Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yashimangiye ko urubanza rujyanye n’abayobozi b’u Rwanda baregwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, rutari rukwiye kubaho kuko nta hame na rimwe ry’ubutabera rwakurikizaga.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa ruherutse kwanzura ko nta bimenyetso byagaragaye ku byo bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bashinjwaga n’umucamanza Jean-Louis Bruguière, ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvénal muri Mata 1994.

Iri perereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryakunze guteza igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, hakagaragazwa ko rishingiye ku mpamvu za politiki, cyane ubwo ryari rimaze gutunga agatoki abayobozi icyenda nyamara bari mu bahagaritse Jenoside.

Minisitiri Busingye yavuze ko iyi dosiye y’ “agahomamunwa” ihera mu 1998 kugera n’ubu, icurika ubutabera ikarenga ku mahame bukwiriye kuba bugenderaho. Yavuze ko mu 2012 hasohotse raporo ya Marc Trévidic yanzuye ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi, zari mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe ndetse mu 2018 ku nshuro ya mbere iyi dosiye irahagarikwa ku bwo kubura ibimenyetso, byongera kugenda na gutyo muri Nyakanga uyu mwaka.

Ati “Ubundi, icyo utavuze ni uko twakagombye gushaka ingoma n’ababyinnyi tukajya mu muhanda tugashima rurema, tugakora ibirori kubera icyemezo nk’icyo. Ariko wowe iyo ubireba, ku kintu kitagombaga kubaho, kigakomeza kikabaho, kikadutwara iyi myaka yose, tukirimo, inzego zitandukanye, inkiko kugeza ubu zikavuga ziti iki kintu nta kirimo, kugeza ubu yaba leta y’u Rwanda, yaba abaregwa ni inde ugifite umwuka wo kujya ku muhanda agakora ibirori? Ni iby’iki?’’

“Ni ukuvuga ko ubiri inyuma ni we wakagombye kuvuga ngo ndekeye aho. Niba abatabiretse urakomeza ugakurikira iyo nzira y’ubucamanza bikava ahantu bikajya ahandi, ukitaba.”

Bamwe mu miryango y’abaguye muri iyo ndege barimo n’umugore wa Habyarimana, Agathe Kanziga unashakishwa ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nibo bagannye Urukiko rw’Ubujurire basaba ko rwemeza ko iperereza risubukurwa.

Ubwo rwasuzumaga ubusabe bwabo muri Mutarama uyu mwaka, Abashinjacyaha basabye urukiko gushimangira icyemezo cyafashwe mu 2018, dosiye y’iryo perereza igafungwa.

Busingye yakomeje avuga ko ruriya rubanza rutigeze rushingira ku ihame na rimwe rikurikizwa mu butabera ahubwo ibyabaye byose byari bishingiye ku mpamvu za politiki.

Ati “Ruriya rubanza ntabwo rushingiye ku butabera nzi, niba rushingiye ku mahame y’ubutabera, agomba kuba ari andi. Kandi icyo gihe cyose nagiye ngaragaza urebye Trévidic, ukareba mu 2018, ukareba ejo bundi, ukareba n’ibivugwa mu barega n’ibirego bazana n’ibyo bashingiraho, ntabwo byaba bishingiye ku mategeko rusange agenga ubutabera kereka uyahinduye ukayagoronzora kugira ngo ahure n’icyifuzo. Rwabayemo politiki kurusha amategeko n’ubutabera.”

Busingye yavuze ko abaregwaga muri iyi dosiye ari abayobozi b’u Rwanda bashyizwe ku rutonde rw’abakekwaho kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ariko urebye neza hari ikindi icyari kigenderewe.

Ati “Bo nk’abantu ku giti cyabo ntabwo ntekereza ko uwatanze biriya birego, ngira ngo icyo yashakaga ni iki cyaba gihagarariye uyu muryango bakomokamo, igihugu bakomokamo, kugira ngo tube ariwo dushyira mu kirego. Abo iyo bageze mu kirego, bajyamo nk’abantu, nubwo wavuga ngo uwahigaga yahigaga leta yacu ariko yandika abantu, n’ubundi bazakomeza ari abantu, icyo leta izakora ni ugukomeza kubikurikiranira hafi.”

Busingye yavuze ko impamvu Leta y’u Rwanda itajya ku muhanda ngo yishime, haba harimo no kuruha, kuko ubirimo aba ariwe uzi neza ikirimo, bityo ko nta mpamvu yo kujya kwishima.

Yavuze ko ubutabera bw’u Bufaransa bumaze kugaragaza inshuro eshatu ko nta kimenyetso kiri muri iriya dosiye, ko nk’u Rwanda icyo rutegereje ari uko “ubiri inyuma azagera igihe agahetura inzego arimo gukoresha kugira ngo akurikirane icyo kibazo”.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, Perezida Kagame yabajijwe uko byagenda Urukiko rwo mu Bufaransa ruramutse rwubuye iyi dosiye, avuga ko atumva icyo rwaba rugiye gushakamo kimaze imyaka ingana gutya kitaragaragara, ndetse ko mu gihe “ibyo bintu bidashyizweho umucyo burundu, umubano wacu ushobora kuzahara mu buryo bumwe cyangwa ubundi”. Minisitiri Busingye yashimangiye ko u Rwanda rudateze kuzajya mu muhanda ngo rwishimire intsinzi kuri dosiye ijyanye n’urubanza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana kuko n’ubundi nta mahame y’ubutabera akurikizwa muri iyi dosiye

Yanditswe na Kuya 8 Nyakanga 2020

https://igihe.com/amakuru