Mu Ukuboza 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko icyiciro cy’ubudehe kitazongera kugenderwaho mu gutanga bourse zo kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda.
Ibi yabigarutseho ku munsi wa kabiri w’inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 17, yabaye hagati ya tariki 19 kugeza 20 2019.
Ku munsi wayo wa kabiri, iki kibazo cyagaragajwe n’uwitwa Uwihirwe Theodosie, umwarimukazi wo mu mashuri abanza mu Karere ka Burera, wavuze ko bashyizwe mu cyiciro cya gatatu bigatuma abana babo babura amahirwe yo guhabwa inguzanyo ya bourse kandi nta bushobozi bwo kubishyurira bafite.
Ati “Ikibazo mfite kiri ku nguzanyo za bourse zitangwa ku bana bashaka kwiga mu mashuri makuru ariko abarimu twigisha mu mashuri abanza, twese tuba mu cyiciro cya gatatu, icyo cyiciro cyabaye imbogamizi zibuza amahirwe abana bacu guhabwa kuri iyo nguzanyo kandi abarimu bigisha mu mashuri abanza nta bushobozi dufite bwo kurihira abana amashuri ya Kaminuza”.
Yakomeje agira ati “Ku bw’iyo mbogamizi mfite ibyifuzo bitatu; nifuzaga ko mu mpamvu zishingirwaho hatangwa inguzanyo ya bourse, hashingirwa ku byo umwana yifuza kwiga, ibyo aba yasabye hakongera hagashingirwa ku rwego rw’imitsindire. Ku bijyanye n’impamvu yashingirwaho kugira ngo iyo nguzanyo itangwe ibyiciro by’ubudehe bigakurwa muri izo mpamvu”.
Mu kumusubiza, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko iki ari ikibazo inzego zirimo Minisiteri enye n’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza, bakiganiriyeho kandi icyiciro cy’ubudehe kitazongera kugenderwaho mu gutanga bourse.
Ati “Icyo namwizeza ni uko kigiye gukemuka kubera ko mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe tuzahuza no gutanga bourse z’abanyeshuri ntabwo icyiciro cy’ubudehe kizongera kuba ikiranga guhabwa ishuri.”
Minisitiri Ngirente yakomeje agira ati “Ibyo twumvikanyeho mu nzego zose dukorana ni uko guhabwa ishuri bizajya bishingira ku bumenyi bw’umwana n’amanota yagize ariko bitavuze ko ushoboye kwishyurira umwana we atazamwishyurira ariko muri ba bandi badashoboye kwishyura batabona bourse ntabwo icyiciro cy’ubudehe ari cyo kizajya kirebwa, tuzajya tureba ababonye amanota yo kwiga”.
Yavuze ko iyi gahunda ikiganirwaho kandi igisubizo kizatangwa mu gihe cya vuba.
Kuri iyi ngingo, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Murigande, yavuze ko ibi ari ibintu abantu bakwiye kwitondera, kuko hari bamwe bari bafite ubushobozi bwo kwirihirira Kaminuza, bazumva ko bagomba gufashwa kubera ko abana babo batsinze neza.
Dr Murigande yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Kaminuza y’u Rwanda na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) byagiranye n’abanyamakuru, ku bibazo bikunze kuvugwa ku amafaranga afasha abanyeshuri muri Kaminuza azwi nka bourse.
Dr Murigande avuga ko impamvu ibi bikwiye kwitonderwa, ari uko ngo niyo ibi byiciro by’ubudehe byavaho, n’ubundi amafaranga y’ingengo y’imari yahabwaga abashaka kujya muri Kaminuza yo ataziyongera.
Yagize ati “Ikintu mukwiye kumenya ni uko guverinoma iba ifite amafaranga afite uko angana, buriya bariya bantu bahabwa inguzanyo zo kubafasha kwiga si bo bonyine baba bashoboye kwiga, abashobora kwiga Kaminuza bakayirangiza ni benshi cyane ugereranyije n’amafaranga leta ifite yo kubahamo inguzanyo.”
“Buriya leta gushyiraho ibigenderwaho ni ukugira ngo irebe uburyo yakoresha ayo mafaranga make ifite mu gufasha abadashoboye kurusha abandi, uyu munsi niyo bavuga ngo ibyiciro by’ubudehe bivuyeho ntabwo buri muntu wese azayabona kuko amafaranga ntabwo azaba abaye menshi, ku buryo buri muntu wese wifuza kwiga yakwiga, icyo rwose mukwiye kugisobanukirwa.”
Dr Murigande yagaragaje impungenge ko hari abashobora kuzabura ubushobozi bwo kwiga, asaba ko mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda harebwa izo mpande zose.
Ati “Nibakuraho ibyiciro by’ubudehe hari abantu bajyaga biga batazashobora kwiga kuko muri icyo gihe hazaba hasigaye guhera ku bafite amanota menshi ndetse n’ibyo umuntu agiye kwiga, nibavuga ngo icyiciro cy’ubudehe kivuyeho, umwana wanjye nagashoboye kwishyurira, kereka nimbikora gusa biturutse ku mutima wanjye mwiza, naho ubundi azagenda afate iyo nguzanyo, noneho umwana w’umukene wajyaga ugerwaho we ntazagerwaho. »
Yatanze urugero ku mwana wo mu rugo rufite ubushobozi, wagize amahirwe yo kwiga neza agatsinda ku buryo azaba anafite amahirwe yo kugira amanota menshi kurusha umwe wo mu muryango ukennye.
Ati “Ibi impamvu mbivuga ni uko wenda umwana wanjye azaba yarize neza, azaba rero afite n’amahirwe menshi yo kurusha amanota wa wundi w’umukene kuko nzaba naramushyize no mu mashuri meza, abantu bakwiye kubyiga neza.”
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko nk’uko Minisitiri w’Intebe yabivuze mu Mushyikirano, iki ari ikintu kikiganirwaho.
Yagize ati “Yarabivuze ariko ntabwo biranozwa, nibimara kunozwa bazashyiraho ingamba z’uko bishyirwa mu bikorwa.”
Inama y’Abaminisitiri yabaye tariki 24 Kamena 2016, yemeje ko mu gutanga inguzanyo ya bourse, abazajya bahabwa amahirwe cyane kurusha abandi ari abakurikira inyigisho z’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) n’Inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).
Iyi ngingo yiyongeraga ku byiciro bishya by’ubudehe abanyeshuri babarizwamo, ni ukuvuga kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya gatatu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) gitangaza ko kuba umunyeshuri yaragize amanota menshi bimuhesha amahirwe yo guhabwa inguzanyo ku kigero cya 4/10, kuba agiye kwiga ibintu bigezweho mu gihugu ni 4/10 n’icyiciro cy’ubudehe arimo kikamuhesha amahirwe angana na 2/10.
Dr Murigande Charles yavuze ko guhindura uburyo bourse yatangwaga bigakorwa hatagendewe ku byiciro by’ubudehe, bikwiye kwitonderwa
Inzego zifite aho zihuriye n’amafaranga atangwa agamije gufasha abanyeshuri biga muri Kaminuza za leta bari bitabiriye
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko iyi gahunda yo guhindura uburyo bourse yatangwaga ikiri kuganirwaho
Ibinyamakuru bitandukanye byari byitabiriye iki kiganiro
Yanditswe na Habimana James Kuya 22 Mutarama 2020