Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, bwatangaje ko inama yawo ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma izabera i Kigali mu Cyumweru cya tariki ya 21 Kamena 2021.
Iyi nama yagombaga kuba ku nshuro ya 26 izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), yari iteganyijwe hagati ya tariki 22 na 27 Kamena 2020 ariko yaje gusubikwa muri Mata uyu mwaka bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga bwa Commonwealth, rivuga ko Perezida Kagame w’u Rwanda n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango Patricia Scotland “uyu munsi bemeje itariki nshya y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) yagombaga kuba yarabereye i Kigali muri Kamena 2020 ariko igasubikwa kubera ingaruka za COVID-19”.
Rikomeza rigira riti “ Itariki nshya yemeranyijweho n’abanyamuryango b’ibihugu ni uko izaba mu cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021”.
Ubusanzwe CHOGM iba buri myaka ibiri, u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu kizayakira ku nshuro ya mbere mu iheruka kubera mu Mujyi wa Londres mu 2018.
Perezida Kagame yatangaje ko CHOGM izabera mu Rwanda mu 2021 azaba ari umwanya mwiza wo kwigira hamwe imbogamizi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubukungu n’urusobe rw’ibinyabuzima n’amahirwe ari muri uyu muryango by’umwihariko ku bakiri bato muri iki gihe cya Covid-19.
Ati “U Rwanda rwiteguye guha ikaze i Kigali abazitabira umwaka utaha inama y’ingirakamaro.”
Patricia Scotland yavuze ko inama izabera i Kigali izaba ari amahirwe yo kwiga ku kuzahuka nyuma y’ibibazo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus ariko ko iki cyorezo kitigeze kigabanya ibindi bibazo Isi ihanganye nabyo birimo nk’imihindagurikire y’ikirere, ibibazo by’ubukungu, ubucuruzi, iterambere rirambye byose bikeneye igisubizo biturutse mu bufatanye.
Mbere y’uko iyi tariki nshya yemezwa, tariki 13 Nyakanga, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, yari yandikiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize uwo muryango, abamenyesha icyifuzo u Rwanda rwagize, anagaragaza ko Umwamikazi Elisabeth II yashyigikiye icyo cyifuzo.
Icyo gihe u Rwanda rwari rwasabye ko iyi nama yaba mu cyumweru kizatangira kuwa 21 Kamena 2021 kandi koko ni yo yemejwe.
Nubwo Coronavirus yahagaritse inama ya CHOGM yari iteganyijwe uyu mwaka, u Rwanda rwakomeje imyiteguro nko kubaka ibikorwa remezo n’ibindi.
Iyi nama yari kuba muri Kamena 2020, hagati ya tariki 22-27, yari yitezwemo gusinyirwamo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700. Arimo ayo mu rwego rw’ubwubatsi, ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.
CHOGM ni inama yitabirwa n’abantu bari hagati ya 5000 na 8000. Kuyakira bisaba ko igihugu cyerekana ubushake hakabaho kureba ko igihugu gifite ubushobozi. Mu kureba ubwo bushobozi harebwa ibintu bitandukanye, birimo aho inama izakirirwa, indege zigana aho hantu, uko bantu babona Visa, umutekano, imiyoborere n’ibindi.
Muri Mata 2018 nibwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyi nama nyuma y’imyaka icyenda rwinjiye muri uyu muryango. Ni iya mbere izabera mu gihugu kitakolonijwe n’u Bwongereza. Ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama ya Commonwealth muri M
Yanditswe na Kuya 23 Nzeri 2020