Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Bufaransa, bahuriye mu birori byo kwizihiza isabukuru ya 25 yo Kwibohora, byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019, mu murwa mukuru Paris.

Ni umuhango witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Bufaransa, imiryango mpuzamahanga, Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye, biga cyangwa bakorera mu Bufaransa.

Ni ibirori byanitabiriwe na Louise Mushikiwabo usigaye akorera mu Bufaransa nyuma yo gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, n’abo bakorana barimo Amb. Nyaruhirira Désire na Oria Kije Vande Weghe.

Ku wa 4 Nyakanga nibwo u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo Kwibohora, wibukwaho ubwo u Rwanda rwakurwaga mu maboko y’ubutegetsi bubi ndetse hagahagarikwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu birori bikomeye byabereye muri Stade Amahoro.

Gusa ibi bikorwa muri za ambasade zitandukanye z’u Rwanda n’imiryango ihuza abanyarwanda kirakomeje, bakurikije amatariki bahisemo ajyanye na gahunda z’imirimo y’aho batuye.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale, yabwiye abitabiriye ibi birori ko bakoranye ngo bibukiranye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwaciye mu makuba ya jenoside yasize Abatutsi basaga miliyoni imwe bishwe, ariko Abanyarwanda bari bagize Ingabo za FPR bakanga ko ibyo byakomeza, bakiyemeza kurwanya abicanyi ngo barokore uwari utaricwa.

Ati “Nibwo tariki ya 4 Nyakanga bahashyaga abicanyi bahagarika ubwo bwicanyi bayobowe na Perezida Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda dushimira cyane. We n’abo bafatanyije berekanye ko ukuri n’ubutwari bitsinda uko byagenda kose. Ibi babigezeho nta nkunga n’imwe batewe n’ibihugu bindi byari byateye umugongo u Rwanda icyo gihe.”

Bamaze guhagarika Jenoside biyemeje urugamba rwo kubaka u Rwanda rutagira ivangura iryariryo ryose, baha uburenganzira abanyarwanda bari baraheze hanze, abana bongera kwiga no kubaho neza.

Amb Kabale yavuze ko nyuma y’imyaka 25, Abanyarwanda bakomeje kwibuka ingabo za FPR Inkotanyi zahasize ubuzima, abandi bakahamugarira.

Ati “Turashimira abariho n’abatakiriho bagize uruhare bose mu kubohora u Rwanda tubona uyu munsi. Ababashije kubaho bakomeje kandi urugamba rwo kubaka ubumwe bw’igihugu, baharanira ubudahangarwa bw’igihugu cyabo no kugira imibanire myiza n’ibindi bihugu no kwihaza muri byose.”

Yavuze ko abanyarwanda bakomeje kwerekana icyikizere bafitiye Perezida Kagame kubera ubushobozi n’ubuhanga bijyana no gushishoza abayoborana.

Amb. Kabale yakomeje yerekana ibyagezweho imbaraga zashyizwemo, imibare mu bijyanye n’ubukungu bw’aho u Rwanda ruvuye naho rugeze, anagaruka ku mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu, avuga no ku Bufaransa yerekana uko umubano uhagaze neza.

Yanagarutse ku zindi ngingo zirimo uburyo uburezi bwatejwe imbere, ikoranabuhanga rikaba ari ryo musingi wa serivisi aho internet yihuta cyane ya 4G yamaze gukwirakwiza mu gihugu hose hejuru ya 90% n’ibindi.

Ibi birori kandi byaranzwe n’ubusabane bugizwe no gusangira ku meza, imbyino z’ababyinnyi n’intore baturutse mu banyarwanda batuye mu mujyi wa Lille.

Abanyarwanda bishimiye kwakira Mushikiwabo nk’umunyarwandakazi mushya ukorera mu Bufaransa

Mushikiwabo ahabwa ikaze n’abanyarwanda bo mu Bufaransa, aha araramutsa Kabuguza Beatrice

Ibi birori byitabiriwe n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale, yabwiye abitabiriye ibi birori ko bakoranye ngo bibukiranye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda

Ambasaderi Kabale ageza ijambo ku bitabiriye ibirori

Ibi birori byitabiriwe n’inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Bufaransa

Amb. Kabale mu ifoto n’abahagarariye ibihugu byabo mu Bufaransa bifatanyije n’abanyarwanda mu kwizihiza umunsi wo #Kwibohora25

Byari ibyishimo bikomeye kuri uyu wa Gatandatu

Serge Nyambo ni we wayoboye ibi birori

Ambasaderi Kabale atumira abitabiriye uyu mugoroba ngo batangire ubusabane

Mushikiwabo azamura ikirahuri mu kwifurizanya ubusabane bwiza

Ambasaderi Kabale na Mushikiwabo bacinya akadiho

Itorero ryataramiye abitabiriye uyu mugoroba biratinda

CP Theos Badege usigaye akorera ku cyicaro gikuru cya Interpol mu Bufaransa na we yitabiriye ibi birori

Ambasaderi Kabale yafashe ifoto y’urwibutso hamwe n’abashyitsi bitabiriye uyu mugoroba

Ambasaderi Kabale, Mushikiwabo na Amb. Nyaruhirira Désire mu ifoto y’urwibutso

Imiryango yaserukanye n’abana muri ibi birori

Ambasaderi Kabale hamwe na Yves Muneza, umunyamabanga wa Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa

Karirima A. Ngarambe

https://mobile.igihe.com/

Posté le 14/07/2019 par rwandanews