Ku nshuro ya Kane, abanyarwanda batuye, bakorera cyangwa biga muri Danemark, Suède, Norvège, Islande na Finlande (Scandinavie), bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwizihiza umunsi w’Umuganura.
Tariki ya 31 Kanama 2019, nibwo uyu muhango wabereye Copenhague, Umurwa mukuru wa Danemark.
Nk’uko bisanzwe iki gikorwa kigenda gihabwa igihugu kizaberamo, umwaka ushize cyabereye Oslo muri Norvège, umwaka utaha wa 2020 bakaba bemeje ko kizabera i Stockholm muri Suède ari naho cyatangiriye
Ni umuhango witabiriwe cyane n’abantu barenga 300, umushyitsi mukuru akaba yari Amb. Nkulikiyinka Christine, uhagarariye u Rwanda i Stockholm muri ibi bihugu uko bigize Scandinavie.
Mu ijambo rye Amb. Nkulikiyinka yagarutse ku biranga umuganura n’isura iki gikorwa gifite uyu munsi mu mateka y’umuco nyarwanda.
Ati “Iki gikorwa gitegurwa mu nzego zitandukanye z’igihugu, bijyanye n’umuco wo soko y’ubumwe bw’abanyarwanda n’ishingiro ryo kwigira. Umuganura kandi nabibutsa ko warenze gusa ubuhinzi ufatira izindi nzego z’ubuzima twifashisha duharanira kwigira nyabyo”.
Amb. Nkurikiyinka akomeza agira ati “Ubu umuco wacu tuwuvanamo umusaruro mu ikoranabuhanga, imikino, imyidagaduro, ubucuruzi, ibikorwa remezo n’ibindi”.
Yagarutse ku nsanganyamatsiko y’Umuganura igira iti « Umuco, isoko y’ubumwe n’inshingano yo kwigira », avuga ko ishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Ati “Gukunda igihugu ariko harimo no kurinda ibyagezweho, kandi ntibivuga kukirinda n’urugamba rw’amasasu gusa. Ingamba ni nyinshi, ubu muri iyi minsi turarwana n’urugamba rw’amakuru atari yo (fake news) rw’abantu baba bagamije gusenya ubumwe bw’abanyarwanda. Mujye mutwegera nicyo tubereyeho nka Ambasade tubahe amakuru nyayo”.
Ambasaderi Nkulikiyinka yasoje ashimira ukuntu abantu bitabiriye ari benshi kandi harimo urubyiruko rwinshi, ashimira abaturutse hirya no hino mu bindi bihugu n’umuhanzi Jules Sentore waturutse mu Rwanda n’abaturutse mu Bubiligi baje gufatanya kwizihiza uyu Muganura 2019 i Copenhague.
Teajeni Misago uyobora Diaspora nyarwanda muri Copenhague, mu ijambo rye yashimiye byimazeyo abantu bose baje kubatera ingabo mu bitugu muri iki gikorwa, ashimira abashyize hamwe bose ngo iki gikorwa kigende neza kuko kwakira ibihugu bitanu atari ibintu byoroshye.
Ati “Kera iyo umuntu yezaga ntiyisangizaga wenyine, yahuraga n’abandi kugira ngo birusheho kuba byiza. Guhura no gusangira umunezero nicyo twe n’abanyarwanda twiyemeje kuko bidusaba nyine gukora cyane kandi bitanga umusaruro”.
Mu biganiro kandi hagaragayemo urubyiruko rurimo umwe mu bagiye mu itorero Indangamirwa 2019, Chelssy Kayihura, watanze ikiganiro abwira bagenzi be b’urubyiruko ko yagize amahirwe adasanzwe yo kumenya amateka yaho avuka biciye mu Itorero Indangamirwa.
Ati “Bitanga kumenya imyitwarire, ukamenya gukorana n’abandi kugirana ipfundo n’igihugu cyawe, mbere sinumvaga neza ibyo ari byo”.
Kayihura yashimiye ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Suède ibafasha kumenya gahunda zikorerwa urubyiruko mu Rwanda, avuga ko ari uburyo babafasha kubigeza ku babyeyi bakabigiramo uruhare mu kumvisha uruhare rwabyo abana.
Jackiline Hansen uhagarariye umuryango w’abanyarwanda muri Jylland and Fyn mu ijambo rye, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda abicishije muri Ambasade uburyo ibaba hafi mu bikorwa bitandukanye.
Ati “Natwe nk’abanyarwanda turabizeza ko dufite ingufu kandi ko dukomeje kuzishyira hamwe twakomeza kugera kuri byinshi”.
Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo, ubusabane no guhanahana amakuru no kumenyana birushijeho.
Uyu muhango ngarukamwaka ukorwa buri cyumweru cya nyuma cya Kanama, kugira ngo bahure ari benshi kandi bawitegure neza.
Ni umunsi wahuje abakuru, abato, inshuti z’abanyarwanda, ni umugoroba wabayemwo gutaramana n’abahanzi batandukanye nka Sentore Jules waturutse mu Rwanda.
Uyu mwaka DJ Nyirimbabazi Flora uturutse mu Bubiligi yasusurukije imbaga yari aho nyuma ya Sentore mu buryo bushimishije.
Amafoto y’uko byari bimeze
Abahagarariye diaspora nyrwanda muri Finland, hagati Iko Mugasa bageze aho umuganura ubera muri Copenhague
Abakobwa bakiraga abashyitsi
Amb. Nkulikiyinka ageze i Copenhague yakirwa na Misago Teajeni uyobora Diaspora nyarwanda muri Copenhague
Amb. Nkulikiyinka na Teajeni Misago uyobora Diaspora nyarwanda bafata ifoto y’urwibutso n’abana bato
Amb. Nkulikiyinka n’abandi babyeyi baha abana amata
Amb. Nkulikiyinka avuga ijambo ry’umunsi
Assumpta Gloria avuga ijambo mu izina rya Diaspora ya Suede
Byari urugwiro kongera guhura
Chelssy Kayihura, yatanze ikiganiro abwira bagenzi be b’urubyiruko ko yagize amahirwe adasanzwe yo kumenya amateka yaho avuka biciye mu Itorero Indangamirwa
Dady de Maximo Mwicira-Mitali wayoboye umuhango w’Umuganura igice cya kabiri uturuka muri Diaspora ya Copenhague
Habayeho n’umwanya wo kubyina bya Kinyarwanda
Ifoto iha uburenganzira abayobora Suede muri Diaspora kuzategura iki gikorwa bahabwa ikimenyetso cy’umusaruro w’ibiribwa n’imbuto
Igihe cy’amafunguro ya Kinyarwanda
Jackiline Hansen uhagarariye umuryango nyarwanda muri Jylland and Fyn, avuga ijambo
Paul Nkubana uturuka muri Diaspora ya Jylland and Fyn wayoboye ibiganiro igice cya mbere
Peter Mugisha avuga ijambo nk’uhagarariye Diaspora ya Norvege
Peter Mugisha waturutse Norvege
Teajeni Misago uyobora Diaspora nyarwanda muri Copenhague, mu ijambo rye yashimiye byimazeyo abantu bose baje kubatera ingabo mu bitugu muri iki gikorwa
Umuhanzi DJ Princess Flora arimo gushyushya ababyinnyi
Nelly Gatete wavuze ku rubyiruko kandi akaba umwe mu bagize Itorero rya Copenhague
Ibrahim Hakizimfura, watanze ikiganiro ku muco nyarwanda ujyanye n’ibisakuzo n’akamaro kabyo cyane ku rubyiruko.
Léontine Umugiraneza watanze ikiganiro ku bijyanye no kwigirira icyizere nk’umunyarwandakazi, aho waba utuye hose haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga
Sentore Jules na Sentore Lionel mu gitaramo cy’umuganura i Copenhague muri Danmark
karirima@igihe.com
Yanditswe na Karirima A. Ngarambe Kuya 1 Nzeri 2019
Posté par rwandaises.com