Kabuga Félicien ku nshuro ya mbere nyuma y’iminsi itatu atawe muri yombi, yitabye Ubushinjacyaha bw’i Paris kugira ngo ahatwe ibibazo, aho yatwawe na Polisi acungiwe umutekano ku buryo bukomeye.
Uyu mugabo wari umaze imyaka 26 ashakishwa n’ubutabera, yajyanywe imbere y’Ubushinjacyaha ari mu modoka ya Renault yari iherekejwe n’indi ya Gendarmerie y’u Bufaransa, imbere hari na moto zicunze umutekano.
Kuri gahunda niko byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri yitaba Umushinjacyaha wa Paris, akabazwa mbere yo koherezwa mu Rukiko rwa Paris.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko Kabuga azagaragara bwa mbere imbere y’urukiko ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya saa munani. Mu gihe uruhande rw’uregwa rwaba rusabye guhabwa igihe cyo kwitegura, Kabuga yazajya imbere y’Urukiko tariki ya 27 Gicurasi.
Yitabye Ubushinjacyaha ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri avanywe muri gereza yitwa “La Santé” aho afungiwe. Umushinjacyaha yamumenyesheje ibijyanye n’impapuro zimuta muri yombi zatanzwe n’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT.
Urukiko rugomba kumumenyesha ibyo aregwa, ikirego kigashyikirizwa abacamanza bazagikurikirana mu gihe kitarenze iminsi umunani.
Nibo bazafata umwanzuro niba Kabuga yoherezwa mu Rwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT i Arusha. Mu gihe Kabuga yaba ajuririye imyanzuro yarwo, ikirego kizoherezwa mu rukiko rusesa imanza arirwo rufata umwanzuro.
Uru rukiko ruzanagenzura kandi niba impapuro zisaba itabwa muri yombi ze zifite ishingiro.
Me Gisagara Richard uba mu Bufaransa usanzwe yunganira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye IGIHE ko bishoboka cyane ko umwanzuro w’aho agomba kuburanishirizwa utazahita ufatwa.
Ati “Ntabwo bivuga ko icyemezo gihita gifatwa, urukiko rushobora kongera igihe. Hari nubwo rwasaba izindi nyandiko.”
Félicien Kabuga w’imyaka 84 afatwa nk’uwabaye umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.
Uretse ibyo ashinjwa ko ari n’umwe mu banyamigabane bashinze radio RTLM, yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mbere no mu gihe cya Jenoside.
Umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit, ni umwe mu bunganizi be. Ni Umunyamategeko umaze igihe muri uyu mwuga, kuko yunganiye Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire agirwa umwere ku byaha by’intambara yari akurikiranyweho. Ubwo imodoka zari zitwaye Kabuga zerekezaga mu Bushinjacyaha Imodoka ebyiri za Polisi zari ziherekeje iyari hagati irimo Kabuga Abashinzwe umutekano bari bahari ku bwinshi bacunga ko nta kintu na kimwe kirogoya iki gikorwa
Abashinzwe umutekano bari bahari bitwaje n’imbunda
Yanditswe na Kuya 19 Gicurasi 2020