Umuryango wa Benjamin Rutabana wabarizwaga mu Mutwe wa RNC ukomeje kuba mu rungabangabo, nyuma yo kubura uyu mugabo kuva muri Nzeri 2019, ubwo yajyaga mu bikorwa by’uwo mutwe muri Uganda.
Kugeza magingo aya abarwanya ubutegetsi bakomeje gucikamo ibice, bitana ba mwana ku iherezo ry’uyu mugabo wari Komiseri ushinzwe kongera Ubushobozi muri RNC.
Rutabana yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines, agana Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa 13:50.
Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana, nyuma yo ku wa 8 Nzeri ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri, ariko baramutegereje baraheba, kugeza n’uyu munsi.
Turayishimiye uheruka kwitandukanya na RNC ya Kayumba Nyamwasa yabereye Komiseri Ushinzwe Ubushakashatsi n’Umuvugizi, yumvikanye mu binyamakuru ko yashinze icyo yise Alliance Rwandaise pour le Changement (ARC), aho ibura rya Rutabana ryabaye imbarutso.
Yavuze ko bitari ubwa mbere Rutabana agiriye urugendo muri Uganda, igihugu kiberamo ibikorwa byinshi by’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nubwo cyo cyakomeje kubihakana.
Urugendo rwo muri Uganda ngo Rutabana yarutangiye hashize ibyumweru bibiri agiranye inama n’abayobozi bakuru muri RNC barimo Nayigiziki Jérôme, Dr Emmanuel Hakizimana, Corneille Minani na Turayishimiye ubwe, ku buryo yagiye muri Uganda abakuru muri RNC babizi.
Ati “Icya mbere ni uko mu gihe twari tumaze kumenya ko Ben ataboneka ku murongo wa telefoni, icyabaye bwa mbere, cyabaye guteranya inama ya Komite Nyobozi na we yari abereye umunyamuryango, yo kuvuga ngo twige ukuntu twandika urwandiko, twitandukanye na we. Ntabwo nzi impamvu twagombaga kwitandukanya na we.”
Yavuze ko yashakaga kumenya impamvu yabyo ndetse ngo yabikozeho ubushakashatsi bwihariye.
Ati “Baravuze ngo ntabwo tuzi ahantu ari, ejo n’ejo bundi hari igihe wenda hari ibintu byagaragara, niba yari ari mu bintu runaka, wenda se niba ari umuntu waba yakoze amahano cyangwa agaragara yagiye mu bintu tutazi, noneho ngo bakabidushyiraho. None se babigushyiraho mutaragiranye inama yo kubikora, ubwo bibaho?”
Hakemanzwe Robert Higiro
Turayishimiye yavuze ko atari ubwa ubwa mbere muri RNC bari babuze umuntu gutyo, kuko Patrick Karegeya yicirwa muri Afurika y’Epfo, telefoni ye yabanje kuvaho, abantu bakomeza kumwoherereza ubutumwa bugufi bamwifuriza umwaka mushya muhire wa 2014 ariko adasubiza, baza gusanga yishwe.
Yanabihuje n’uburyo Major Nkubana Emmanuel yagiye ku rugendo akabura, baza gushakisha amakuru no muri Tanzania, ngo haza kuboneka pasiporo yasize ku mupaka wa Mutukura uyihuza na Uganda.
Nibura ngo bashyiragamo imbaraga bagashakisha uwabuze, ariko ngo kuri Ben Rutabana, abayobozi ba RNC bariturije, bituma amakenga aba yose.
Turayishimiye ati “Kuri Ben rero byarabuze, bituma abantu benshi bibaza niba koko nta ruhare baba babifitemo. Hari ibindi bimenyetso byagiye bihamya ko RNC yaba ariyo ibifitemo ukuguru, icya mbere cyo hariho nk’ikintu cyabaye cyo gushaka uburyo abantu nka ba Robert Higiro bajya mu ngendo, zimwe tukabaza n’ahantu bari, ibyo barimo, bakabihisha.”
Nyuma yo kudashira amakenga kuri urwo ruhurirane rw’ibura rya Rutabana n’ukugenda kwa Higiro agaceceka, Turayishimiye yavuze ko biteye inkeke.
Ati “Ni uguhera icyo gihe [Higiro atacyumvikana], none se byo ntabwo wabyibazaho? Ntabwo we yaburiwe irengero arahari, ariko ni icyo gihe yabuze, ntabwo yigeze abura mbere, njye naje no kubibaza ndavuga nti ese ni uko byahuriranye, cyangwa? Kuko yavuye muri Amerika akagenda, kandi yaravuye mu Burayi yumva ko naho hadatekanye, akaza muri Amerika.”
“Ariko nza kumenya ko hari ubwumvikane bwari bwakozwe hagati ye ndetse na RNC muri rusange, ariko na Kayumba by’umwihariko, ibyo byose igihe kizagera bizajye ahagaragara kuko ntabwo kiriya ari ikintu gishobora kurangira gutyo.”
Turayishimiye yavuze ko ubwo yakomezaga kuzamura ibura rya Rutabana, Kayumba yamubwiye ko hari umuntu wavuye ahantu Rutabana yari ari, ngo ushobora kubabwira niba hari ikibazo yagize.
Ati “Ariko nari mbizi ko ari imitwe, kuko ni ibintu yari yambwiye ati uvugane na we, ati ‘njyewe naganiriye na we, ati ‘ariko nawe ndashaka ko tuganira na Micombero ahari. Uwo muntu ntiyaje.”
“Ariko nkaba nari nzi aho bamukuye, bamukuye muri Nakivale mu nkambi, bamuzana ngo aze kuza kuvuga ibyo ngo azi ku ibura rya Ben. Kubera ko ariko bashobora kuba barakoze ubushakashatsi bakamenya ko uwo muntu wenda ahari baje kumenya ko nshobora kuba namumenya, baravuga bati reka twice iyi nama aho kugira ngo tuze kwishyira hanze.”
Abarwanya ubutegeti bakomeje kwerekana abo aribo
Kugeza ubu ibikorwa by’abarwanya ubutegetsi byakomeje kuba ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse benshi mu bari abarwanyi b’Umutwe wa P5 washinzwe na RNC mu mashyamba ya RDC, utararashwe yarafashwe.
Turayishimiye yavuze ko kuba bigeze aho bashimutana hagati yabo, bikwiye kubatera ubwoba, mu gihe ngo ari ibikorwa babaga batwerera u Rwanda.
Yakomeje ati “Byagombye kudutera impungenge kurusha uko Kigali iduteye impungenge, kuko Kigali yo ifite ubutegetsi turabizi. None se biramutse aribyo, ni iki cyatuma utagira ubwoba ko ubwo butegetsi buramutse bubonetse, niba ushobora gushimuta abantu, niba warabigizemo uruhare ufite ububasha bukeya, ufite bwinshi ni iki cyatubwira ko utazashimuta benshi, niba koko icyo kibazo gishobora kuba gihari?”
« Nabo bashobora kwisobanura ngo nta ruhare tubifitemo, ariko bakanasobanura izo nyandiko, bagasobanura impamvu twagombaga kwirukana umuntu, bagasobanura impamvu batagombaga kwifatanya n’imiryango n’abandi nkatwe tuvuga tuti reka dutabaze, dukore ubushakashatsi, dufatanye hamwe dushyiremo n’amafaranga runaka, wenda Jenerali Kayumba ukoresheje ijambo ufite i Bugande noneho nawe ubaze abajenerali […] noneho bigaragare ko hari ubushake. »
Yavuze ko nubwo bashinja Leta y’u Rwanda ko ibambura pasiporo kandi ari yo yazitanze, bigaragara ko abarwanya ubutegetsi bo bakora ibirenze.
Yakomeje ati “None wowe uravuga ngo nambuye abantu ubunyamuryango, kubera ko nicyo ufite wamwambura, afite n’ikibanza wagitwara. Ibyo rero ni ibintu bikwiriye kudutera ubwoba.”
Mu gihe Turayishimiye akomeza gushinja RNC uruhare mu ibura rya Rutabana, hari n’amakuru na we yamutunze agatoki afatanyije na Sultan Makenga uba mu mashyamba ya RDC. Turayishimiye yagaragaje ibimenyetso bikomeye bishinja RNC ibura rya Rutabana, anatunga agatoki Robet Higiro
Yanditswe na Kuya 1 Ugushyingo 2020