Ubusanzwe umwanya w’isengesho ni uw’agaciro gakomeye kuko aribwo abantu biyegereza Imana, bakayishimira ibyiza yabakoreye, bakanayiragiza mu biri imbere kugira ngo ibacire inzira.

Mu bitabo bitandukanye, Bibiliya isobanura neza ko mu isengesho usabira abantu bose, yaba abo mubanye neza n’abo mutabanye neza. Kuko Imana ari urukundo, yigisha gukunda mugenzi wawe ukamukunda nk’uko wikunda ubwawe, n’uwo mutabanye neza ukamusabira guhinduka aho kumusabira umuriro utazima.

U Burundi bwakoze ibitandukanye kuko ku wa Gatatu mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka CNDD-FDD, Gen Evaritse Ndayishimiye, byari byitabiriwe na Perezida Pierre Nkurunziza, umugore w’umuvugabutumwa yateye isengesho asaba Imana guheza mu nzu abo yita abanzi barimo u Rwanda [Perezida Kagame], Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ni ibintu bidatunguranye kuko magingo aya imyaka igeze kuri itanu u Burundi buvuga nabi u Rwanda, ariko rwo rukinumira. Byakajije umurego ubwo mu 2015 hapfubaga Coup d’État. Icyo gihe abatavuga rumwe n’u Burundi bahungiye mu bihugu bihana imbibi birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya yewe no mu bihugu bya kure nko mu Burayi na Amerika.

Abarundi batumbiriye u Rwanda barushinja ko rucumbikiye abashaka kugirira nabi ubutegetsi bwabo gusa birengagiza ko abahunze bagiye no mu bindi bihugu.

Icyo gihe barikoze, bategura buri wa Gatandatu imyigaragambyo yo kwamagana u Rwanda, bigera n’aho ejo bundi aha hari impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zitabiriye irushanwa rya East Africa Got Talent zivuza ingoma ndundi, Minisiteri y’Umuco mu Burundi ihaguruka itaka ko ari u Rwanda rwibye umuco w’Abarundi.

Ibi byose ariko bibaye mu gihe gito cyane, kuko ejo bundi aha mu 2013 Nkurunziza yitabiriye inama mu Rwanda, avuga ko Perezida Kagame ari nka “mukuru wanjye” ko ibyo yavuze “ntacyo nakongeraho”.

Pasiteri Rutayisire Antoine yabwiye IGIHE ko kumva umukirisitu usenga mu buryo Abarundi basenze bifuriza inabi abandi, bigaragaza umuntu ushobora gukora n’ibirenze ibyo ndetse ko bimwibutsa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Birababaje. Hitler yabishyize mu Badage aravuga ngo bariya Bayahudi nibo batuma ubukungu bwacu bumera nabi, Abadage barabanga barabica. Uriya arabivuga mu magambo ariko n’uwamubwira ngo akore nabi yabikora.”

“Mu Bakirisitu mu Rwanda se ntitwari dufite 90%, usubiye inyuma ukareba amasengesho yasenzwe Inkotanyi zateye mu kwa 10 mu 1990 asengwa n’Abanyamadini bati udutsindire izo Nyangarwanda uzikubite uzice amaguru uzijugunye hanze y’igihugu.”

Pasiteri Rutayisire avuga ko bibabaje kuba mu kinyejana cya 21 hari abantu bagifite iriya mitekerereze, kuri we asanga aho kugira ngo abatuye Isi barusheho kwiyungura ubwenge, barushaho “kunguka ubuswa mu butagondwa”.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ismael Buchanan, yavuze ko amasengesho nk’ariya ashobora gutuma abaturage b’Abarundi bagirira nabi Abanyarwanda.

Ati “Kuba bigeze aho abaturage basenga bagashyira mu magambo igihugu, ni imyumvire mu rwego rwa politiki iri hasi kuko sinumva ko abantu bazi neza imibanire y’igihugu, kuba bashyira amagambo nk’ariya mu masengesho, bishobora kugumura abaturage ku buryo Umunyarwanda ashobora kugira ikibazo ahuye n’Umurundi.”

U Burundi bwahindutse bute?

Mu 2009, u Rwanda ni kimwe mu bihugu byagobotse u Burundi, rubwishyurira ideni bwari bufite mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Icyo gihe rwikoze ku mufuka rutanga miliyoni 550 Frw.

Nyuma ubwo isoko rya kijyambere rya Bujumbura ryafatwaga n’inkongi mu 2013, ba nyir’ubwite bakubise hirya no hino babura icyo bafata, u Rwanda rwoherezayo kajugujugu maze iyo nkongi irahashywa.

Umwe mu bakurikiranira hafi politiki yo mu karere yabwiye IGIHE ko mbere ibihugu byombi byabanaga neza ndetse n’abakuru b’ibihugu bakagenderanirana ariko ubuyobozi butangiye kuba bubi mu Burundi, politiki irahinduka.

Mbere ya manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza mu 2015, yaje mu Rwanda ahurira na Perezida Kagame mu Karere ka Huye ariko nyuma ibintu biza guhinduka.

Ati “Atangiye gushaka manda ya gatatu arahindukira, ariko n’abanya-Tanzania babigizemo uruhare kubera Jakaya Kikwete. Mu gihe cy’umuhora wa Ruguru bashakaga kurema uwabo w’Abanya-Tanzania, RDC n’Abarundi. Kikwete yari amufiteho ijambo rinini noneho hajemo n’ibya Coup d’État yijundika u Rwanda atyo.”

Asobanura ko ibyo byose ari ingaruka z’imiyoborere mibi kugeza n’aho Isi yose ihangayika kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko u Burundi bwo bugasa nk’ubutarebwa nacyo.

Ati “Icyorezo cya Coronavirus cyamaze Isi yose, ariko wowe ukaba ufite intumbero yo kwikorera amatora. Sinzi ko navuga ngo ni ubutegetsi bubi ahubwo nta nubwo bafite.”

Kuba Nkurunziza yugarijwe n’ibibazo bitandukanye mu gihugu cye uhereye ku bukene buzamuka umunsi ku wundi, mu gushaka icyo asobanurira abaturage, yitwaza ibindi bihugu kugira ngo bumve ko aribyo bibabuza iterambere.

Umusaruro mbumbe w’u Burundi mu 2018 wazamutseho 1.6%, mu 2017 wari wazamutseho 0.5 %. Mu 2016 wari wazamutseho -0.6 % mu gihe mu 2015 wazamutseho -4.0%.

Umusaruro mbumbe w’umuturage mu Burundi ku mwaka wa 2018 wabaye amadolari 275, mu 2017 wari amadolari 293, mu 2016 wari amadolari 282 mu gihe mu 2015 yari amadolari 296.

Uretse Sudani y’Epfo, u Burundi nicyo gihugu muri Afurika y’Iburasirazuba ubukungu bwacyo bwazamutse gahoro ugereranyije n’ibindi.

Ati “Abanye-Congo ibyabo birabagora, barangiza bati u Rwanda. Muri make, u Rwanda twagize amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza abaturage biyumvamo, bikaba ikibazo ku baturanyi ahubwo. Bakavuga bati iki gihugu gituma abaturage babona ko hari ibitagenda iwacu, abantu bagahindukira.”

Amoko yongeye gufata icyicaro

Mu Burundi amoko yahawe intebe ku buryo mu myanya yose ya politiki ashyirwa imbere iyo hari igikorwa kigiye gukorwa.

Abasesenguzi bagaragaza ko mu myumvire y’Abarundi bumva ko igihugu cyabo kiyobowe n’Abahutu hanyuma u Rwanda rukaba igihugu cy’Abatutsi.

Umusesenguzi muri politiki y’akarere, Albert Rudatsimburwa yagize ati “bo bumva ko impungenge ku Bahutu, ari wa mututsi uri ku isonga mu gihugu cy’Abaturanyi. Ntabwo babivuga muri ayo magambo ariko nibyo baba bashatse kuvuga. Bajyaga babivuga mbere ariko baje kwerura ubwo u Rwanda rwabaga igihugu cya mbere kivuze ku bibazo biri mu Burundi.”

Kubera ko u Rwanda rutacecetse rukavuga uko rubona ibibazo mu Burundi kandi ko bigomba gukemurwa n’Abarundi ubwabo, nibwo nabo batangiye kuvuga ngo “umwanzi ni iyu”.

Perezida Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, yagarutse ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko Ingabo z’u Burundi ari zimwe mu ziri guteza ibibazo muri Kivu y’Amajyepfo.

Amashusho agaragaza kajugujuru y’u Rwanda iri mu bikorwa byo kuzimya inkongi yari yibasiye isoko rya Bujumbura

Hari igaruriro?

Umusesenguzi, Albert Rudatsimburwa, avuga ko ibintu bishobora kuzahinduka nyuma y’amatora mu Burundi, politiki y’urwango yari yarimakajwe ikaba yahinduka kuko abaturage aribo bahazaharira.

Ati “U Burundi buramutse bwumvikanye nibura no ku isura, bishobora gutuma n’aka karere kanabwira amahanga kati namwe mugire icyo mukora. EAC ifite ububasha.”

Dr Ismaël Buchanan avuga ko n’ibihugu nka Eritrea na Ethiopia byagiranye amakimbirane igihe kinini bikaza kuvamo n’intambara ariko nyuma byageze aho byiyunga ibintu bisubira mu buryo.

Ati “Biriya ntibyabuza abanyarwanda gukomeza ubuzima bwabo, ubundi ubuyobozi bufite ukuntu buhura mu buryo bwa politiki bukabiganiraho. Mu bihugu byinshi byageze aho abantu bicana ariko nyuma bagasubirana, naguha urugero rwa Ethiopia na Eritrea, Sudani na Sudani y’Epfo. Twe biriya abanyarwanda twabirenga tukikomereza icyerekezo turimo”.

U Burundi mu mikoranire na FDLR

Nubwo bigaragara ko RDC imereye nabi abarwanyi ba FDLR, ku rundi ruhande havugwa ubushuti bukomeye hagati yayo n’u Burundi ku buryo ngo bamwe mu barinda Perezida Nkurunziza ariwo bakomokamo.

Muri Mata 2015 nibwo, byatangiye kuvugwa ko bamwe mu barwanyi ba FDLR binjiye mu Burundi baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni amakuru yaje mu gihe u Burundi bwari butangiye kwinjira mu bihe bikomeye, ariko nyuma ya Coup d’État yaje kuburizwamo, nibwo byatangiye kuvugwa byeruye ko FDLR, umutwe ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iganje mu Burundi, mu mpuzankano y’abapolisi n’abasirikare.

Ibihamya by’uko u Burundi bukorana n’uyu, binagaragazwa n’ibitero bya hato na hato abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagabye muri Nyungwe, aho babaga baturutse mu Burundi, bakisangayo nta muntu n’umwe ubakoma mu nkokora.

Usibye FDLR kandi, Raporo ya Loni yo mu mpera za 2018, yashimangiye imikoranire y’u Burundi n’ihuriro P5 ribarizwamo RNC ya Kayumba Nyamwasa. Yavugaga ko intwaro, ibiryo, imiti n’imyambaro byose uwo mutwe ukoresha bituruka i Burundi, ndetse igenda igaragaza n’ingero z’intwaro zinjijwe mu nyeshyamba ziturutse i Bujumbura.

U Burundi nta nshuti bukigira

Guhera mu 2015 u Burundi busa nk’aho nta nshuti yaba igihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga bukigira.

Uhereye ku bihugu bituranyi nk’u Rwanda, kwakira impunzi zahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza byarubereye icyaha gikomeye. Kuva rwakwakira impunzi zisaga ibihumbi 70 z’Abarundi, u Burundi bwikanze baringa maze si ugushinja u Rwanda gucumbikira no gutoza abashaka guhirika Nkurunziza burasizora.

Ibihugu by’i Burayi byahoze ari umuterankunga ukomeye w’icyo gihugu kikiri mu bikennye cyane ku Isi, nabyo ibyinshi byacanye umubano kuko byatanganga inkunga ku baturage b’u Burundi bafatwa nk’abadashyigikiye Nkurunziza, bikanamagana ubwicanyi bwakorerwaga abaturage.

Manda ya gatatu ya Nkurunziza yaranzwe no kwirukana imiryango mpuzamahanga cyangwa yigenga yakoreraga mu gihugu cye.

Nko mu 2016 Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryarahagaritswe, 2019 rirafungwa kuko ryakoze icyegeranyo kigaragaza ko inzego za Leta zishe abaturage abandi zikabafunga nyuma ya Coup d’État yaburijwemo mu 2015.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) wafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi birimo iby’ingendo, kubera uruhare rwabo mu mvururu za 2015.

Aho gukemura ikibazo, u Burundi bwatangiye gushinja u Bubiligi bwahoze bukolonije icyo gihugu kuba inyuma y’abashatse guhirika Nkurunziza.

Guhera mu 2016, inkunga ya EU ku Burundi ntabwo ikinyuzwa muri Guverinoma ahubwo ijya ako kanya mu bikorwa bigamije gufasha abaturage.

Kwitazwa n’amahanga byarakomeje bigera no muri dipolomasi. Guhera mu 2015, uretse muri Nyakanga 2017 ubwo Nkurunziza yasuraga Tanzania nabwo akagarukira mu Ntara ya Ngara iri hafi y’igihugu cye, nta handi hantu hanze y’igihugu arajya.

Uko kwifungirana kwajyanye no kwiheza kw’abakuru b’ibindi bihugu. Mu myaka ine amaze muri manda ya gatatu, abakuru b’ibihugu babiri nibo bamaze gusura u Burundi, ni ukuvuga Mohamed Abdullahi “Farmajo” wa Somalia wamusuye muri Gashyantare 2019, na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wasuye icyo gihugu muri Kamena 2019.

Bajya baca umugani mu Kinyarwanda ngo « Urucira muka so rugatwara nyoko », gusa twizere ko ibyo uriya murundikazi yifurije u Rwanda mu ruhame itazabibaturiraho ubwabo, kuko bisanzwe bizwi ko « Umwanzi agucira akobo, Imana ikagucira akanzu ».

#Burundi — Before campaigning in Muramvya on Tuesday, the ruling party started with a prayer where they asked God that their “enemies” stay in lockdown and for:
1) Kagame to not find them
2) America w/ its weapons to miss them
3) EU leaders to meet and disagree on Burundi
😆🤔

87

Yanditswe na Kuya 1 Gicurasi 2020

https://fr.igihe.com