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu, harimo ko ibikorwa bya AU, bigomba gushingira ku bushobozi bw’abanyafurika, aho buri gihugu cyajya gitanga 0.2% by’amahoro y’ibyinjira mu gihugu, ukajya muri AU, amafaranga akomoka kuri ayo mahoro yose hamwe akazagera kuri miliyari $1.2 buri mwaka.

Ibi byatanze umusaruro kuko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), urimo gukoresha ingengo y’imari uzakoresha mu 2019, yagabanutseho 12% ugereranyije n’iy’umwaka ushize, ariko ikagaragaramo ukwigira kwa Afurika.

Mu 2019, ingengo y’imari ya AU ingana na miliyoni 408 z’amadolari. Ibihugu bya Afurika biyifitemo uruhare rwa 66%, bingana na miliyoni 269 z’amadolari naho abaterankunga bakagiramo uruhare rwa 34% bingana na miliyoni 139 z’amadolari.

Perezida Kagame yahuye n’itsinda ryamufashije kunoza amavugurura ya AU

Perezida Kagame ari kumwe na Moussa Faki Mahamat

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat ari kumwe na Minisitiri Sezibera

Ibiganiro bya Perezida Kagame n’itsinda ryamufashije kuvugurura AU bahuriye i Kigali

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahuye-n-itsinda-ryamufashije-kunoza-amavugurura-ya-au

Posté le 15/06/2019 par rwandaises.com