Félix Tshisekedi yamaganye imvugo z’abanyapolitiki n’abanyamadini bamwe bo muri RDC ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kwigabiza igihugu cye, aho banavuze ko kugira ngo kigire amahoro ari uko ahubwo cyarushozaho intambara kikarwiyomekaho.
Imvugo yo kwigabanya Uburasirazuba bwa RDC cyangwa “balkanization”, yatangijwe n’abarimo Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’ihuriro Lamuka.
Cardinal Ambongo mu mpera z’ukwezi gushize yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu baturanye by’u Rwanda, u Burundi na Uganda, guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice cy’uburasirazuba bwa Congo .
Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Muzito yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo igihugu cye gitekane, gikwiye gutera u Rwanda ndetse kikarwiyomekaho, kugira ngo kirangize ikibazo kimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa RDC.
Tshisekedi uri mu Bwongereza aho yitabiriye inama ku ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika, yabwiye abanya-Congo baba i Londres ko mu gihe cyose ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.
Ati “ Mu gihe cyose ndi Perezida wa RDC, nta na santimetero n’imwe igihugu cyacu kizamburwa. Izi ni inkuru z’ababuze ibyo bavuga. Ubwo twari mu badashyigikiye ubutegetsi, ntabwo twigeze tubeshya abaturage ku ngingo y’uko hari abashaka kwigabanya igihugu cyacu.”
Ibi Tshisekedi yabivuze mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, Abanye-Congo batuye mu Bufaransa bagerageje kwigaragambiriza hafi ya Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Paris, bavuga ko rushaka kuvogera igihugu cyabo.
Iyo myigaragambyo yabereye i Paris kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2020. Yakozwe n’Abanye-Congo 30 ba APARECO [Ihuriro ry’abaharanira impinduka muri Congo- Alliance des Patriotes pour la Refondation du Congo] bari barasabye banahabwa uruhushya rwo gukora imyigaragambyo bavuga ko bamagana Leta y’u Rwanda.
Urwo rugendo rwavuye mu gace ka Paris Nord [Gare du Nord] saa munani rwerekeza kuri Parc Monceau aho bagombaga guhagarara, bagakora ibikorwa byabo. Ni imyigaragambyo yamaze iminota 15 ndetse ntiyigeze igera hafi ya Ambasade y’u Rwanda.
Tshisekedi yavuze ko atumva aho iyi mvugo y’uko u Rwanda rushaka kwigabiza RDC ituruka, ko n’umuntu wese uyigenderaho ari umubeshyi.
Ati “Amateka ya balkanisation aturuka he? Ni inde wababeshye? Ntimubatege amatwi. Aya magambo aturuka mu banzi, mu bagizi ba nabi bashaka gusenya igihugu cyacu. ”
Yakomeje agira ati “Iyi Congo nyobora ntizigera icibwamo ibice.”
Ni ku nshuro ya mbere Perezida Tshisekedi avuze kuri iyi ngingo imaze iminsi ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yabajijwe ku mvugo y’abanyapolitiki bo muri RDC ko igihugu cyabo kidashobora kubona amahoro “tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata,” nk’uko byavuzwe na Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC.
Ati “Ni ibintu bibabaje, wakwiteguye ko ibyo bavuga biba bifite icyo bafite bashingiraho gifatika ariko nta gihari. Ntabwo ari ubwa mbere bene ibi bibazo bibaho, hashize igihe hari abanyapolitiki bo muri RDC bumva ko kugira ngo abaturage babo babemere ari uko bavuga nabi u Rwanda.”
Biruta yavuze ko ibyavuzwe n’aba banyapolitiki ndetse na bamwe mu bo muri Kiliziya Gatolika bidashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda na RDC.
Ati “Bavuge ibyo babonye, biriya ntabwo bizabura kandi n’igihe kizerekana ko ntaho byari bishingiye.”
Minisitiri Dr Biruta yashimye uruhare rw’ubuyobozi bwa RDC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC irimo na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira abantu 1919 bari mu mashyamba ya Congo aho ingabo za RDC zagabye ibitero ku mitwe yitwaje intwaro. Abo batahutse hacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi.
Abarwanyi 562 nabo bagaruwe mu Rwanda, aho ubu bari kwigishwa kugira ngo babe basubira mu buzima busanzwe.
Ati “Ingabo za RDC zakoze ibikorwa byiza, zishe benshi muri abo harimo n’abayobozi b’utwo dutsiko.”
U Rwanda na RDC bifitanye umubano mwiza cyane cyane nyuma y’aho Tshisekedi atorewe kuyobora icyo gihugu, akavuga ko arajwe ishinga no kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi.
Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko imvugo z’uko ibihugu by’ibituranyi bishaka kwigabiza igihugu cye zaturutse mu banzi bacyo, ko nta muntu ukwiye kubatega amatwi
Izi mvugo zakwiriye nyuma y’uko u Rwanda na RDC byongeye gushimangira umubano, aho iki gihugu kiri kugira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 20 Mutarama 2020