Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yinjiye mu mushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzayihuza n’u Rwanda na Tanzania, unyuze mu Karere ka Rubavu.

Mbere uyu mushinga wari uhuriweho na Tanzania n’u Rwanda, aho hagombaga kubakwa inzira ya gari ya moshi uturuka Isaka muri Tanzania, ukagera ku Rusumo ugakomeza i Kigali. Ibihugu byombi bikaba byarasinye amasezerano kuwa 9 Werurwe 2018.

Ni umushinga wareshyaga n’ibilometero 532 ukaba waragombaga gutwara akayabo ka miliyari 3.6 z’amadorali ya Amerika. Ku ruhande rw’u Rwanda wagombaga kuva ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali ariko hakiyongeraho agace kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Bivuze ko ku ruhande rw’u Rwanda wagombaga kureshya na kilometero 138 ugatwara miliyari 1.3 z’amadolari naho ku ruhande rwa Tanzania ugatwara miliyari 2.3 z’amadolari.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, aherutse kugirana n’itangazamakuru, yatangaje ko uyu mushinga wamaze kwinjiramo undi mufatanyabikorwa kugira ngo ube munini.

Yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yinjiye muri uyu mushinga, bikaba byaratumye uyu muhanda uzava muri Tanzania, ukanyura mu Rwanda, ugakomeza muri RDC.

Ati “Twabonye ubushake bwa RDC bwo kugira ngo umuhanda wa gari ya moshi uve muri Tanzania unyure mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, ukomeze i Rubavu wambuke muri Congo, ni yo gahunda dufite”.

Minisitiri Gatete yavuze ko ibihugu, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n’abikorera, barimo kuganira kugira ngo buri kimwe gishyirwe ku murongo, kandi ibi biganiro mu mpera za Werurwe uyu mwaka bizaba byatanze ishusho nyayo y’ibizakorwa.

Akomeza avuga ko uyu mushinga hari abikorera benshi bagaragaje inyota yo kuwushoramo imari bikaba nabyo biganirwaho hanarebwa uko ibihugu byafashwa na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere kubona imyenda ihendutse muri uyu mushinga.

Muri Kamena umwaka ushize Perezida Magufuli, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, amusaba ko umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka –Kigali ugera no mu Burasirazuba bwa Congo.

Perezida Magufuli yavuze ko yaganirije Tshisekedi ku by’uwo mushinga akawushima ndetse akanifuza ko wakomeza ukazagera mu Burasirazuba bwa Congo, buhana imbibi n’u Rwanda.

Yagize ati “Namusobanuriye kuri gahunda yo kubaka inzira ya Gari ya Moshi yo mu muhora wo hagati, kandi twabyemeranyijeho, yishimira iyo nzira ya Gari ya Moshi tuzubaka ivuye Isaka, ikanyura Rusumo ikagera i Kigali, anasaba ko igomba kugenda ikagera mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo imizigo yose ijye ica ku cyambu cya Dar es Salaam.”

Buri mwaka icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwayo toni miliyari 1.76 z’ibicuruzwa biva cyangwa bijya muri RDC.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikora ku Nyanja ya Atlantique. Icyambu cya Matadi ikoresha gicaho cyane cyane ibicuruzwa bivuye cyangwa bigiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Na yo ihendwa cyane no kujyana cyangwa kuvana ibicuruzwa mu bihugu byo muri Aziya nk’u Bushinwa n’ibindi.

Kubona iyo Gari ya Moshi bizayorohera mu bucuruzi bwayo kandi na Tanzania, yungukire ku bwinshi bw’ibicuruzwa bizajya binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzajyamo gari ya moshi igenda kilometero 120/h mu gihe itwaye abagenzi na 180/h mu gihe itwaye ibicuruzwa. Ikazaba ari gari ya moshi y’umuriro.

U Rwanda ruvuga uwo muhanda uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi, bigire ingaruka nziza ku byo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Amb. Gatete yavuze ko umuhanda wa gari ya moshi uzagera mu Karere ka Rubavu ukambuka muri RDC

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri Kuya 5 Gashyantare 2020

https://www.igihe.com