Mu mwaka ushize nibwo byatangajwe ko igishushanyo mbonera cy’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, cyavuguruwe hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo ndetse no kuvugurura imyubakire, hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.
Icyemezo cyo gusubiramo igishushanyo mbonera cy’iki kibuga cyatangajwe na Perezida Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018.
Muri Nzeri 2016, nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Sosiyete y’Ubwubatsi yo muri Portugal yitwa “Mota Engil Engenharia e Construcao Africa”, kugira ngo izubake icyo kibuga.
Ubwubatsi bw’icyo kibuga bwari bwashyizwe mu byiciro. Icya mbere cyagombaga gutwara miliyoni 418 z’Amadorali ya Amerika, byari biteganyijwe ko kizaba cyuzuye mu Ukuboza 2019.
Nyuma y’icyo cyiciro hagombaga gukurikiraho ibikorwa byo kwagura ahamaze gukorwa, byari byaragenewe agera miliyoni 400 z’amadolari byose; ku buryo cyari gukoreshwa u Rwanda rwakira inama ya Commonwealth muri Kamena 2020.
Biteganyijwe ko kubaka iki kubuga bizatwara amadorali miliyoni 820$ ndetse ku ikubitiro Mota Engil yari imaze gushoramo miliyoni 418$. Bivuze ko icyiciro cya kabiri byari biteganyijwe ko kizatwara izindi 382$.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, yabwiye Abadepite kuri uyu wa Kabiri ko igishushanyo mbonera kivuguruye kigeze kure aho nta gihindutse Nzeri uyu mwaka cyangwa Ukwakira, kizaba cyamaze kuboneka ku buryo imirimo ikomeza mu buryo bwihuse.
Muri iki gihe u Rwanda ruri mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barufasha mu iyubakwa ry’iki kibuga cy’indege. Mu minsi yashize havuzwe ko Qatar yagaragaje inyota yo gufasha u Rwanda muri iyo mirimo.
Guhindura imyubakire yacyo byatumye n’ingengo y’imari yari igiteganyirijwe ishobora kwiyongera, bituma Leta ishakisha aho iyikura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, muri Werurwe yabwiye abanyamakuru ati “Ntabwo navuga ingano y’amafaranga bazashyiramo mu gihe ubwumvikane bugikomeje. Icyo nakubwira gusa ni uko ibiganiro biri kugenda neza.”
Amb. Gatete yavuze ko Ikibuga cy’Indege cya Bugesera ari kinini cyane kuko gifite hegitari 2500, bisobanuye ko kiruta inshuro zirenga ebyiri icya Heathrow [gifite hegitari 1,214] cyo mu Bwongereza, kiri mu byakira abagenzi benshi ku Isi; aho yavuze ko ubunini bwacyo buzafasha u Rwanda mu myaka myinshi iri imbere.
Ati “Ntabwo dushaka ngo dupfushe ubutaka ubusa, turashaka kubikora mu buryo bwa kinyamwuga bitaba nk’ibindi bibuga by’indege mubona hano ku rwego rwa Afurika ariko twigereranya n’ibindi bibuga by’indege hose ku Isi.”
Yavuze ko ibi aribyo byatumye hafatwa umwanya uhagije kugira ngo hakorwe ibishushanyo mbonera bifatika aho muri gahunda bizaba byabonetse muri “uku kwezi kwa cyenda binarenzeho byarengaho gato”.
Yakomeje agira ati “Icyo gihe niturangiza, tuzajya dukora amasaha 24/24, murabona ko akazi ntabwo kihutaga cyane dore ko hari ibintu batari bemerewe gukora kubera ko twasubiye mu bishushanyo bimwe, akazi bakoraga ni agasanzwe ariko noneho bizaba byagutse kugira ngo gikorwe vuba bishoboka.”
Ku rundi ruhande, hari gukorwa ibikorwa remezo bizafasha iki kibuga harimo imihanda icyerekezaho nk’uzava kuri Pariki y’Akagera ukigeraho n’indi.
Ati “Twanateganyije n’undi muhanda uzava Masaka ugakomeza ukagera ku kibuga cy’indege, kugira ngo hagize ikiba ku muhanda umwe tuzabe dufite n’undi. Ibyo byose birateganyije kandi n’amafaranga arahari.”
Amb. Gatete yavuze ko iki kibuga kizajya kurangira ibintu byose biri mu buryo, nk’aho amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri azaba yagezeyo avuye mu cyerekezo cya Mamba-Rwabusoro-Bugesera- Gahanga.
Ati “Hari n’undi muyoboro uva ku mupaka wacu wa Rusumo ku buryo nta kibazo cy’amashanyarazi kizaba gihari. Ikibazo cy’amazi nta kizaba gihari, icy’itumanaho nacyo ni uko, ni ukuvuga ngo imyiteguro yose irahari ku buryo tubona ikibuga kigezweho.”
Muri Gicurasi, imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera yari igeze hafi kuri 27%.
Inyigo ya mbere yari yakozwe yateganyaga ko kizafungura gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 1.7 ku mwaka, cyakuzura hakubakwa ibindi byiciro kugeza kigize ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni eshanu ku mwaka z’abagenzi.
Muri rusange igice cy’inyubako cy’iki kibuga cyanganaga na metero kare 13 000. Cyari cyarateganyirijwe inyubako umunani ari zo; inzu y’abagenzi, ahagurirwa amafunguro n’ibindi, inzu yo kurwanya inkongi, iya Polisi, iy’umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, umunara, inzu y’imizigo, inzu y’abatunganya ikibuga n’ibindi.
Hari kandi inzu y’abagenzi (Terminal), aho bazajya bahererwa serivisi zose, yaba kugenzura imizigo, umutekano n’ibindi. Iyi nyubako ubwo IGIHE yagisuraga mu 2018 twasanze hari kubakwa umusingi ku buryo izaba igeretse gatatu. Ibanziriza izindi (Basement), izaba irimo uburyo bwo kugenzura imizigo, amaduka n’ibindi.
Guhindura igishushanyo mbonera kw’iki kibuga bijyanye n’uburyo urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere rukomeje gutera indi ntam bwe mu Rwanda.
Nko mu mwaka ushinze, RwandAir yatwaye abagenzi barenga miliyoni 1,1 ndetse uyu mwaka yiteze kongera uyu mubare bakagera kuri miliyoni 1,4 hanyuma mu 2024 umubare w’abagenzi witezwe ugomba kuba urenze miliyoni ebyiri.
Mu Rwanda hasanzwe hakorera ingendo zirindwi ariko gahunda ihari ni ugusinya amasezerano n’ibindi bihugu ku buryo zishobora kwiyongera. Mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda ni uko izigera kuri 92 arizo zishobora kugera mu Rwanda.
Isura nshya y’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera izatangazwa mu kwezi kumwe
Ikibuga cy’indege cya Bugesera kigiye guhabwa ingano iruta iya bimwe mu byakira abagenzi benshi ku Isi
Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 10 Nzeri 2019
Posté par rwandaises.com