Umucamanza w’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, yanze ubusabe bwa Théoneste Bagosora bwo kurekurwa mbere y’uko igifungo cye kirangira.
Colonel Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bacurabwenge bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kimwe mu bintu yibukirwaho na benshi ni uko tariki ya 9 Mutarama 1993, ubwo Arusha muri Tanzania, hemerezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya ubutegetsi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR Inkotanyi n’andi mashyaka, yavuyeyo arakaye cyane.
Bagosora yari mu Ntumwa z’u Rwanda muri iyo nama ya Arusha, ntiyemeye ibyavuyemo. Uyu mugabo yasohotse arakaye aravuga ngo “Ndatashye ngiye gutegura imperuka”, (yakoresheje ijambo ry’Igifaransa, Apocalypse).
Yaje guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubu afungiwe muri Gereza yo muri Mali aho ari kurangiza igifungo yakatiwe cy’imyaka 35. Tariki ya 6 Werurwe 2019, yasabye IRMCT ko yarekurwa atararangiza igifungo cye.
Umucamanza Carmel Agius yatangaje umwanzuro we ku busabe bwa Bagosora, amwangira gufungurwa akarangiriza igihano cye hanze nk’uko yari yabisabye.
Bagosora yatawe muri yombi tariki ya 9 Werurwe 1996 afatiwe muri Cameroon ahita yoherezwa muri ICTR ku wa 23 Mutarama 1997. Ubwo yitabaga urukiko ku nshuro ye ya mbere ku wa 7 Werurwe 1997, yahakanye ibyaha byose yashinjwaga.
Ku wa 18 Ukuboza 2018, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu (ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n’ibindi bikorwa birenze kamere muntu). Yahise akatirwa igifungo cya burundu.
Ku wa 14 Ukuboza 2011, yaje kujuririra uwo mwanzuro w’urukiko maze igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho akatirwa gufungwa imyaka 35. Mu mwaka wakurikiyeho ku wa 1 Nyakanga 2012, yoherejwe kurangiriza igihano cye muri Mali.
Ku wa 6 Werurwe 2019, yasabye ko yafungurwa mbere y’uko igihano cye kirangira, avuga ko mu gihe ubusabe bwe bwakwemerwa, yifuza koherezwa mu Buholandi cyangwa se akaba yakomeza gutura muri Mali.
Amategeko y’uru rukiko, agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by’igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y’igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n’iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.
Umucamanza ashingiye ku buremere bw’ibyaha Bagosora yahamijwe n’imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka, yavuze ko akwiye gukomeza gufungwa ari nako ahindura imyitwarire.
Mu bushishozi bwe, yavuze ko nta gihamya cy’uko uyu mugabo yahindutse ndetse nawe ubwe ko atabigaragaza. Yavuze kandi ko atewe impungenge n’uko agaragazwa nk’umuntu “udashoboye kwigenzura”.
Ati “Ndashishikariza Bagosora kugira uruhare mu gihe cyo kwitekerezaho, akiyemeza we ubwe gushyira imbaraga mu guhinduka mu myaka iri imbere”.
Col Théoneste Bagosora yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941, yinjira mu gisirikare arangije amashuri yisumbuye muri Seminari Nto ya Nyundo mu 1962, asohoka ari Sous-Lieutenant mu 1964. Yakoze mu mitwe myinshi y’ingabo, aza gukora muri Minisiteri y’Ingabo, aba Umuyobozi w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege).
Bamwe mu bantu barekuwe batarangije igifungo
1. Ruggiu Georges – yasabye ICTR kumurekura mu 2005 ariko iramwangira. Mu 2009, u Butaliyani bwamurekuye ICTR itabizi
2. Bagaragaza Michel – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye
3. Muvunyi Tharcisse – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye
4. Rugambarara Juvénal – yarekuwe amaze kurangiza 3/4 by’igihano cye
5. Bisengimana Paul – yarekuwe amaze kurangiza 2/3 by’igihano cye
6. Serushago Omar – mu 2005 yari yangiwe kurekurwa ariko abyemererwa mu 2012
7. Ruzindana Obed – yarekuwe atarangije igihano cye mu 2014
8. Sagahutu Innocent – yarekuwe mu 2014 atarangije igihano
9. Ntakirutimana Gérard – yarekuwe mu 2014 atarangije igihano
10. Nahimana Ferdinand – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano
11. Nteziryayo Alphonse – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano
12. Rukundo Emmanuel – yarekuwe mu 2016 atarangije igihano
13. Simba Aloys – yangiwe kurekurwa mu 2016; ariko aza kubyemererwa mu 2019 Théoneste Bagosora yangiwe kurekurwa atarangije igifungo cye cy’imyaka 35. Uyu mugabo afungiye muri gereza yo muri Mali Bagosora aha yari ari kuganira n’umwuganizi we / Ifoto: AFP
Yanditswe na Kuya 2 Mata 2021